HomeNewsIntumwa z'ubwami bw'uRwanda kumugabane w'Africa

Intumwa z’ubwami bw’uRwanda kumugabane w’Africa

May 5, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ko nkwiye gutunganya gahunda zose z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,tunganywa ibisabwa na mategeko kubijyanye n’umulimo w’Uhoraho Nyiringabo ukorera mu gihugu cy’Ibabylon kumurwa mukuru w’ISHUSHAN uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

 

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,haguruka ugende utuganirize umutekano wa gakondo yaawe wahaweho umwandu n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo (www.InyangeNewss.com  na www.egretNews.com )uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ndahaguruka njya kwishyura ibjyanye numutekano wibinyamakuru nyobora kugirango umwanzi atabona urwaho rwo kuba yabigenza uko abyifuza uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Kandi ushake ibisabwa byose kugirango utunganye Radio na TV bizajya bikoresha (streaming)kugirango ibyo Uwiteka Imana Nyiringabo byose bisohoze umulimo wabyo nkuko bikwiriye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

May 6, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona abatutsi baturutse mu gihugu cy’Abakaludaya(Tanzania)bongera guhunga basubira muri icyo gihugu.Ariko guhunga kwabo nta bwo kwari koroshye kuko byari ibicika kuko ukuboko k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kwaremereye abega bituma bica abantu benshi cyane bitari ngombwa uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwoko bwa abatutsi bwamaze imyaka (35) hanze mu mahanga bayirangije ndabacyura mbaha gakondo yanjye ngo ibabere umwandu.Ariko bamaze kuyigeramo batangira gukiranirwa no gusuzugura izina ryanjye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore igihugu nari narabahaye ngiye kukibirukanamo vuba bishoboka kugirango bongere bakwirwe imishwaro kuko banze kumvira izina ryanjye jyewe Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa ubwami bw’uRwanda butuma intumwa mu gihugu cy’ibabylon,baje kureba abategetsi b’ibabylon,ariko banagomba no kureba Umuhanuzi Nyirizina(AINESHA)kandi mbona ko bakomeje urugendo rwabo mu gihugu cy’Isamariya aho kandi bagiye guhura nabategetsi bicyo gihugu.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ukore imilimo y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kuko igihe cyagiye kandi iminsi yarangiye kugirango izo ntumwa zizaze zisanga utari muri rwinshi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abatutsi bo mu muryango wabajiji batatanira mu butayu,nyuma yuko intumwa z’ubwami bw’uRwanda ziziye kumugabane w’Africa guhura na bamwe mu bategetsi bayoboye ibihugu byabo kugirango babasobanurire ibijyanye nubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekonshinga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uhumurize ubwami bw’uRwanda ubabwire uti,muhawe ikaze aho muzajya hose bazabakira neza cyane kandi bazabakorera ibyo muzaba mwifuza byose kuko mwagiriye umugisha k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Nerekwa umubyeyi usengera muri ZION witwa Immaculate bita (MaMan Melisah) abarozi bamumereye nabi cyane,mbona bamuteje ibitotsi byinshi cyane maze azamurwa kumusozi wubutsweho ishuli ryigisha abantu kubaha Uwiteka Imana Nyiringabo aba ariho aryama arasinzira baraza bamwiba ibyo yarafie byose akangutse asanga asigaye amara masa uko niko Uwiteka amuburiye kandi ni uko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,unshuti yawe Immacule inkozi z’ibibi zimumereye nabi cyane.Kandi umurwanire ishyaka wibuke ko nawe yakurwaniye ishyaka ubwo wakoraga ubukwe bwari bunyuranye n’umugambi w’Uwiteka Imana Nyiringabo.Muri 2008 mukwezi kwa nzeri none umsengere kugirango Uwiteka amukure mu bitotsi amutsindishirize uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa agace kitwa MOMBASA mu gihugu cy’ibabylon ko hagiye kuba ibyago bikomeye cyane,kubera gukiranirwa kwabo.Mbona ko haguye imvura nyinshi(bisobanura ibyago bikomeye)maze bahungira kumisozi miremire cyane ikibaya cyose cyari cyuzuye amazi gusa gusa kugeza aho bihinduka nk’inyanja abantu bajya gutemberereho uko niko Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,gukiranirwa kw’abanyababylon kwamaze kugera imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

Nsubira mu iyerekwa mbona za nkozi z’ibibi zitwa abarozi zari zajyanye Immacure kumusozi wubatsweho ishuli ryo kwigisha ubwoko bwa abatutsi kubaha Uwiteka Imana Nyiringabo,nazo zijyanwa kuri uwo musozi ndetse zinjizwa mu ishuli gutangira amasomo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika ya cyera y’Inzigo,yumugore wahumanijwe kandi akagirirwa nabi na mukase(Step Mother)maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira imfubyi zose na bana bose barezwe na bamukase babagiriye nabi yuko iki ar’igihe cyo guhabwa ubutabera kwabo n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Nyiringabo abitegetse!

Unababwire uti,dore Uhoraho anabahaye (file number)numero yurubanza kugirango abanze kwihana bacirweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kuko bakoze ibyo gukiranirwa N°0139/0005/0018 uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ukuboko k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,gufashe urufunguzo rw’icyuma,mbona gufungura nimiryango yibyuma yafunzwe hashize igihe kinini cyane harabuze uyifungura.

Maze mbona hafunguwe umuryango wa mbere wasaga nujya mugikari cyangwa ikambere,mbona na wa muryango wa kabiri nawo ufungurwa ibyari byahishwemo byose bikurwamo ndetse birasohorwa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

The Rhema word comes from Heaven,called “effect efuly”according my research I’ve made it, means(the consequences of the action) like to play a game as called Scrambles thus is what God of Heaven says.

Nerekwa umwuka w’ikinyoma washokonkoye amahembe(uburambe mu kinyoma)maze mbona witegura kuza aho Umuhanuzi aherereye.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,urabe maso cyane kuko umwuka w’ikinyoma wamaze gufata icyemezo cyo kuza ku kureba ngo ukubeshya ariko uzawitondere kandi uzabigenze kwa kundi ujya ugenza inkozi z’ibibi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa umugisha uturutse mu Ijuru (Heaven of Finance and Planing Ministry)urwego rushinzwe imali yo mu Ijuru.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwo mugisha woherejwe na bene so nta bwo uhagije kurangiza umulimo w’Uwiteka kuko umwanzi yagerageje kubirwanya cyane bigatuma umugisha utarangiza ibyari bigenewe nuwo mugisha ariko Uhoraho agiye gukora ibikomeye kugirango urangize vuba cyane ibisabwa kugirango Umwakagara akurwe ku ngoma uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments