Niyompamvu urubanza N° Nº0023/0005/0017 rwacibwaga na bacamanza bagize inteko yo mu Ijuru,banzuye bemeza yuko Umwakagara yatsinzwe nurubanza hamwe na gatsiko bafatanije gutegeka kuko batagenje neza,ahubwo bakabije gukiranirwa cyane no kurwanya ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bakaba baciriweho iteka.Muri urwo rubanza nta bwo hagaragayemo umuvugizi wabakiranutsi Umwami Yesu ushinzwe kujuririra urubanza kugirango Ijuru ribe ryatanga imbabazi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara ahimba indi mitwe yamufasha kudakoresha amatora yitwaje umutekano mucye cyane agiye guteza mu gihugu.Mbona bakora inama bemeza yuko gahunda bari bafite yo kwitera bayihagarika kuko ikinyamakuru inyangeNews cyamaze kubyandika mu ijambo ry’Ubuhanuzi ryashyizwe ahagaragara n’Umuhanuzi AINESHA Majeshi Leon.
Numva bajya inama bavuga ngo,batere za gereza zose zo mu Rwagasabo uhereye kuri 1930 bimuriye ahitwa “MAGERAGERE”ngo kuko uwo mugambi bari barawuteguye kuva mbere bakaba batarashakaga ko,iyo gahunda yazakorwa gereza ikibarizwa mu murwa hagati kuko bakoze uwo mugambi bitabura kumenyekana.
Iyo akaba ariyo mpamvu bimuye iyo gereza.Inama yakomeje bemeza yuko batazafungura za gereza gusa,ahubwo yuko bazajya batera nibigo bya Police bagafungura abanyururu bategereje kujyanwa muri parike kandi ibyo bakabikora mu gihugu hose kugirango bateze urujijo mu gihugu hose ndetse na mahanga akazabona yuko ubutegetsi bw’Umwakagara bufite ikibazo gikomeye ku buryo nibavuga yuko ibyo bitero byitera bwoba birimo gukorwa na RNC,bizumvikana.
Dore no mu ijambo ry’ubuhanuzi naho ngo havuga yuko na RNC izajya itega za bombe bakanatega amamodoka bakayarasa kugirango baburizemo amatora ateganijwe muri kanama taliki ya 04,2017 ubu hakaba hasigaye iminsi nka [80] kugirango italiki ya matora ibe maze hamenyekane uzatsinda amatora adateze kuzaba ngo asimbure Umwakagara ku ngoma uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa mbona inkozi z’ibibi zishaka guhitana nyina w’Umuhanuzi Kazi,kugirango uwo Muhanuzi Kazi,azakure ar’imfubyi atagira ababyeyi kugirango atazabona uko azakora Umurimo w’Uwiteka Nyiringabo Imana yamutoranije kandi yagambiriye kuzakora umurimo w’ubuhanuzi Kazi.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwo Muhanuzi Kazi mu minsi ya vuba agiye kuvuga kandi igihe kitari cyagera icyo kizaba kimwe mu bimenyetso bikomeye cyane bizagaragaza yuko yatoranijwe n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane,nongera kujyanwa mu iyerekwa,mbona ba COMMANDAT ba POLICE bahabwa amategeko uko igikorwa cyo guteza umutekano mucye mu gihugu kugirango haboneke impamvu izatuma Umwakagara atiyamamaza.Numva babwirwa ngo,bazajya baboherereza ibitero kuri za STATION za POLICE.
Maze abo ba COMMANDO bashinzwe guteza umutekano mucye mucyimbo cyo kurinda umutekano wabanyagihugu,bazajya baza batere za STATION za POLICE bafungure infungwa bazitware aho bashaka hanyuma babeshye yuko babambukije Uganda bagatwarwa na bus ya JAGUA ikabajyana mu myitozo y’igisirikare cya RNC cyitwa “IMVEJURU” bityo hazaba habonetse impamvu yo gutangariza amahanga yuko amatora atakibaye kubera impamvu z’umutekano mucye.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,birababaje cyane kumva Umwakagara ashaka gufungura imfungwa mu gihugu hose,akabica kugirango abone impamvu yo kuburizamo amatora y’umukuru w’igihugu kuko naramuka agiye mu matora azajya kwiyamamaza azahita araswa acibwe igihanga ibye birangirire aho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nkomeza kwerekwa amarembera y’ingoma ya bega,mbona abega bahunga uruvunga nzoka,mbona bahungana nibikorwa byabo byubucuruzi bari basanzwe bakora.Ariko aho bageraga hose nta mukiliya wabaguriraga kuko bari bahunganye ibintu byinshi basahuye muri gakondo ya bakiranutsi.Bamaze kugera mu buhungiro,mbona bafashe bibiliya bahakanaga batemeraga batangira kuyikoresha mu gikorwa cyo gushaka imibereho.
Abandi mbona biciyemo ibice [2] bihindura abayislamu kandi bari basanzwe arabagatolika.Mbona ayo makipe uko arabiri atangiye guhangana mu rwego rwo kurindagiza abaturage bahunganye nabo kugirango babone uko b’abayobora kandi amadini yahoo bahungiye abone uko yafasha.