Home News Ubuhanuzi buteye ubwoba, nta cyo bwahanuye kitazasohoza!!!

Ubuhanuzi buteye ubwoba, nta cyo bwahanuye kitazasohoza!!!

0

Dec 28, 2015 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, intambara Umwakagara Paul Kagame yatangije mu gihugu cya baturanyi izajya itangira irangire yongere itangire kuzageza igihe Umwakagara Paul Kagame azakurirwa ku butegetsi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, bwira amahanga uti, uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, nta bwo umwana w’umwega azarekura ubutegetsi nk’uko mu byifuza, ahubwo azabugwaho kandi azahitana abanyarwanda benshi batagira ingano kandi ibyo byose mu za bigiramo uruhare kandi mu za biryozwa kuko muri uwo mugambi muzaba muwurimo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, wandike ibyo ubishyire ahagaragara kugirango bimenyekane abazagwa muri iyo intambara ikomeye izaba iyobowe n’Uwiteka Imana Nyiringabo, batazavuga ngo nti baburiwe, ahubwo ubyandike ba bimenye hatazagira ubigira urwitwazo kuko hari abibwira yuko ngo ari abatoni k’Uwiteka bakanga kumva iyo ivuga iri mu ijuru ngo bafite isezerano ryo kurindwa.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar