May 15, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona hariho intumwa zirimo umugabo Engineer woherejwe nabakomeye baje kugirango bakore ibidatunganye.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abakomeye uti,gukomera kutimo kwicisha bugifi ntabwo Bizana musaruro,kandi uti,gukomera no gutumwa bitarimo ubwenge nabyo ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga mu isi ya bazima,kandi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
May 16, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona Ijuru rizana umunzani upima ubutegetsi bw’Umwakagara,”MENE MENE TEKERI UPHARSIN”bisobanura ngo urapimwe usangwa udashyitsi niyompamvu ukuwe ku ngoma.DANIEL 5:25-27.Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka Nyiringabo aciye urubanza hagati y’ubwami bw’uRwanda na republika.
Niyompamvu urubanza N° Nº0023/0005/0017 rwacibwaga na bacamanza bagize inteko yo mu Ijuru,banzuye bemeza yuko Umwakagara yatsinzwe nurubanza hamwe na gatsiko bafatanije gutegeka kuko batagenje neza,ahubwo bakabije gukiranirwa cyane no kurwanya ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bakaba baciriweho iteka.Muri urwo rubanza nta bwo hagaragayemo umuvugizi wabakiranutsi Umwami Yesu ushinzwe kujuririra urubanza kugirango Ijuru ribe ryatanga imbabazi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara ahimba indi mitwe yamufasha kudakoresha amatora yitwaje umutekano mucye cyane agiye guteza mu gihugu.Mbona bakora inama bemeza yuko gahunda bari bafite yo kwitera bayihagarika kuko ikinyamakuru inyangeNews cyamaze kubyandika mu ijambo ry’Ubuhanuzi ryashyizwe ahagaragara n’Umuhanuzi AINESHA Majeshi Leon.
Numva bajya inama bavuga ngo,batere za gereza zose zo mu Rwagasabo uhereye kuri 1930 bimuriye ahitwa “MAGERAGERE”ngo kuko uwo mugambi bari barawuteguye kuva mbere bakaba batarashakaga ko,iyo gahunda yazakorwa gereza ikibarizwa mu murwa hagati kuko bakoze uwo mugambi bitabura kumenyekana.
Iyo akaba ariyo mpamvu bimuye iyo gereza.Inama yakomeje bemeza yuko batazafungura za gereza gusa,ahubwo yuko bazajya batera nibigo bya Police bagafungura abanyururu bategereje kujyanwa muri parike kandi ibyo bakabikora mu gihugu hose kugirango bateze urujijo mu gihugu hose ndetse na mahanga akazabona yuko ubutegetsi bw’Umwakagara bufite ikibazo gikomeye ku buryo nibavuga yuko ibyo bitero byitera bwoba birimo gukorwa na RNC,bizumvikana.
Dore no mu ijambo ry’ubuhanuzi naho ngo havuga yuko na RNC izajya itega za bombe bakanatega amamodoka bakayarasa kugirango baburizemo amatora ateganijwe muri kanama taliki ya 04,2017 ubu hakaba hasigaye iminsi nka [80] kugirango italiki ya matora ibe maze hamenyekane uzatsinda amatora adateze kuzaba ngo asimbure Umwakagara ku ngoma uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa mbona inkozi z’ibibi zishaka guhitana nyina w’Umuhanuzi Kazi,kugirango uwo Muhanuzi Kazi,azakure ar’imfubyi atagira ababyeyi kugirango atazabona uko azakora Umurimo w’Uwiteka Nyiringabo Imana yamutoranije kandi yagambiriye kuzakora umurimo w’ubuhanuzi Kazi.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwo Muhanuzi Kazi mu minsi ya vuba agiye kuvuga kandi igihe kitari cyagera icyo kizaba kimwe mu bimenyetso bikomeye cyane bizagaragaza yuko yatoranijwe n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane,nongera kujyanwa mu iyerekwa,mbona ba COMMANDAT ba POLICE bahabwa amategeko uko igikorwa cyo guteza umutekano mucye mu gihugu kugirango haboneke impamvu izatuma Umwakagara atiyamamaza.Numva babwirwa ngo,bazajya baboherereza ibitero kuri za STATION za POLICE.
