Kuwa 29 Nyakanga 2015 njyanwa mu butayu bugufiya nerekwa umwuka w’ikinyoma,wo,ukubita hirya no hutayu bwoko bw’ihene, mbona uwo mwuka w’ikinyoma wirukanka mubutayu ukubita hirya no hino.Nuko nerekwa ko,iyo hene ibuze amazi yo kunywa maze yicwa ni nyota ihita ipfira mu butayu kuko har’izuba ryinshi cyane niko Uwiteka avuze.
Maze atangira kongera umuvuduko ngo uwuriye akinjira muri iyo modoka ntabone uko yururuka,nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira,riti,mwana w’umuntu,waba wasobanukiwe biriya weretswe ?
Ndasubiza nti oya,uwanyerekaga arambwira ati,iriya modoka wabonye ni shyaka ry’umutwe wa politike ryitwa FPR,riyoboye igihugu gakondo yabakiranutsi.
Akomeza ambwira ati,FPR nimara kugera mu butayu,umudayimoni uyiyoboye w’inkoko y’Isake,azahita nawe ava muri ubwo butegetsi yirukanke yigendere ubutegetsi bwa FPR,buzaba burangiye niko Uwiteka avuga.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rikomeza kumbwira riti,fpr nimara kubona biyirangiranye,izahita ihidnukira abaturage ya yoboraga ibagirire nabi itangire kubica kuko igihe cyayo kizaba kirangiye kandi ikaba yaraburiwe ikanga kumva niko Uwiteka avuga.Abanyamuryango bayo nabo,ntibazaba bagishoboye guhunga kuko baburiwe kenshi bagakomeza kuninira uko niko Uwiteka avuga.
Dore abanyabwenge nibamara kubona ko byabarangiranye bazahita bihana ariko abo nabagiriwe ubuntu ku munota wanyuma niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo muri gakondo yabakiranutsi,ubwoko bwanjye nubumara kubona ibibaye bazihana bamenye ko,nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi niko Uwiteka avuga.
Ndebye hepfo yanjye aho nari ndi, mpabona iriba rifite ikidendendezi cy’amazi ntangira kubatiza abemeye Umwami Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi,harimo ingeri zose z’abantu,abakire n’abakene,bemeye kuvuka bwa kabiri.
Ntangazwa no kubona umwe mu batinganyi nawe waje ahuruye mu bahuruye,aho kugirango yihane,ahubwo atangira gutuka umwuka w’Imana w’Uwiteka nyiringabo.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho,maze rirambwira,riti, kuko yasuzuguye umugaragu w’Uwiteka,agiye kurwara indwara y’umugongo itazakira ,kandi dore ikimenyimenyi agiye gufatwa n’ibishyute mu nsi y’urukenyerero niko Uwiteka avuga.
Abizeye Umwami Yesu,bikomeza gukorerwa ibitangaza,byinshi abarwaye ubumuga barakira,indwara zirakira mu izina rya Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi.
Nuko nkiri muri uwo mwuka nerekwa ko,uwahawe ubu butumwa,azakoreshwa ibikomeye muri gakondo yabakiranutsi,azagarurira benshi k’Uwiteka Imana yabakiranutsi niko Uwiteka avuga.
Dore nzamanura umwuka ku bantu banjye icyo gihe,bazagira umwuka wo kwihana no gukiranuka kugirango babashe kunkorera uko niko Uwiteka avuga.