HomeNewsGukomera k'Umwakagara nta cyo kwamariye abanyarwanda!

Gukomera k’Umwakagara nta cyo kwamariye abanyarwanda!

Gukomera kumwakagara nta cyo byamariye abanyarwanda.Cyera Umwami wakomeraga yaguraga uRwanda,cyangwa akagaruza agace kuRwanda babaga baratwaye!Ariko Umwakagara yateje intambara mukarere akora umurimo wo kwiba no gusahura ibyarubanda ibihugu byabaturanyi byose ntabwo byigeze bigira amahoro mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

Yateje inzara mu gihugu abanyagihugu bahunga urwababyaye,batatanira mu mahanga,yabujije amahwemo abikorera kugiti cyabo.Mu cyimbo cyabo azanamo abanyamahanga kugirango abone uko yiba umutungo wabanyagihugu nta muntu umukontrola ibi byose bigaragaza umuco wubusambo no kwiharira igihugu nkaho ari cye wenyine.

Ninayompamvu kuzavaho kwe,nta munyarwanda bizababaza usibyeko bizabagiraho ingaruka kubera gushaka kulinda no kurwanira ubwo butunzi yagiye yiba binyuranije na mategeko.Ikigaragara abanagihugu bazashira utazakuramo ake karenge byanze bikunze azahasiga ubuzima.

Biratangaje cyane kubona abanyarwanda bize bafite impamya bushobozi zikirenga bakabaye baharanira amahoro yabanyagihugu.Ariko bahisemo kwakira intonorano maze babona yuko bageze ku cyo bashakaga nyamara bibagirwa yuko bucya bucyana ayandi.Uko birikose ntibizabura kugira ingaruka zikomeye ku buryo abaobozi bafatanije n’umwakagara hamwe ni miryango yabo batazabura kwicuza kubikorwa bakoze igihe cyose bari kubutegetsi.

Bananiwe gukorera igihugu banga kubahiriza itegekonshinga hamwe nuburenganzira bwa kiremwa muntu.Ndetse barwanya nitangaza makuru barishyira mukwaha kwabo,ubutabera babuhindura gikoresho cya politike bakajya bica bakanafunga abo bishakiye kubera inyungu z’ubutegetsi bwabo aho kurengera inyungu zabaturage.

Ariko bibagiwe yuko IDD Amin, MOBUTTU,GADDAFF,Hussein MOBARACK,kugeza magingo aya bamaze kwibagirana mu isi yabazima.Niyihe system bubatse itarigeze iba ku isi ku buryo yazabashoboza kuzaramba kubutegetsi ko byose bikorwa n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi nubwo ajya abihorera bagasohoza gukiranirwa kwabo ariko bajya bibagirwa yuko ari we waremye byose akabshyiraho akoresheje ukuboko kwe nta mwana w’umuntu wigeze umufasha nyamara isi bamaze kuyigarurira nkaho ajya kuyirema bafatanije.

Ariko reka twiringire yuko uwayihanze atazabura kwihesha icyubahiro kandi atazabura gukora ibyo gukiranuka nubwo bwose bakomeje kwibeshya bibwira yuko atabarebesha amaso ye kugeza naho bavuga yuko ubushobozi bwe budahagije “TIME WILL TELL

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments