23rd Dec,2015 njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zihamagarwa ngo zijye kwitaba shebuja kubera zimaze kunanirwa gukora imirimo yazo kandi bikaba binamaze kumenyekana imikorere yazo.Maze bituma umukuru wa za magigiri ariwe umwakagara nk’uko byemejwe n’inteko yabaministiri ko ariwe ukuriye inzego zose ziperereza ahagaza abagaragu be ngo baze bamwitabe.
Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zihamagajwe igitaraganya kubera umwakagara amaz guhabwa amakuru n’urwego rw’ubutasi rukomeye ku isi aho rwamubwiye ko,za magigiri ze zegeraniwe kuko zafatiwe ibyemezo ko bagiye kujya bazica hirya no hino ku isi.
Nuko mbona umwakagara ko ahagaritse umutima cyane kuko amayeri ye yatahuwe kandi ko atazongera kubona uburyo akora neza kubera ko,bagiye gukora nk’uko akora maze intore ze bazakajya bazica ibihanga.Nuko mbona azihamagaje kugirango bongere barebere hamwe buryo ki,bahimba ayandi mayeri yo kuzajya bakoresha abanegihugu cyaho bazaba bagiye kuneka cyangwa kugigira aho kugirango bo ubwabo bijandike ku buryo bizatuma babaniga.
Mbona ko hagiye kubaho irushanwa ryo kumvikanisha impamvu yo kurwanya umwakagara mu ntore ze zose aho ziri ku isi hose.Mbona ko umwakagara bamuhinnye amaguru atangira gukora asubiza akaguru inyuma kuko ibyo yitaga ibyuya byamaze guhinduka amaraso!
Nuko ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,burya uhagarariwe ningwe ntabura kuvoma,dore umwakagara amaze gucuka ku ibere ryabamwonkenje kuko yibwiraga yuko yakuze yabaye umugabo ku buryo yakubaka urugo rwe wenyine yifashije none amaze kubona ko nta kundi byagenda ahisemo kwigumira iwe gusa akazahangana nabazamusanga iwe ariko ibyo kongera gukurikirana impunzi bikaba bishiriye aho.Uko niko Uwiteka ategetse kuko igihe cye cyamurangiranye.
Nukuri nukuri ndababwiz’ukuri yuko,ari ntabuye rizasigara rigeretse kuri lindi mu murwa mukuru w’IYERUSALEM(Kigali) uko byahanuwe ninako bizasohora hatabuzeho na kimwe kuko uko Uwiteka yabivugiye mukanwa kabahanuzi ninako bizasohora byose bidahagaze kandi hatabuzeho na kimwe.
Ubu buhanuzi bukaba bwarahanuwe mu gice cya (20);(21);(22);havugako za magigiri z’umwakagara zigiye gukubitwa n’inkuba itagira amazi hakazarokoka bacye cyane,dore bamaze kumufatira ibyemezo kandi bamaze kumushyiriraho ntarengwa y’iminsi agiye kumara mu mwisi yabazima.
Niyompamvu umubyeyi we,amaze iminsi amusaba ati,mwana wanjye ndagusaba yuko utakongera kwica umwana wanjye narinsigaranye w’ubuheta dore ko uwimfura wamwivuganye,none nta bwo nawkihanganira kubona warishe bwasanzure,ngo hanyuma wongere wice na demokarasi hamwe na bwigenge ngo nkomeze ku kurebera uko niko Uwiteka avuga.
