HomePoliticsUmwuka w'ikinyoma cya FPR,winjiye mu butayu!"Twagirayezu Innocent".

Umwuka w’ikinyoma cya FPR,winjiye mu butayu!”Twagirayezu Innocent”.

Kuwa 29 Nyakanga 2015  njyanwa mu butayu bugufiya nerekwa umwuka w’ikinyoma,wo,ukubita hirya no hutayu bwoko bw’ihene,  mbona uwo mwuka w’ikinyoma wirukanka mubutayu ukubita hirya no hino.Nuko nerekwa ko,iyo hene ibuze amazi yo kunywa maze yicwa ni nyota ihita ipfira mu butayu kuko har’izuba ryinshi cyane niko Uwiteka avuze.

ikNkiri muri iryo yerekwa ryo mu butayu,nerekwa mbona umusore w’umunyarwanda wo mu bwoko bw’abatutsi yurira imodoka   y’ikamyo  ya ben (zimwe zipakurura) yagendaga mu muhanyda yerekeza mubutayu bugufiya.

ubutNuko hashize akanya ya kamyo mbona yerekera ahantu h’ikibaya cy’ubutayu gikikijwe n’umugezi, nuko uwari ya yuriye,mu gihe yarashatse kururuka ngo atajyanwa mu butayu,umwerekeza ariwe  shoferi aba yabonye igicucu cye ko ashaka kururuka akava muri iyo modokaa.

Maze atangira kongera umuvuduko  ngo uwuriye akinjira muri iyo modoka  ntabone uko yururuka,nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira,riti,mwana w’umuntu,waba wasobanukiwe biriya weretswe ?

Ndasubiza nti oya,uwanyerekaga arambwira ati,iriya modoka wabonye ni shyaka ry’umutwe wa politike ryitwa FPR,riyoboye igihugu gakondo yabakiranutsi.

yUriya musore wabonye, n’abarwana shyaka cyangwa se abanyamuryango bayo, bagiye kurivamo bagahunga nyuma yuko bazaba babonye ko FPR,ijyanywe mu butayu niko Uwiteka avuga.

Akomeza ambwira ati,FPR nimara kugera mu butayu,umudayimoni uyiyoboye w’inkoko  y’Isake,azahita nawe ava muri ubwo butegetsi yirukanke yigendere ubutegetsi bwa FPR,buzaba burangiye niko Uwiteka avuga.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rikomeza kumbwira riti,fpr nimara kubona biyirangiranye,izahita ihidnukira abaturage ya yoboraga ibagirire nabi itangire kubica kuko igihe cyayo kizaba kirangiye kandi ikaba yaraburiwe ikanga kumva niko Uwiteka avuga.Abanyamuryango bayo nabo,ntibazaba bagishoboye guhunga kuko baburiwe kenshi bagakomeza kuninira uko niko Uwiteka avuga.

DoveNerekwa uwahawe ubu butumwa,yerekeza muri gakondo yabakiranutsi,akimara kuhagera,batangira kumutera amabuye « amagambo» maze ijambo ry’Uwiteka Imana rinzaho rirambwira riti,urabona uko bagutera amabuye  « kwanga kumva ibihanurwa» kubera ko banze kumva kandi baraburiwe,niyompamvu ndekuye ubwirakabiri «umwijima» kugirango abanze kumva barimbuke niko Uwiteka avuga.

 Dore abanyabwenge nibamara kubona ko byabarangiranye bazahita bihana ariko abo nabagiriwe ubuntu ku munota wanyuma niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo muri gakondo yabakiranutsi,ubwoko bwanjye nubumara kubona ibibaye bazihana bamenye ko,nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Ndebye hepfo yanjye aho nari ndi, mpabona iriba rifite ikidendendezi cy’amazi ntangira kubatiza abemeye Umwami Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi,harimo ingeri zose z’abantu,abakire n’abakene,bemeye kuvuka bwa kabiri.

Ntangazwa no kubona umwe mu batinganyi nawe waje ahuruye mu bahuruye,aho kugirango yihane,ahubwo atangira gutuka umwuka w’Imana w’Uwiteka nyiringabo.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho,maze rirambwira,riti, kuko yasuzuguye umugaragu w’Uwiteka,agiye kurwara indwara y’umugongo itazakira ,kandi dore ikimenyimenyi agiye gufatwa n’ibishyute mu nsi y’urukenyerero niko Uwiteka avuga.

Abizeye Umwami Yesu,bikomeza gukorerwa ibitangaza,byinshi abarwaye ubumuga barakira,indwara zirakira mu izina rya Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi.

rIjambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri gakondo yabakiranutsi,hagereranywa n’inzu y’umukire,ihiramo ibirori,aho umukene adafite icyicaro.Ariko igihe kiraje,ngo Uwiteka Imana aburanire abatagira shinge na rugero,kuko ba nyiri nzu badamaraye birirwa banywa barya binezeza  ariko ubwoko bwanjye bwararenganye kandi ntibugira kivurira niko Uwiteka avuga.

Nuko nkiri muri uwo mwuka nerekwa ko,uwahawe ubu butumwa,azakoreshwa ibikomeye muri gakondo yabakiranutsi,azagarurira benshi k’Uwiteka Imana yabakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Dore nzamanura umwuka ku bantu banjye icyo gihe,bazagira umwuka wo kwihana no gukiranuka kugirango babashe kunkorera uko niko Uwiteka avuga.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments