Abarepubulike bakomeje kurata inkovu zimiringa repubulika ntiyabayeho,ahubwo habayeho agatsiko kamabanda katigeze kagira ukuri muri rubanda rw’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa wemewe namategeko Igihugu cy’Ububiligi kikaba gikomeje kugira ubwoba kikaba kirimo gukoresha abarepubulike bibisambo badashyigikiye itahukan ry’ubwami bw’uRwanda n’Umwami wabanyarwanda.
1.Ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda buhagazehe? Ibipimo bitangwa na Bishop Rucyahana umuntu yabyizera ate?
2.U Rwanda ngo ruhagaze neza mu kurwanya ruswa ese ibyo bivuze iki kuba u Rwanda ari u rwa 44 kw’isi
3.Umuyobozi wibitaro yaburiwe irengero
4.Abaturage barinubira kwimurwa huti huti babeshya ibikorwa by’amajyambere
5.Raymond Nzamurambaho yasezeye muri FPR ariko akaba yanezwe n’inshuti ze ku mbuga za facebook
6.Taliki ya 28/01/1961 ni umunsi ukomeye mu mateka yu Rwanda aho u Rwanda Rwabaye Republican, ariko se kuki bitavugwa ngo byigishwe mu mateka ?
Ukurikiranye iki kiganiro abarepubulike bari bakwiye kwibaza bakisubiza?Kuki nyine iyo repubulika itavugwaho rumwe kandi aramateka y’uRwanda?Kuri iyi taliki niho umwuzukuru wabarepubulike bagendera ku kinyoma Padiri Nahimana yari kuba yageze mu Rwanda.Ariko ubanza abasangirangendo be bamugiriye inama yo kutajyayo guharanira intebe yo murugwiro kugeza ubu ifite umukandinda umwe gusa (1) utagira uwo bahanganye ariwe Kgame Paul umunyagitugu cya repubulika itemewe namategeko.
Ibyo mu gihe birimo kuba,umudini Bishop Rucyahana arimo kubeshya abanyarwanda nabanyamahanga ko ubumwe n’ubwiyunge bumaze gutera intambwe igaragara nyamara dusigaje ukwezi kumwe tukibuka ubwicanyi bwakorewe abatutsi.Nimba bemera ubumwe n’ubwiyunge kuki iryo yibuka ridakurwaho?
Mbese ntibabona yuko babangamira ubumwe n’ubwiyunge?Ubu dusigaje amazi (2) gusa induru zigatangira inzika zikazikuka twibuka ubugome abanyarwand abakoreye abandi cyane cyane FPR na MRND uburyo bashoye abaturage mu bwicanyi bwindega kamere kugeza magingo aya byatumye abanyarwanda bahunga igihugu cyabo bakaba birirwa bahigwa bukware ndetse bakaba batanafite amizero yo kuzagaruka mu twababyaye bakaba bategereje ko Umwami Nyir’uRwanda azongera kwima ingoma bakabzabona kuzagaruka muri rwababyaye
Naho ubundi niba bikomeje gutya,fpr yavuyeho RNC yategetse cyangwa FDU Inkingi ndakurahiye abaanyarwanda bazahora mu buhungiro kuzageza igihe Umwami Yesu azazira.Ikibabaje nuko abanyarwanda baanyapolitike bakomeje kwemera kuyoboka inzira y’ikinyoma kandi bazi ukuri kose ahubwo bagahitamo kukwirengagiza bibaye bimeze gutyo jyewe nahitamo ko umwakagara yakomeza gutegeka kuko abazaza kumusimbura nta cyo bamurusha nabo nihahandi bazakora nkibyo yakoze kuko bose barahanira umugati nta bwo bitayeho kuba bafasha abanyarwanda kuko batabaremye ariko uwiteka Imana yabaremye irabizi ko yuko izatugirira imbabazi ikadukiza biriya birura.
Birababaje kubona imyaka irenga 55 Ubwami bw’uRwanda bushenywe nababikigi bakaba bakomeje gukoresha abanyapolitike babanyarwanda bitwako batavuga rumwe na kagame Paul nyamara nta cyo benda guhindura mu mateka yabanyaRwanda kuko badafite ubushobozi bwo kuba bashobora guhuza abanyarwanda ngo bagere ku bumwe n’ubwiyenge kuko biramutse bibaye gutyo inda nini yaba icitse burundu bityo abanyapolitike bakabura umugati wabo kuko vawukura mundyane zabaturage aho bigira abacamanza bakavuga ko bashobora gufasha abaturage.
Abagabo bazima baricara bakavuga ngo uRwanda rwabonye ubwigenge batazi uko bwabonetse?Aha niho ubonera yuko abanyapolitike nyarwanda nta cyo bazamarira abaturage,ese wowe warwanisha ikinyoma ku kinyoma?Niba Kagame byaramuhiriye namwe mwibwira yuko bizabahira?Imbwa yiganye inka kunnya murugo irabizira.Nimwemere ukuri kuko guca muziko ntigushye muzarwana mu magambo gusa ariko bizarangira mwemera gucyeza Umwami w’uRwanda kuko niwe wemewe n’Imana ndetse akaba yemewe namategeko.