Niba utisubiyeho,dore ngiye gufasha bucura bwawe,muhe umunani nkuwo naguhaye,maze abashe guhangana nawe,kuko mbona ukomeje kwicira ibiti mu matwi wigize indakoreka ariko ndakubwiza ukuri icyari ku kubera cyiza nuko utari kubaho mu isi yabazima.Kuko byanditswe ngo,ntarutugu rukura ngo rusumbe ijosi uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa ko umwakagara ahinduye amayeri yo gukoresha za magigiri,ahagaza za magigiri zose zigaruka mu gihugu maze ashaka izindi ntasi nshyashya zitazwi n’umuntu wese,maze aziha ubutumwa bukomeye zigomba gusohaza bose abagiye gusimbura bagenzi babo yabagize kuba abacuruzi abasaba yuko bakwirinda ko bamenyekana kuko ngo hafashwe izindi ngamba zitamworoheye mbona ko izo za magigiri nshanshya nazo zihawe umurimo wo kumena amaraso cyane zikoresheje inzira yamarozi dore ko inzira yo kurasa yamaze kumenyekana bityo akaba ariyo mpamvu bahinduye ‘strategy’cyangwa uburyo bwimikorere bari basanzwe bakoresha.
Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore abahawe uwo murimo n’Abega bab’Akagara gusa kuko aribo bizewe yuko bashobora gutunganya umurimo bashinzwe ngo nibatawukora neza ingaruka nta bwo zizaba kumwakagara gusa,ahubwo zizaba no kuri bo.Nuko mbona ko umwakagara yishimye cyane kuko ahinduye amayeri ariko agira ibyago bamwe mu bakorana nawe basanzwe natanga amakuru muri za ambasade zibihugu bikomeye mbona banatanze nubundi amakuru yose yibigiye gukorwa nuburyo bahinduye strategy cyangwa imikorere ariko biranga nabyo bishira bimenyekanye.
Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,umwakagara ameze nk’igihe cya Farao yakurikiraga ubwoko bw’Israel bugeze hafi y’inyanja itukura imitende yamagare yabo yagendaga ivamo kubera ko Uwiteka yaramaze kubatanga ngo barimbukire muri ya Nyanja itukura.None umwakagara nawe niko bimugendekeye kuko ibyo arimo gukora byose byatangiriye mu gice cya 1-3 cy’ubuhanuzi aho buvuga ko ubutegetsi bwe buzamungwa gahoro gahoro we akibwira yuko bwashinze imizi ariko igihe azaba yibwira ko ahagaze ahubwo nibwo azaba yaguye uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambaza riti,mbese mwana w’umuntu,waba uzi icyihishe inyuma y’urupfu rw’uwahoze ayobora umuryango wa fpr inkotanyi? Col.Alexis KANYARENGWE?Ndasubiza nti OYA!Dore nyakwigendera yazize yuko umwakagara yabajije abakonikoni uburyo azabona ingoma akaba ariwe uyiyobora kuko icyo gihe uwahoze ariwe Perezida ku izina PASTEUR Bizimungu niwe wayoboraga.
Umwakagara abakonikoni hamwe nabadayimoni babo bamubwiye yuko igihe cye cyo kuyobora kitaragera abwirwa ko niba ashaka kuyobora neza yabanza kureka Col.Kanyarengwe Alexis akaba ariwe uyobora nk’uko bari barabyumvikanye maze amaze kumva ayo magambo yahise akora ibishoboka byose atanga amaraso y’ikirenga kugirango abazimu bamwemerere ufata ubutegetsi.
Dore ntabwo bamuhishe bamubwiye yuko azafata ubutegetsi akazakurwaho n’intambara ikomeye cyane izahitana abanyarwanda agahiryi nagahinda!Maze yashubije ko nta kibazo yiteguye guhangana nizo ngaruka aho kugirango ubutegetsi ingoma ifatwe nabo yitaga imbwa z’imisega.Nuko akimara kumva ibyo abadayimoni bavugaga babinyujije mubakonikoni yahise ashakisha uburyo bwose ahumanya Col.Alexis Kanyarangwe kugirango amuvire mu nzira kuko yatinyaga ko yazamusimbura kubtegetsi kuko yaramaze kumva abazimu bemeza ko ariwe uzasimbura Bizimungu hanyuma akazabona gufata ubutegetsi aruko avuye ku ngoma ngiyo intandaro y’urupfu rwa Alexis Kanyarengwe umwana w’umuhutu wo mu bugoyi.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunganiriza cyane kuko umwuka w’Uwiteka wari wanjeho cyane kuko ntari nsinziriye ahubwo nari maso kuko byari ahagana mu masaha ya saa 2:40 byerekea mu museke nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,umwakagara yasabwe amaraso yikirenga kugirango abashe kumara imyaka yose yamaze ategeka kuko yataniranye amaraso none agiye kurangizanya amaraso yatanze ibitambo muri Congo abasirikare bagiyeyo kurwana intambara burya nta bwo yar’intambara ahubwo bwar’uburyo bwo gutamba ibitambo mu buryo butaziguye kugirango yemererwe gukomera no guhama kubutegetsi.Abadayimoni yarabakoreye cyane yicisha abaturage batagira inagno atamba abanyarwanda agerekaho abanyeCongo byose arukugirango ashinge imizi y’ubutegetsi ariko birangizwa n’ijambo ry’Ubuhanuzi ryo ku wa 18th Nov,2012 ubwo warukuwe mu gihugu cya Uganda werekeje mu gihugu cy’IBABYLON kumurwa w’ISHUSHAN.
Ijambo ry’ubuhanuzi rimaze kumanurwa nibwo intambara ya Congo yahise irangira maze uwayiyoboraga yishyira mu maboko yabashinzwe umutekano wa leta zunz’ubumwe z’America maze umwakagara yibagirana muri DR Congo aho yari yaraguze agatobero.Nuko ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umwakagara amaze gucirwaho iteka kandi ahagaritse umutima cyane kuko abona yuko yahagurukiwe namahanga ariko kandi ntafite uko agenza kuko guhara ingoma kuri we bingana nurupfu!Na none kurekura ingoma gutyo gusa atabanje kubagora ngo nabo bamennye amaraso nk’uko nawe ya yamennye ntabwo ashobora kubyemera ariko ikiza nuko yamaze kubona ndetse akanaba yemera mu mutima we ko azakurwaho n’intambara niyompamvu afite umutima mubi aho avuga ati tukibure twese tugihombe!!!
Nuko rero mwana w’umuntu,andika ibyo ubishyire ahagaragara kugirango bimenyekane abazagwa muri iyi ntambara ikomeye izaba iyobowe n’Uwiteka Imana yabakiranutsi batazavuga ngo ntibaburiwe ahubwo byandike babimenye hatazagira ubugira urwitwazo kuko harabibwira yuko ngo arabatoni k’Uwiteka bakanga kumva iyo ivuga iri mu ijuru ngo bafite isezerano ryo kurindwa nyamara atar’Uwiteka wabasezeranije ahubwo barafashwe mu bwoko na za magigiri zirirwa zikwirakwiza ibihuha byitirirwa ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo rinzaho murukerera saa 05:10 maze rirambwira riti,”USIPO ZIBA UFA,UTAJENGA UKUTA“!Bishatse gusobanura ngo,nudakora ibyo ukwiye gukora hakiri kare uraza kubikora bwakeye biraza ku kugora”ako kanya nahise nitegura mva kugisasiro nerekeza mu murwa w’ISHUSHAN ndagenda nkora umurimo w’Uwiteka mu masaha agera kuri (4);narinkurangije ubwo nahise nifatira ikinyabiziga ngaruka mu icumbi.
Ubwo kuko numvaga ngifite iroro nongeye kujyanwa mu iyerekwa,mbona abajura baza kunyiba bafata ivarisi yanjye nateguye ubwo nzaba mvuye BABYLON mbona barayitwaye,maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abadayimoni bo mu bwoko bw’abajuru baje ku kwiba kandi bari buce ingufuli yawe,icyakubera cyiza ntuve mu icumbi ahubwo ubanze ugure ingufuli yo gukingisha ikomeye maze ubone gutarabuka uko niko Uwiteka akuburiye.





