Aug 26, 2016 ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho yakugize amaso y’ubwami bw’uRwanda kugirango ategure umugambi mwiza muri gakondo ya bakiranutsi.Kuko adashobora gukorera muri republika,ninayompamvu yasigaje Umwami Kigeli V Ndahindurwa kugirango azashyireho urufatiro rwo gukiranuka muri gakondo ya bakiranutsi (Foundation) mu gihe cy’intebe ya bukunzi.
Umwami w’uRwanda,we yibwira yuko azima intebe ya bukunzi nk’uko byari bimeze mbere ariko sibyo!Kuko iyi ngoma agiye kongera kwima itandukanye niyambere yahoranye ninayompamvu Uhoraho agiye kumusubiza ubwami ageze muzabukuru kugirango azamare igihe gito ku ngoma maze azasimburwe nundi mwana uzaba afite umwaga nk’uw’Umwakagara maze azagenza ukubiri nugushaka k’Uhoraho kugirango umujinya w’Uwiteka uzazamurwe no gukiranirwa kwe,Uwiteka abone uko yiyimikira Umwami wo gukiranuka muri gakondo ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.
Ubwo zinkura aho zijya kunyereka bwa butayu bugufiya uburyo bwahindutse park yo nziza yo gutemberemo tukajya kureba ubwiza nyaburanga.Nuko mbwira inkozi y’ikibi yarishinzwe kunjyana muri ubwo butayu GUARD”s ko twasubira inyuma ngafata imyenda yo kwambara kugirango tujye muri ubwo butayu nambaye imyenda y’ubutayu kuko ntapfa kwinjira ubutayu ntafite ibikoresho by’ubutayu.
Nuko mbona aremeye amaze kwemera dusubira inyuma ubwo birangirira aho ntitwaba tuikinjiye bwa butayu ubwenge bw’inkozi z’ikibi buba burangiriye aho.Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uburiganya bw’inkozi z’ikibi zashakaga ku kwinjiza ubutayu burarangiye kuko bidashoboka yuko winjira mu butayu kandi igihe cyabwo cyararangiye niko Uwiteka avuga.
Ubwo menya yuko Uwiteka ashaka yuko nsengera icyo gihugu kugirango ahagurutse Umuhanuzi uzahindura ibintu kuko urasaku rw’abaharega rumaze kuba rwinshi nuko ndasenga nti wo mu Ijuru ndakwingize ngo wibuke igihugu cya Ethiopia kuko ar’ishyanga ryawe rigaragara mu byanditswe byawe byera.
Hagurutsa yo umugaragu wawe kugirango haboneke impinduka.Kuko ubwoko bwawe bwaremerewe cyane kurusha kwizera kwabo.Kuko bidashoboka yuko wahindura ubuzima bwabo hatabayeho umugaragu wawe wahagarara mu mwanya w’Uwiteka Imana kugirango ahindure ubuzima bw’abahatuye none uyu munsi ndakwinginze Uhoraho Uwiteka Mana ya gakiza kanjye kugirango wumve gusenga kwanjye maze usohoze iri sengesho kugirango utabare ubwoko bwawe mu gihe gisa nk’iki uko niko umugaragu wawe nsenze Amina.
Nerekwa inkozi z’ibi z’umwuka w’Inzigo y’Inzika zinjizwa mu butayu bugufiya,mbona zinyuzeho zikomeza zirekeza mu butayu hagati.Maze aho narimpagaze mbona hirya yanjye hato hari intabwa y’umutambyi yasigaye muri gakondo yabakiranutsi tugiye kumesa hamwe no gucana umuriro mbona arawufatishije waka cyane maze ijambo r’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Izigo w’inkozi zikibi ubamazeho igihe kirekire ucireweho iteka n’Uwiteka Imana a bakiranutsi niko Uwiteka avuga.
Nerekwa mfata amafi ahatari amazi,numva ntaangajwe cyane nimilimo y’Uhoraho kubona ufata isamaki ziri mu byatsi kandi ubusanzwe ziba mu mazi.Nongera kubona rusake iza ikaraga umugara wayo mbona haje umukasi muremure yayindi icata ibyatsi cyangwa ibiti biteye kurugo maze ndabwirwa umwuka wo guterekerwa uciriweho iteka n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.