HomeNewsHagati ya bariganya babili,ninde uzafata gakondo ya bakiranutsi?

Hagati ya bariganya babili,ninde uzafata gakondo ya bakiranutsi?

Mar 12, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ibikomeye bitaboneshwa amaso ya bana b’abantu.Mbona uburyo umwana w’umusita agiye kuriganya gakondo ya bakiranutsi yitwaje yuko abanyagakondorero bacikaguritsemo ibice bice.Mbona ko nubwo yemeye gufatanya na RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa,ariko nabo agambiriye kubariganya kugirango abone icyanzu cyo kwifatira ubutegetsi agahita yishyiriraho undi Mwami usimbura Umwakagara kugirango yihimure ku bwami bw’uRwanda kugirango anezeze ABAFARANSA bakoze ubwicanyi bafatanije n’Umwakagara uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Nuko nkomeza kwitegereza cyane ndeba uburyo hamaze gukorwa uburiganya impande zombi kubariganya [2] bagiye kuriganya kandi nubundi barariganije kuko bitaba bibaye ubwa mbere babikoze.

Nerekwa mbona uburyo umwana w’UMUSITA yamaze kugambanira RNC kumunota wa nyuma aho nawe yumva yuko noneho ashobora guhangara akifata ku gahanga agatera Umwakagara akoresheje abanyarwanda baba mu gihugu cy’Abaphilistiya akaba aribo akoresha kubera umugambi mubisha w’ubugambanyi yamaze kugirana na BAFARANSA kugirango yimike uwo bashaka kubera gukunda intonorano kandi hejuru yibyo akagurisha gakondo itariye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwana w’UMUSITA agurishije gakondo itariye kandi we yaramaze guhabwa umugabane we mu gihugu cy’abaphilisitiya.None manuka ugende werekeze kumuhero wa gakondo ya bakiranutsi maze ushyiremo umunyota w’umuriro kugirango baze kuza baje gufata imigabane batagenewe maze wa munyita urahita waka ufatishe gakondo yose bahite bahiramo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuze.

Ndamanuka njya gukora uko Uwiteka yategetse ndagenda ntega imitego nudutego kugirango inkozi z’ibibi niziza zizahure nuruva gusenya.Mbona ingabo z’umwana w’UMUSITA ko zamaze kuza kugigira kureba uko gahunda zifashe kugirango zihite zifangura zifatire ubutegetsi ariko ziraza zisanga hakirimo inzitizi maze ziba zinkubise ijisho zirambonye zishaka guhita zinta muri yombi ariko mpabwa amababa yo kuguruka ndigendera mbasiga barwana nikinyoma cyabo uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho garuka kuri gakondo yasezeranijwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yuko hazimikwa ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro.Maze urebe kandi witegereze urebe uburiganya bwa RNC,ndagenda ngera mu mulima nitegereza icyate bahawe cyo guhinga mbona yuko bahinze banyura hejuru ariko muguhinga kwabo nubwo barenzagaho,basigaga urwili hejuru batarutabye barusiga hejuru maze narwo rubataba mu nama niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umuriganya ariganije umuriganya,kandi bombi nubwo bariganije ntabwo bazahirwa n’Uhoraho Uwiteka Imana kuko badashobora guhinduka ngo bahindure udahinduka ari we Uhoraho Uwiteka Nyiringabo utajya yivuguruza.

Niba atarahindutse ngo atererane ubwami bw’uRwanda,Umwami agatanga hanyuma Uhoraho Uwiteka Nyiringabo akimika undi Mwami umusimbura,mbese batekereza yuko azabageraho akabaha amahirwe yo kuriganya Umwami Nyir’uRwanda YUHI VI kugirango atazima ingoma?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,burira ubwami bw’uRwanda uti,muririwe ntimuraye niba mutabaye maso,muzamburwa isezerano n’Umwanzi kugirango aburizemo imigambi y’Uhoraho itajya iburizwamo n’umwana w’umuntu.Ubabwire uti,mujya muca umugani muti,nutakwishe burya aragucyerereza uko niko Uwiteka nyiringabo avuga.