Maze
abo ba COMMANDO bashinzwe guteza umutekano mucye mucyimbo cyo kurinda umutekano wabanyagihugu,bazajya baza batere za STATION za POLICE bafungure infungwa bazitware aho bashaka hanyuma babeshye yuko babambukije Uganda bagatwarwa na bus ya JAGUA ikabajyana mu myitozo y’igisirikare cya RNC cyitwa “IMVEJURU” bityo hazaba habonetse impamvu yo gutangariza amahanga yuko amatora atakibaye kubera impamvu z’umutekano mucye.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,birababaje cyane kumva Umwakagara ashaka gufungura imfungwa mu gihugu hose,akabica kugirango abone impamvu yo kuburizamo amatora y’umukuru w’igihugu kuko naramuka agiye mu matora azajya kwiyamamaza azahita araswa acibwe igihanga ibye birangirire aho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nkomeza kwerekwa amarembera y’ingoma ya bega,mbona abega bahunga uruvunga nzoka,mbona bahungana nibikorwa byabo byubucuruzi bari basanzwe bakora.Ariko aho bageraga hose nta mukiliya wabaguriraga kuko bari bahunganye ibintu byinshi basahuye muri gakondo ya bakiranutsi.Bamaze kugera mu buhungiro,mbona bafashe bibiliya bahakanaga batemeraga batangira kuyikoresha mu gikorwa cyo gushaka imibereho.
Abandi mbona biciyemo ibice [2] bihindura abayislamu kandi bari basanzwe arabagatolika.Mbona ayo makipe uko arabiri atangiye guhangana mu rwego rwo kurindagiza abaturage bahunganye nabo kugirango babone uko b’abayobora kandi amadini yahoo bahungiye abone uko yafasha.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirabwira riti,mwana w’umuntu,bwira abega uti,nibyo mugambiliye gukora nta bwo bizabahira kuko Uwiteka atazaba kuruhande rwanyu,kandi uzababona wese azumva abanze nta muntu uzumva agize umutima wo kubagirira neza kuko mwavumwe nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bityo rero muzirukanka amahanga muzayamarisha ibirenge kubera umuvumo ubariho kuzageza igihe muzarimbukira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nongera kwerekwa Umwakagara bamuciye igihanga mbona ahambwa na bantu batatu,mbona bafashe kore ijya gusa na zahabu bayimena ku isanduku kugrango bigaragare yuko bamushyinguye mu isanduku ya zahabu,ariko mu byukuri nta bwo yari zahabu.Mbona barayitunganije kugirango bamuhambemo kandi iyo sanduku bayitunganije mbere yuko acibwa igihanga kandi abashakaga isanduku ninabo bari bashinzwe kumuca igihanga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,havumwe uwiringira umwana w’umuntu,kuko umuntu wese utizera Imana,atazabura gupfa urupfu rubi rwabatizera Imana,kandi hanyuma akazajyanwa murubanza agacirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nkomeza kwerekwa iherezo rya bega bavumwe n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Mbona bagendagenda mu byondo bivanze na mase y’Inka,mbona amazu yose bagiye gucumbikamo Uwiteka yohereza umuyaga ukaza ukayasakambura.
Hanyuma hagashyirwaho ibindi byatsi kuko izo nzu zari zisakajwe nibyatsi nubundi bakongera bakazisakaza ibyatsi kugirango nibura batavirwa babone aho biking.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore abega bavuye mu mazu yibitabashwa none bajyanye mu butayu aho bazajya barara mu mazu y’ibyatsi,bisobanura kutagira igihugu,kandi nibihugu bazaba barimo batazabiboneramo umugisha kuko bahetse umuvumo ku migongo yabo.Hazabona ishyano abazashaka,cyangwa bagashakwa mu bega,kuko umugisha ni mbabazi z’Uhoraho bizababa kure nk’Ijuru uko niko Uwiteka abitegetse.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara yashatse guhitana icyegera cy’umukuru w’igihugu cy’ibabylon,abinyujije ku bari bafite iyo migambi nyuma yuko Uhuru amusaby’inama uko byagenda kuko abona yuko azamwangiriza mu matora azaba mu mwaka wa 2017,kuko nawe ashaka kwiyamamaza kandi akaba adashobora kumuha umwanya ngo ategeke atabanje kuyobora mandate ze uko ar’ebyeri.Ariko uwo mugambi nta bwo watunganye nkuko babyifuzaga kuko Umwakagara yabonaga yuko Uhuru natsindwa amatora bizaba birangiye gukorera muri icyo gihugu kuko asa naho yacyigaruriye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.





