23rd Dec,2015 njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zihamagarwa ngo zijye kwitaba shebuja kubera zimaze kunanirwa gukora imirimo yazo kandi bikaba binamaze kumenyekana imikorere yazo.Maze bituma umukuru wa za magigiri ariwe umwakagara nk’uko byemejwe n’inteko yabaministiri ko ariwe ukuriye inzego zose ziperereza ahagaza abagaragu be ngo baze bamwitabe.
Nuko mbona umwakagara ko ahagaritse umutima cyane kuko amayeri ye yatahuwe kandi ko atazongera kubona uburyo akora neza kubera ko,bagiye gukora nk’uko akora maze intore ze bazakajya bazica ibihanga.Nuko mbona azihamagaje kugirango bongere barebere hamwe buryo ki,bahimba ayandi mayeri yo kuzajya bakoresha abanegihugu cyaho bazaba bagiye kuneka cyangwa kugigira aho kugirango bo ubwabo bijandike ku buryo bizatuma babaniga.
Mbona ko hagiye kubaho irushanwa ryo kumvikanisha impamvu yo kurwanya umwakagara mu ntore ze zose aho ziri ku isi hose.Mbona ko umwakagara bamuhinnye amaguru atangira gukora asubiza akaguru inyuma kuko ibyo yitaga ibyuya byamaze guhinduka amaraso!
Nukuri nukuri ndababwiz’ukuri yuko,ari ntabuye rizasigara rigeretse kuri lindi mu murwa mukuru w’IYERUSALEM(Kigali) uko byahanuwe ninako bizasohora hatabuzeho na kimwe kuko uko Uwiteka yabivugiye mukanwa kabahanuzi ninako bizasohora byose bidahagaze kandi hatabuzeho na kimwe.
Niyompamvu umubyeyi we,amaze iminsi amusaba ati,mwana wanjye ndagusaba yuko utakongera kwica umwana wanjye narinsigaranye w’ubuheta dore ko uwimfura wamwivuganye,none nta bwo nawkihanganira kubona warishe bwasanzure,ngo hanyuma wongere wice na demokarasi hamwe na bwigenge ngo nkomeze ku kurebera uko niko Uwiteka avuga.
Niba utisubiyeho,dore ngiye gufasha bucura bwawe,muhe umunani nkuwo naguhaye,maze abashe guhangana nawe,kuko mbona ukomeje kwicira ibiti mu matwi wigize indakoreka ariko ndakubwiza ukuri icyari ku kubera cyiza nuko utari kubaho mu isi yabazima.Kuko byanditswe ngo,ntarutugu rukura ngo rusumbe ijosi uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa ko umwakagara ahinduye amayeri yo gukoresha za magigiri,ahagaza za magigiri zose zigaruka mu gihugu maze ashaka izindi ntasi nshyashya zitazwi n’umuntu wese,maze aziha ubutumwa bukomeye zigomba gusohaza bose abagiye gusimbura bagenzi babo yabagize kuba abacuruzi abasaba yuko bakwirinda ko bamenyekana kuko ngo hafashwe izindi ngamba zitamworoheye mbona ko izo za magigiri nshanshya nazo zihawe umurimo wo kumena amaraso cyane zikoresheje inzira yamarozi dore ko inzira yo kurasa yamaze kumenyekana bityo akaba ariyo mpamvu bahinduye ‘strategy’cyangwa uburyo bwimikorere bari basanzwe bakoresha.
Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore abahawe uwo murimo n’Abega bab’Akagara gusa kuko aribo bizewe yuko bashobora gutunganya umurimo bashinzwe ngo nibatawukora neza ingaruka nta bwo zizaba kumwakagara gusa,ahubwo zizaba no kuri bo.Nuko mbona ko umwakagara yishimye cyane kuko ahinduye amayeri ariko agira ibyago bamwe mu bakorana nawe basanzwe natanga amakuru muri za ambasade zibihugu bikomeye mbona banatanze nubundi amakuru yose yibigiye gukorwa nuburyo bahinduye strategy cyangwa imikorere ariko biranga nabyo bishira bimenyekanye.
Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,umwakagara ameze nk’igihe cya Farao yakurikiraga ubwoko bw’Israel bugeze hafi y’inyanja itukura imitende yamagare yabo yagendaga ivamo kubera ko Uwiteka yaramaze kubatanga ngo barimbukire muri ya Nyanja itukura.None umwakagara nawe niko bimugendekeye kuko ibyo arimo gukora byose byatangiriye mu gice cya 1-3 cy’ubuhanuzi aho buvuga ko ubutegetsi bwe buzamungwa gahoro gahoro we akibwira yuko bwashinze imizi ariko igihe azaba yibwira ko ahagaze ahubwo nibwo azaba yaguye uko niko Uwiteka avuga.
Umwakagara abakonikoni hamwe nabadayimoni babo bamubwiye yuko igihe cye cyo kuyobora kitaragera abwirwa ko niba ashaka kuyobora neza yabanza kureka Col.Kanyarengwe Alexis akaba ariwe uyobora nk’uko bari barabyumvikanye maze amaze kumva ayo magambo yahise akora ibishoboka byose atanga amaraso y’ikirenga kugirango abazimu bamwemerere ufata ubutegetsi.
Nuko rero mwana w’umuntu,andika ibyo ubishyire ahagaragara kugirango bimenyekane abazagwa muri iyi ntambara ikomeye izaba iyobowe n’Uwiteka Imana yabakiranutsi batazavuga ngo ntibaburiwe ahubwo byandike babimenye hatazagira ubugira urwitwazo kuko harabibwira yuko ngo arabatoni k’Uwiteka bakanga kumva iyo ivuga iri mu ijuru ngo bafite isezerano ryo kurindwa nyamara atar’Uwiteka wabasezeranije ahubwo barafashwe mu bwoko na za magigiri zirirwa zikwirakwiza ibihuha byitirirwa ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Ubwo kuko numvaga ngifite iroro nongeye kujyanwa mu iyerekwa,mbona abajura baza kunyiba bafata ivarisi yanjye nateguye ubwo nzaba mvuye BABYLON mbona barayitwaye,maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abadayimoni bo mu bwoko bw’abajuru baje ku kwiba kandi bari buce ingufuli yawe,icyakubera cyiza ntuve mu icumbi ahubwo ubanze ugure ingufuli yo gukingisha ikomeye maze ubone gutarabuka uko niko Uwiteka akuburiye.