30th July 2015 muri gakondo yabakiranutsi,isoko ry’amafaranga rifunga imiryango.Mbona amadovise acuruzwa mu Rwagasabo na society yitwa WESTERN UNION na money gram zifunga imiryango ngo kubera ko mu rwagasabo nta mutekano ukiharangwa.Izi society zishinzwe gutuma no kwakira amafaranga hirya no hino ku isi.Ibi byabaye hasigaye akanya gato kugirango leta y’umwakagara irunduke.
rekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo hagati ya leta,na madini avuga ko,bavutse ubwa kabiri,nerekwa leta y’umwakagara irakarira cyane abo biyita ko arabarokore ngo kubera ko abateje akaga mu gihugu ar’ubuhanuzi bw’abarokore.ibyo byabereye rimwe nifunga ry’isoko ry’amafaranga mu gihugu.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore urahagurukiwe,umwuka w’urukoza soni uraguhagurukiye,none ba maso cyane kuko Uwiteka ari kuruhande rwawe niko Uwiteka avuga.Nerekwa uwahoze yar’umufasha wanjye anshakisha aho mperereye hose cyane cyane icumbi ncumbitsemo kugirango ahamenye abone uko angambanira.
Nuko Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu,gira wimuke aho utuye kuko intasi zirimo ku kugenza,ariko ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko nd’Uwiteka Imana yawe niko Uwiteka avuga.
Nerekwa har’umuntu nsengeye maze Uwiteka amukorera ibikomeye,arangije ajya kubivuga mu idini ry’iwabo,maze mbona umushumba wiryo torero aje kunshaka kugirango antware anshyire mu itorero rye maze ajye ampemba umushahara wose nshaka ariko mbe mu idini ryabo.
Nuko umwuka w’Uwiteka arambwira ati,uramenye ntuzahira hire ujya gukorera Uwiteka mu idini,ukomeze ukorere Uwiteka uko umukorera azakomeza ku guhemba umushahara mwiza nk’uko yabigusezeranije ko azajya aguhemba umushahara ungana n’uwa bantu bakora muri ONU,cyangwa UN uko niko Uwiteka avuze.
Nerekwa inkozi zibibi zigose umulinzi wa masezerano,maze ndabwirwa ngo:Mwana w’umuntu dore imbaraga z’umwijima zigose umulinzi w’amasezerano,none senga kugirango Uwiteka yohereze imbaraga zitabare umulinzi wamasezerano niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera ku nzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umuryango w’uwahoze ar’umufasha wawe uraguhagurukiye,ngiye kugutabara ngiye guteza akaga,ibyago,amakuba muri uwo muryango kugirango mbakome mu nkokora bacike integer zo gukomeza ku kugendaho niko Uwiteka avuga.Dore nd’Uwiteka Imana yawe,kandi nzigaragaza kugirango amahanga yose nabayatuye bamenye ko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi niko Uwiteka avuga!





