HomeNewsNta buhanuzi nta cyakorwa!!!

Nta buhanuzi nta cyakorwa!!!

Aug 26, 2016 ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho yakugize amaso y’ubwami bw’uRwanda kugirango ategure umugambi mwiza muri gakondo ya bakiranutsi.Kuko adashobora gukorera muri republika,ninayompamvu yasigaje Umwami Kigeli V Ndahindurwa kugirango azashyireho urufatiro rwo gukiranuka muri gakondo ya bakiranutsi (Foundation) mu gihe cy’intebe ya bukunzi.

Umwami w’uRwanda,we yibwira yuko azima intebe ya bukunzi nk’uko byari bimeze mbere ariko sibyo!Kuko iyi ngoma agiye  kongera kwima itandukanye niyambere yahoranye ninayompamvu Uhoraho agiye kumusubiza ubwami ageze muzabukuru kugirango azamare igihe gito ku ngoma maze azasimburwe nundi mwana uzaba afite umwaga nk’uw’Umwakagara maze azagenza ukubiri nugushaka k’Uhoraho kugirango umujinya w’Uwiteka uzazamurwe no gukiranirwa kwe,Uwiteka abone uko yiyimikira Umwami wo gukiranuka muri gakondo ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Road10Kunshuro ya kabiri ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho agiye gushyiraho urufatiro muri gakondo ya bakiranutsi,kandi azarushyiraho ahabona ntabwo hazaba ar’umwijima,ahubwo hazaba ari kumanywa yihangu niko Uwiteka avuga.Dore Uhoraho agiye kuziyimikira Umwami kuko abandi bose bagenje nabi binuranye n’umugambi Uhoraho yarafite maze umwanzi aboneraho gukora ibyo gukiranirwa atsemba ubwoko bw’Uwiteka kugirangonaburizemo umugambi w’Uhoraho,ariko kuko Uwiteka atajya aburizwamo niyompamvu ateguye gahunda nk’iyi kugirango aziheshe icyubahiro mu gihe cya nimugoroba akazuba ka kiberinka kageze mu marembera niko Uwiteka avuga.

IntebeIjambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,dore uwo Mwami azagarura imbaraga z’umwijima mu bwami bw’uRwanda.Kandi azarwanya ubwoko bw’Uhoraho nabahanuzi,icyo gihe nimubona ibyo bimenyetso bisohoye,muzamenye yuko igihe cyo gutanga kegereje kuko Uwiteka azamuteza integenke zizatuma atongera gutunganya imirimo ye neza nk’uko bikwiriye Umwami Nyir’uRwanda XBUN akazahera kugisasiro mu bihe bye bya nyuma maze akazisangira basekuruza mu mahoro kugirango Umwami wo gukiranuka yime ingoma y’Uwiteka Imana uwo akazaba akomoka mu muryango wa David akaba ari we Uhoraho yasimbuje izo ngoma zo gukiranirwa kugirango ingoma y’Umwami David izahoremo urumuli iteka nk’uko Uwiteka yabisezeranije uko niko Uwiteka avuga.

schoolAug 27,2016 njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi zarabatse kaminuza zishaka yuko njya kwiga muri iyo Kaminuza.Ndagenda ngezeyo,ntangira umwaka wa mbere nkozi ikizamini ndatsindwa maze ijambo ry’Uhoraho rirnzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wakoze master’s y’ubutayu barayirangiza none ntabwo wemerewe gukora degree y’inkozi z’ibibi uko niko Uwiteka avuze!

Ubwo zinkura aho zijya kunyereka bwa butayu bugufiya uburyo bwahindutse park yo nziza yo gutemberemo tukajya kureba ubwiza nyaburanga.Nuko mbwira inkozi y’ikibi yarishinzwe kunjyana muri ubwo butayu GUARD”s ko twasubira inyuma ngafata imyenda yo kwambara kugirango tujye muri ubwo butayu nambaye imyenda y’ubutayu kuko ntapfa kwinjira ubutayu ntafite ibikoresho by’ubutayu.

Nuko mbona aremeye amaze kwemera dusubira inyuma ubwo birangirira aho ntitwaba tuikinjiye bwa butayu ubwenge bw’inkozi z’ikibi buba burangiriye aho.Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uburiganya bw’inkozi z’ikibi zashakaga ku kwinjiza ubutayu burarangiye kuko bidashoboka yuko winjira mu butayu kandi igihe cyabwo cyararangiye niko Uwiteka avuga.

EthiopiaIjambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihugu cya Ethiopia ishillingi ryaho ryabaye ingume.Niyompamvu abaturage baho bahunga kuko ubuzima bwaho bwarushijeho gukomera cyane.Kugirango umuturage waho abone inote y’100 birakomeye cyane.Icyabakiza ni uko babona Umuhanuzi akaba ari we uhindura ubuzima bwaho kuko bidashoboka yuko ibintu byapfa guhinduka hatabonetse Umuhanuzi uko niko Uwiteka avuga.

Ubwo menya yuko Uwiteka ashaka yuko nsengera icyo gihugu kugirango ahagurutse Umuhanuzi uzahindura ibintu kuko urasaku rw’abaharega rumaze kuba rwinshi nuko ndasenga nti wo mu Ijuru ndakwingize ngo wibuke igihugu cya Ethiopia kuko ar’ishyanga ryawe rigaragara mu byanditswe byawe byera.

Hagurutsa yo umugaragu wawe kugirango haboneke impinduka.Kuko ubwoko bwawe bwaremerewe cyane kurusha kwizera kwabo.Kuko bidashoboka yuko wahindura ubuzima bwabo hatabayeho umugaragu wawe wahagarara mu mwanya w’Uwiteka Imana kugirango ahindure ubuzima bw’abahatuye none uyu munsi ndakwinginze Uhoraho Uwiteka Mana ya gakiza kanjye kugirango wumve gusenga kwanjye maze usohoze iri sengesho kugirango utabare ubwoko bwawe mu gihe gisa nk’iki uko niko umugaragu wawe nsenze Amina.

NakedNjyanwa mu iyerekwa mbona ingabo z’umwakagara za RDF,mbona zambaye ubusa uko zakavutse.Ubwo nabonaga zahawe igihano cyo guhinga ngo kuko baraye mukabari bubacyeraho.Maze ubuyobozi bw’umwakagara bafata icyemezo cyo kubaha ibihano bakajya mu murima guhinga bambaye ubusa.Maze ijambo ry’Uhorahor rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingabo za RDF zigiye gukorwa nisoni mu maso ya mahanga uko niko Uwiteka avuze!

Nerekwa inkozi z’ibi z’umwuka w’Inzigo y’Inzika zinjizwa mu butayu bugufiya,mbona zinyuzeho zikomeza zirekeza mu butayu hagati.Maze aho narimpagaze mbona hirya yanjye hato hari intabwa y’umutambyi yasigaye muri gakondo yabakiranutsi tugiye kumesa hamwe no gucana umuriro mbona arawufatishije waka cyane maze ijambo r’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Izigo w’inkozi zikibi ubamazeho igihe kirekire ucireweho iteka n’Uwiteka Imana a bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Nerekwa mfata amafi ahatari amazi,numva ntaangajwe cyane nimilimo y’Uhoraho kubona ufata isamaki ziri mu byatsi kandi ubusanzwe ziba mu mazi.Nongera kubona rusake iza ikaraga umugara wayo mbona haje umukasi muremure yayindi icata ibyatsi cyangwa ibiti biteye kurugo maze ndabwirwa umwuka wo guterekerwa uciriweho iteka n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments