31st Jan,2016 mu masengesho y’iminsi (48hrs) twakoze kubabashije kugendana nanjye,nabashije gufata akanya nsoma ibyanditswe byera.Nahereye mu itangiriro ibice (24) ngera mu bice (26) ariko kimwe cyo nabashije kubona ni uko umugambi w’Imana nta kiwutanga imbere,nabonye uburyo Abraham yizeye Uwiteka Imana ye,cyane ko icyo gihe nta dini ryari rihari ryigisha iyoboka Mana ariko we yayiringiye nta muntu wabanje kumubwiriza.Mu gihe wowe utegereje ko ubanza kubwirizwa cyangwa ko dutanga inyigisho kuri internet ngo ubone kwizera Uhoraho ndetse ugasanga unakenera ko uhabwa ubuhamya bwinshi cyane ngo kugirango wemere ko umuntu akoreshwa n’Uhoraho.
Ibyo ni byo ugereranije ni gihe tugezemo kandi nta wakwirengagiza yuko Imana yatangiranye n’Abraham kandi imufiteho umugambi.Gusa nawe witegereze neze urebe neza ko ahariho Uwiteka yaba atagufiteho umugambi ukaba wibereye muri mama wararaye bityo umwanzi agafata ibyemezo ku buzima bwawe utazabasha gusimbuka.
Abraham amaze guhamagarwa n’Imana ntiyigeze ashidikanya yemeye umuhamagaro,ariko abenshi uzumva mu buhamya bwabo bavuga ko babanje kugundagurana nayo ngo babone kwemera umuhamagaro niba biba atarukwibeshyera kugirango batwemeze yuko bahmagawe n’Imana.
Kandi na none bibaye arukuri,byaba bigaragaraza kwizera gucye no kutumvira Imana uvuga ko yaguhamagaye ibyo aribishoboka wabihanirwa namategeko kwigiza nkana ubizi neza ko wahamagawe ariko ukirengagiza uwo muhamagaro wahamagawe n’Uhoraho.Ukomeje gusoma ibyanditswe byera usanga Abraham umuhanuzi w’Uhoraho,yarategereje igihe kire kire umwana w’isezerano
Amaze kumuhabwa nubwo umudamu we yaje kumuvangira kubera urukundo yamukundaga akemera kumwumvira mucyimbo cyo gukomera kwisezerano,biza gutera intambara na nubu zigikomeza hagati ya Barabu na Bisrael kubera akaga katewe nurukundo umugabo yakunze umugore bikamutera kutumvira Imana kubera amaranga mutima y’umugore we Sarah
Uko niko Byagendekeye Adam aho yemeye kurya ku itunda nyamara se Imana ntiyari yarababujije kuzarya kur’iryo tunda?Ariko kubera akara kamara ye,katumye akora icyaha cyo kutumvira,no mu gihe yarabonye akanya ko kwihana ati,niwamugore wampaye!
Ariko hamwe nutwo dukosa twose twabayeho hagenda hagaragaramo integenke zabadamu batihanganira isezerano ry’Imana,ndetse hakanagaragaramo urukundo abagabo bakunda abagore kugeza naho batumvira Imana kubera gukunda abadamu babo.Yego urukundo nirwiza ariko urukunda Imana ntibikwiye ko rusangizwa undi muntu,bivuga ngo hagati y’Imana na badamu hagaragaramo ko bakenera urukundo no kumvira bituruka kumugabo!
Abagabo nabo bagaragara ko bakunda abagore cyane kurusha uko bakunda Imana cyangwa bumvira Imana!?Kimwe mu bintu byagiye binaniza mu murimo nuko umudamu wanjye yifuzaga ko na mwumvira kurusha uko nakwumvira Imana cyane kubijyanye n’ibyifuzo bye aho ninaho nibwirako habaye imbarutso yo gutandukana kuko nari naramaze gusoma integenke abagabo tugira imbere yabagore.
Kugeza igihe namweretse ibyanditswe turabisoma muri effeso 5:23 ahavuga ko Kristo ariwe mutwe witorero,naho umugabo akaba umutwe wurugo nabadamu ko bagomba kubuha abagabo babo nk’uko Kristo yubaha itorero rye.Yahise ambwira yuko Intumwa Paul nawe yakundaga gutsikamira abategarugori urumva yuko yananiwe kwakira ijambo rya humetswe n’umwuka w’Uhoraho ahubwo agashaka ko ibyanditswe bigendera mu nzira we yifuza.Siwe wenyine abadamu benshi niko bameze uwo numudayimoni Satani yabibye mu badamu kuva cyera bakimara gukora icyaha cyo kutumvira Imana.
