Nerekwa abatutsi bo mu muryango wabajiji batatanira mu butayu,nyuma yuko intumwa z’ubwami bw’uRwanda ziziye kumugabane w’Africa guhura na bamwe mu bategetsi bayoboye ibihugu byabo kugirango babasobanurire ibijyanye nubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekonshinga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umubyeyi usengera muri ZION witwa Immaculate bita (MaMan Melisah) abarozi bamumereye nabi cyane,mbona bamuteje ibitotsi byinshi cyane maze azamurwa kumusozi wubutsweho ishuli ryigisha abantu kubaha Uwiteka Imana Nyiringabo aba ariho aryama arasinzira baraza bamwiba ibyo yarafie byose akangutse asanga asigaye amara masa uko niko Uwiteka amuburiye kandi ni uko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,unshuti yawe Immacule inkozi z’ibibi zimumereye nabi cyane.Kandi umurwanire ishyaka wibuke ko nawe yakurwaniye ishyaka ubwo wakoraga ubukwe bwari bunyuranye n’umugambi w’Uwiteka Imana Nyiringabo.Muri 2008 mukwezi kwa nzeri none umsengere kugirango Uwiteka amukure mu bitotsi amutsindishirize uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa agace kitwa MOMBASA mu gihugu cy’ibabylon ko hagiye kuba ibyago bikomeye cyane,kubera gukiranirwa kwabo.Mbona ko haguye imvura nyinshi(bisobanura ibyago bikomeye)maze bahungira kumisozi miremire cyane ikibaya cyose cyari cyuzuye amazi gusa gusa kugeza aho bihinduka nk’inyanja abantu bajya gutemberereho uko niko Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,gukiranirwa kw’abanyababylon kwamaze kugera imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.
Nsubira mu iyerekwa mbona za nkozi z’ibibi zitwa abarozi zari zajyanye Immacure kumusozi wubatsweho ishuli ryo kwigisha ubwoko bwa abatutsi kubaha Uwiteka Imana Nyiringabo,nazo zijyanwa kuri uwo musozi ndetse zinjizwa mu ishuli gutangira amasomo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika ya cyera y’Inzigo,yumugore wahumanijwe kandi akagirirwa nabi na mukase(Step Mother)maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira imfubyi zose na bana bose barezwe na bamukase babagiriye nabi yuko iki ar’igihe cyo guhabwa ubutabera kwabo n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Nyiringabo abitegetse!
Maze mbona hafunguwe umuryango wa mbere wasaga nujya mugikari cyangwa ikambere,mbona na wa muryango wa kabiri nawo ufungurwa ibyari byahishwemo byose bikurwamo ndetse birasohorwa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
The Rhema word comes from Heaven,called “effect efuly”according my research I’ve made it, means(the consequences of the action) like to play a game as called Scrambles thus is what God of Heaven says.
Nerekwa umwuka w’ikinyoma washokonkoye amahembe(uburambe mu kinyoma)maze mbona witegura kuza aho Umuhanuzi aherereye.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,urabe maso cyane kuko umwuka w’ikinyoma wamaze gufata icyemezo cyo kuza ku kureba ngo ukubeshya ariko uzawitondere kandi uzabigenze kwa kundi ujya ugenza inkozi z’ibibi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umugisha uturutse mu Ijuru (Heaven of Finance and Planing Ministry)urwego rushinzwe imali yo mu Ijuru.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwo mugisha woherejwe na bene so nta bwo uhagije kurangiza umulimo w’Uwiteka kuko umwanzi yagerageje kubirwanya cyane bigatuma umugisha utarangiza ibyari bigenewe nuwo mugisha ariko Uhoraho agiye gukora ibikomeye kugirango urangize vuba cyane ibisabwa kugirango Umwakagara akurwe ku ngoma uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.