Dore RNC irashaka kuriganywa,kuko nayo ishaka kuriganya,iyo baza kuba bafite umutima ukiranuka utarimo uburiganya buvanzemo no kwikubira nubusambo bari kuzahirwa nibura bakazabona akamanyu kumutsima kumugabane wa gakondo ya bakiranutsi.Ariko kuko bagambiliye kuriganya abatabariganije,niyompamvu Uhoraho Uwiteka Nyiringabo nawe amanuye umwuka w’uburiganya hagati yabo kugirango batazahirwa kuko bagiye kuruhira ubusa nkabasambanyi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ubwo maze kwitegereza ubwo buriganya bwose bwazanywe numwana wo kurimbuka,nsubiza amaso inyuma muri wa mulima wahawe ho icyate ngo RNC ihinge turebe ukuri kwabo niba bashobora guhinga neza batarenzaho,ngo kuko umurenzaho wera ibijumba(ibyokurya byimbwa)maze nsanga ibihanurwa burya bivuga ukuri buri gihe nta munyamuvumo ugira amahirwe kabone naho isi yose yahaguruka ikamurwanirira ntashobora kuba umunyamugisha ngo ni uko yashyigikiwe na bakomeye uko niko Uwiteka Nyiringabo avuze!

Plan [A] nugukuraho Umwakagara! Plan [B] ninde umusimbura adaturutse muri gatsiko ke kabicanyi bafatanije gutegeka? Plan [C] dufatanye na Gen.Kayumba Nyamwasa amusimbure ku ngoma!

Plan [D] ariko natwe dushobora kwishakamo uwamusimbura,aho kugirango dufate Umuhutu tumusimbuze Umwakagara ngo ni uko dushyigikiwe na BAFARANSA,ubundi se mbere baradushyigikiye?

Erega naho RNC dushaka kuyifasha,ntaho igaragaza yuko ifatanije nubwami bw’uRwanda,kuba itatubwiza ukuri rero,reka natwe tuyiriganye kuko nayo ishaka kuriganya nubundi icyo abanyarwanda bakeneye nuko ubutegetsi buhinduka bazajya kudukuraho natwe turiyeho kabili kandi bizabagora ndetse bizabahenda cyane yuko abaturwanya bazaba bamaze gusaza naho abandi nukubashyira mu butegetsi ntawe duheje maze tukabona uko tubategeka uko niko bavugaga bari mu nama yo kugurisha gakondo ya bakiranutsi.

Ariko se abanyarwanda tuzabashobora tutabahaye ubwami ko bakunda ubwami wagirango barabaroze!Ibyo nta cyo bivuze,twamaze gufata ubutegetsi barindira kuzageza igihe Umwami YUHI VI nawe atangiye nk’uko mukuru we Ndahindurwa yatanze bigahwaniramo gutyo!Amahanga yo azadufata ate,abanyarwanda nibahaguruka bakaturega yuko twabatereye igihugu tukimika umuntu wacu bazaba bita yuko ari umugande?

Na none ntabwo twa kwimika Umuhutu ngo ni uko umufaransa twamuhaye isoko rya mavuta kuko Umuhutu wajyaho ntabwo twakumvikana kandi nabene wacu bahita baduhinduka kuko impamvu yo gushyiraho mwene wacu nukugirango aba bagande nibaduhinduka tuzabone aho tubahungira dusubire iwacu dufate akarere kose kahoze ar’uRwanda tukigarurire aritwe tugategeka.

Naho ibya bazungu burya iyo babonye wafashe ubutegetsi baragushyigikira kuko bafasha uwifashije.Kandi nibisanzwe dusanzwe tuziranye nabo icyangombwa nukubaha amaturo yabo kuko icyo baba bashaka ari nyungu ubundi bagaceceka.

Nuko numva yuko barangije izo nama zabo ndetse bapfundikira bafashe umugambi w’uko bagiye kuriganya RNC bari bagiranye amasezerano.Ahubwo ko bagiye kwikuraho Umwakagara bakihorera inzika ya bantu babo biciwe KISANGANI muri DR Congo 1999-2000

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyahanuwe birasohoye iyo niyantambara yahanuwe mu buhanuzi hagati y’Igice cya (38-42) havugaga intambara ya batutsi na bahima bazatera gakondo baturutse mu gihugu cya bapfilisitiya bazaza bitwaje bavuga ko ngo baje guhagarika intambara naho bazaza baje kwiyimikira ubwami nyamara yaba abo bazakuraho nabo ubwabo bazahura nuruva gusenya bakubitirwe mu butayu bugufiya imigambi yabo iburizwemo kuko imigambi y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo itajya iburizwamo n’umwana w’umuntu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ubushize twagarukiye mu gitabo cya NEHEMIAH aho twabonye uburyo EZRA na NEHEMIAH barwanye ishyaka rikomeye cyane rya gakondo yabo yari yarigaruriwe nabanyamahanga maze Umwami akaza kubagirira imbabazi biturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,akabasubiza muri gakondo yabo nibwo umwanditsi EZRA akaba n’Umuhanuzi afatanije n’Umuhanuzi NEHEMIAH bamanutse bakajya kubanza kubakisha amarembo y’Iyerusalem kugirango ubwoko bw’Uwiteka buzatahe bushyikira ahantu hari umutekano.

Uyu munsi tugiye kureba igitabo cya ESTHER bikekwa yuko cyanditswe na MORDECAI nubwo cyitiriwe ESTHER kuko yari UMwami Kazi,ariko siwe wacyanditse,ahubwo bikekwa yuko yacyanditswe  afatanije na EZRA hamwe na NEHEMIAH kubera amateka yabo asa naho yabaye mu gihe kimwe.

Igitabo ubwacyo cyanditswe mu mwaka wa [470] B.C naho ESTHER yabaye Umwami Kazi mu mwaka wa [479] B.C,iki gitabo cyandikiwe ubwoko bwa Israel kuko aramateka yabo bwite abareba kandi yihariye.

Nubwo igitabo cya ESTHER gikurikira igitabo cya NEHEMIAH,hagati yabo haciyemo imyaka igera kuri [30] mbere yuko cyandikwa.Kandi ibyabaye byose byabereye mu gihugu cy’UBUPERESI(PERSIAN EMPIRE,kandi ibikorwa byose byabereye ibwami ku cyicaro cyitwa SUSA umurwa mukuru w’UBUPERESI aho niho Umwami wa Persian yarafite icyicaro gikuru.

Ijambo rigaragaramo mu gitabo cya ESTHER,nuramuka wicecekeye ntugire icyo ukora mu gihe gisa nk’iki,gutabarwa kwa b’Israel kuraturuka ahandi ariko wowe nabo mu nzu yawe muzarimbuka.Niki se kikubwira yuko,ahari utabaye Umwami Kazi mu gihe gisa niki,kugirango utabare ubwoko bw’Imana?

Aya magambo uyatekerezeho ushobora kuba ukomeye hari ushobora gukorera ubwoko bw’Imana mu gihe gisa niki,ariko kuko wabyirengagije ukituramira,ntiwibwire yuko nitugera muri gakondo ya bakiranutsi ingaruka zitazabura ku kugeraho wibwira yuko ukomeye kandi uguwe neza nyamara wanze ukunze bizakugiraho ingaruka zikomeye.

Abantu bavugwa muri iki gitabo cya ESTHER harimo Umwami Xerxes I,Morecai,Esther,Haman,ahantu havugwamo cyane harimo ingoro y’Umwami SUSA,Persian.Igitabo cya Esther kiza kumwanya wa kabiri mu bitabo byanditswe bivuga kubategarugori gikurikira igitabo cya RUTH muri bibiliya yera.

Nta zina Imana rigaragara muri ibi bitabo cyangwa title ku buryo insengero zimwe na zimwe zigize ikibazo gikomeye kuri ibi bitabo ariko ubwiza bw’Uwiteka Imana Nyiringabo ntabwo bwihisha kwigaragaza murizi nyandiko zaba bategarugori.Ariko amagambo akomeza gukomera kwabo yaturutse mukanwa kumugabo witwa Mordecai.

 

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments