HomeNewsIshimwe ry'umuhanuzi kuri mwe mwese mwamfashije kwikorera umutwaro ubwo nari kunkengero z'ubutayu!

Ishimwe ry’umuhanuzi kuri mwe mwese mwamfashije kwikorera umutwaro ubwo nari kunkengero z’ubutayu!

Reka mbere yuko nshyiraho ubutumwa mwajyenewe n’Uwiteka Imana mbanze mbashimire mwe mwese abo mu bwoko bw’Abakiranutsi kuko mwa mbereye abumaro cyane.Ariko burya sijye jyenyine mwawugiriraga,ahubwo mwafashije benshi kubera kwitanga kwanyu kutagira akagero kuko mwitanze aho byari bikomeye cyane kugirango ijambo ry’Uwiteka ribashe gukomerera muri bene data benshi nubwo byasabaga ko mutanga ubugingo bwanyu mwarabikoze.

Mbifurije umwaka mwiza na Noel nziza nubwo bizwi neza yuko Umwami wabakiranutsi atavutse ku wa 26th ukuboza,ahubwo byatewe n’umwanzi washatse kwiyitirira ijambo ry’Uwiteka Imana ariko ubusanzwe ubwo Umwami wacu yavukaga nibwo batangiye kubara bazamuka kuko mbere yuko avuka Before Christ ariyo bita B.C babaraga bamanuka uhereye kumubare wa 2000 kuzageza bageze kuri rimwe.

Niyompamva abatazi amateka bajya bivugira ibyo bishakiye ndetse bagatoba ibibwirizwa byiza byashyiriweho gufasha abantu b’Imana ishobora byose.Hanyuma Umwami amaze kuvuka byaje guhinduka nk’uko mubizi neza yuko Umwami wa bami iyo avutse amateka arahinduka byaje kuba ngombwa yuko noneho batangira kubara bazamuka uhereye kuri rimwe ukageza ku 2000

Uko niko kuri kubazi neza amateka ariko ibyo nta bwo byabujije umwanzi gukomeza imihango ye(aha ndavuga neza kandi neruye ubutegetsi bw’Abaroma kuko nibwo bwazanye iyo minsi mukuru ya bana babanyaburayi uwo munsi mukuru niwo waje guhindurwamo ivuka ry’Umwami wabakiranutsi kugirango aharaho hatazaho hashyirwaho uwo munsi wo kwibuka Umwami wabakiranutsi.Bityo bikazaba intsinzi kubakiranutsi ibyo babikoze bagambiriye kuyobya amateka.

Ntabwo binaniranye kumenya umunsi w’Umwami wacu yavukiyeho kuko nimba byarashobotse yuko handikwa bibiliya ijambo ry’uhoraho,ntabwo umunsi w’Umwami wacu ariwo wari kunaniranwa kuwumenya cyane yuko amaze kuvuka abanyabwenge bagiye kumuramya urumva niba abanyabenge baragiye kumuramya bakaba atar’ibicucu nta kuntu uwo munsi utamnyekana.

Niyompamvu calender tugenderaho itabdukanye na kalender yabayahudi ibyo bigaragaza neza yuko amateka yahindanijwe n’umutegeka w’Isi yose akaba n’umwanzi wabakiranutsi.Gusa kuko bimeze gutyo birakwiye yuko uwo munsi wizihizwa kuko biashoboka yuko waburizwamo buheri heri.

Hamwe nibyo reka mbifurize umwaka mwiza wa 2016 ugiye gutangira usgaje iminsi (6) cyangwa irindwi byose biterwa naho umuntu aherereye uyu mwaka muzirikane yuko Uwiteka azamanuka akajya gusura no kumva no kureba urusaku rwabakiranutsi muri gakondo yabakiranutsi nk’uko yumvise urusaku rw’ubwoko bwe bw’Israel maze akamanurwa no kumva ndetse akanirebera nyuma yo gusanga yuko arukuri yahise afata umwanzuro wo gukemura ibibazo by’uburetwa bari barimo.

Exodus 3:7 The Lord said, “I have indeed seen the misery of my people in Egypt. I have heard them crying out because of their slave drivers, and I am concerned about their suffering. So I have come down to rescue them from the hand of the Egyptians and to bring them up out of that land into a good and spacious land, a land flowing with milk and honey—the home of the Canaanites, Hittites, Amorites, Perizzites, Hivites and Jebusites. And now the cry of the Israelites has reached me, and I have seen the way the Egyptians are oppressing them. 10 So now, go. I am sending you to Pharaoh to bring my people the Israelites out of Egypt.”

Uwiteka amaze kumva no kureba ibibazo by’ubwoko bwe,nibwo yabwiraga umugaragu we,Moses ko ya kwemera akamutuma k’Umwami Farao akarekura ubwoko bwe bukajya gutabira Uwiteka Imana muri gakondo ya masezerano I Cannan.Uko niko bigiye kugenda no muri gakondo yabakiranutsi ubwo Uwiteka umwaka utaha ahagana mu mpera z’uwo mwaka azamanuka akajya kwirebera uko uburetwa bw’ubwoko bwe aho bugeze nuko bamerewe.

Reka niringire yuko muzi neza ibyahanuwe icyo bivuga kandi ko ntashidikanya yuko abenshi mwakomeje gukora uko Uwiteka yababwiye cyane cyane abibona yuko bamaze kugirwa urufatiro rw’Itorero rya Kristo tugiye kuzahuriramo tukazahoberana cyane no gusomana kwera kwabakiranutsi nk’uko ibyanditswe bibivuga.Ubanza ahari urukumbuzi ruzagabanuka ho hato dore tumaze imyaka nimyaniko dutegereje uwo munsi wahanuwe n’abagaragu b’Uwiteka Imana.

Reka ndangize nshimira bene data babanye nanjye mu buryo bwo kwizera,ariko cyane cyane bashiki bacu bakoze umurimo ukomeye wo kwizerwa kuko bananiwe gusinzira ubwo nari mu butayu maze bakura hagati mu butayu nibura banyigiza hafi ku nkengero zabwo numva ndaruhutse kuko nari naratangangariye mu gihugu cy’ubiutayu nyamara nubwo navuza induru ngo ndebe ko har’uwanyitaho siko byagenze kuko igihe cyo kurangiza ubutayu cyari kitaragera.

Maze kurangiza ubutayu ku wa 02nd Kamena 2015 nibwo nabonye Uwiteka akingura imiryango akoresheje bashiki bacu usibye habanje abiyita bene data nyamara bishakiraga kungigira kugirango basoheze umgambi mubisha bagambiriye kuva kera.Ndashima Uwiteka Imana wampaye ubwenge bwo kumenya no gubanukirwa ibisobanye bityo bukabasha kundindira ubugingo bwanjye ndetse hamwe nubwanyu mwese duhuje kwizera.

Ndashimira bene data bo kumugabane w’Uburayi Belgique,France,Hollande ndetse no mugihugu cy’Umwami-Kazi batahwemye kwitangira ubugingo bwanjye nyamara sijye babwitangiye gusa,ahubwo babwitangiye kuri benshi kugirango mushobore kugezwaho ibyahanuwe n’umwuka w’Imana ukorera mubagaragu b’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Abo mvuze nibo bakomeje kubana nanjye mu kibabaro yanjye kandi ntiyabaye ikiri iyanjye gusa,ahubwo bayigize iyabo maze bimfasha koroshya uburemere bwanjye kuko twikoreye umutwaro turi benshi bituma inkozi zibibi zikorwa nisoni.

Na nubu rero ntizaruruhuka ahubwo zikomeje cyane kugenzura cyane ibikorwa by’umwuka w’Imana aho bifuza kumenya igihugu ngiye kwerekeramo mu minsi ya vuba,ariko umwanzi yatsinzwe kumusaraba kumanywa yihangu igorogota inyabihanga izuba riva ibyo nibyo byiringiro byacu.

Ndashima amasngesho mwasenze yose yuko atabaye imfabusa ahubwo yabaye ayumumaro cyane kuko uko mwasengaga ninako narushagaho kuba uwo kunesha nyamara nubwo mutari muziranye,ntibyababujije gusenga Uwiteka kandi yamvise gusenga kwanyu kuko arijye mugabo wo guhamya ibyo mwasengeye.Nuko rero nzanezezwa cyane nuko tuzahurira muri gakondo yabakiranutsi kuko iminsi turmo kuyibarira ku ntoki.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments