Leta zunz’ubumwe z’America,binyuze muri ambasade I Kigali ,bongeye gusaba umwakagara ku nshuro ya (5) kutazahira hira yiyamamaza ku nshuro ya lll.
Amakuru yumvikanye kuri radio ijwi ry’America,Ambasade ya leta zunz’ubumwe z’America mu Rwanda kuri uwa kabiri taliki ya 22 ukuboza 2015, yongeye gusaba umwakagara Paul Kagame,ko akwiye kurekura ubutegetse mu mahoro agahererekanya ubutegetsi nabazamusimbura bityo akazaba intanga rugero mukarere kose kibiyaga bigari.
Bongeraho ko amaze gukora byinshi cyane biteje igihugu imbere ariko nashaka kuzasiga amateka atazibagirana,ko akwiye kurekura ubutegetsi mu mahoro hatabayeho kumeneka amaraso kubera kurwanira ubutegetsi nabatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bahora bamushinja ko yagubduriye ubutegetsi akaba adashaka kuburekura.
Umwakagara yumvikanye mu mushyikirano wa 13 wabereye I Kigali aho yanenze cyane ibihugu bikomeje kunenga ko agikomeje kumahame yo kugundira ubutegetsi,maze abasubiza ko ngo abanyarwanda aribo bazi ibibabereye kandi ko bakomeye kumahame yabo arangwa n’indangagaciro zabanayarwanda.
Twibutse yuko iyi ibaye inshuro ya (5) yihanangirizwa n’America,iyi mvugo ije ikurikira iy’amabasaderi wa leta zunz’ubumwe z’America muri ONU Samantha nawe washyize ahagaragara ikifuzo cy’uko umwakagara adakwiye kongera kwiyamamaza kunshuro ya gatatu,iyo mvugo nayo yakurikwe nuhagarariye ubumwe bw’Uburayi nawe wiyamye umwakagara ko adakwiye kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.
Burya nyine nyamwanga kumva ntiyanze no kubona,mureke gato muraza kumva ibigiye gukurikiraho umwaka tugiye gutangira wa 2016 kuko ugiye kubamo ibiteye ubwoba muzaba mu mbwira ahaaaa uwo murutoki murumve nkome.