Nakomeje gusoma mbona uburyo na none Uwiteka Imana yagendanye n’umugaragu w’Abraham ELIYAZARI warahijwe na sebuja Abraham ko atazigera ashakira umuhungu we abakobwa bo muri Cannan maze kurahira amwohereza kujya aho akomoka gushakayo umugeni w’umwana we Issac wemeye imbere y’Imana kuba igitambo cy’Uwiteka Imana.Aho Abraham yagiye gutamba igitambo ku musozi moria uvuye aho Abraham yaratuye byari mail (60) urumva hari kure cyane kuri uwo musozi Moria niho ubu hubatswe umurwa mukuru wa Yerusalem ariho haje gutambirwa igitambo gihoraho ari we Umwami wacu Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi
Natahuye uburyo iyo shubuja akorana n’Imana ukemera Imana ye,nawe Imana ibana nawe,Eliyazari uburyo amaze kwemera gutumwa n’Abraham yamusezeranije ko Malaika w’Imana azagendana nawe kandi ko urugendo rwe ruzaba rwiza.Amaze kwemera kujya mu gihugu batamuzi umwuka w’Imana yaramuyoboye ageze aho gahunda y’Imana yaricumbitse ahagarara ahongaho.
Rebeca asohotse kuvoma amazi uko yasabye Imana niko byagenze kugirango Imana y’Abraham yigaragaze dore ko ari nako yasenze.Mbega byiza we kugendana n’umuntu ufite Imana nta ko bisa!Ahamagara Imana ya shebuja maze nayo irigaragaza.Ese abaja bawe cyangwa abajakazi baba bakubonamo Imana cyangwa bagufata nka semuhanuka aho kugufata nk’umuntu w’Imana?Reka uyu munsi dufatanye kugenzura niba koko dufite Imana cyangwa niba inshuti zacu zitubonamo Imana nk’uko Abrahamu yagiye kugura gakondo yo guhambamo abantu be bazajya bapfa cyangwa bitaba Imana maze bagashaka kumuha ubwo butaka ku buntu hitwa MACHPELLA ariho hitwa hebron hakomeje guteza impaka hagati ya Palestine na Israel.Wibuke yuko aha hantu hitwa Machpella ariho Abraham yakiriye aba Malaika akabajyana iwe akabagaburira mbere yuko bajya gutwika Isodoma ni Gomorah urasabwa guhishukirwa mu byo ukora byose ntukave aho wabonye Imana ntugatandukane n’umuntu w’Imana atar’Imana ibikubwiye.
Ese wowe waba ukunda guhabwa iby’ubuntu?Ese waba waramenye impamvu Abraham yanze guhabwa ku buntu?Ni uko yarumushyitsi mur’icyo gihugu kandi nta bwo uko umuntu yarikuzajya apfa ariko azajya ajya gusaba aho gushyingura.Nubwo yarakize nta butaka yarafite mur’icyo gihugu.Ariko nubwo byari bimeze gutyo nta bwo byatumaga batamwubaha kuko bamubonagamo kuba ar’umuntu ukomeye kubaruta kandi arumunyamahanga muri bo.
Ese wowe aho ngaho Uwiteka abaye aguhishe bagufata gute?Baba bakubaha?Bakubonamo Imana?Ngaho wigereranye nibi tuvuze hano maze wipime kumunzani wirebe urahita umenya aho uhagaze.nubwo Issac yakuze imbere y’Imana ashushanya igitambo gihoraho,mu busaza bwe,yakunze Essau kuruta Yakobo nyamara usomye neza Imana yari yaravuganye na Rebeca imubwira ko atwite impanga zizavamo amahanga (2) cyangwa ibihugu (2) ariko ibyo Rebeca yabihishe umugabo we Issac
Kuko yarazi ko umukuru azategeka umuto,bitewe ni ntambara zahoraga munda ye za buri gihe,agezaho ajya kubaza Uwiteka impamvu yamaze igihe nta rubyaro none aho asamiye inda hakaba harimo kumvikana intambara zurudaca mund aye niko kubwirwa ibyizo ntambara amenya amabanga ya bana be bakiri munda ye kuko Uwiteka yamubwiye ko azabyara abahungu bimpanga ndetse abwirwa ibyabo mbese wowe ujya umenya ko uzabyara igitsina runaka utabanje kujya kwa muganga?Umenya ibya bana bawe bakiri munda yawe?Ibyo warukwiye kubitekerezaho nimba waba uri murugendo rwo kwagura ubwami bw’Uwiteka ubinyujije murubyaro rwawe.Reka ntabarambira nshobora kwandika byinshi dore ko iyo mfashe mudasobwa wagirango haruwayindogeyemo ubwo nahubutaha uwiteka abana namwe abiteho abagirire neza naho umugisha azawubaha twageze muri gakondo yabakiranuti usibye ko harabasezeranijwe aho bari hose batazabura kuwuhabwa.