Dore RNC irashaka kuriganywa,kuko nayo ishaka kuriganya,iyo baza kuba bafite umutima ukiranuka utarimo uburiganya buvanzemo no kwikubira nubusambo bari kuzahirwa nibura bakazabona akamanyu kumutsima kumugabane wa gakondo ya bakiranutsi.Ariko kuko bagambiliye kuriganya abatabariganije,niyompamvu Uhoraho Uwiteka Nyiringabo nawe amanuye umwuka w’uburiganya hagati yabo kugirango batazahirwa kuko bagiye kuruhira ubusa nkabasambanyi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ubwo maze kwitegereza ubwo buriganya bwose bwazanywe numwana wo kurimbuka,nsubiza amaso inyuma muri wa mulima wahawe ho icyate ngo RNC ihinge turebe ukuri kwabo niba bashobora guhinga neza batarenzaho,ngo kuko umurenzaho wera ibijumba(ibyokurya byimbwa)maze nsanga ibihanurwa burya bivuga ukuri buri gihe nta munyamuvumo ugira amahirwe kabone naho isi yose yahaguruka ikamurwanirira ntashobora kuba umunyamugisha ngo ni uko yashyigikiwe na bakomeye uko niko Uwiteka Nyiringabo avuze!
Plan [A] nugukuraho Umwakagara! Plan [B] ninde umusimbura adaturutse muri gatsiko ke kabicanyi bafatanije gutegeka? Plan [C] dufatanye na Gen.Kayumba Nyamwasa amusimbure ku ngoma!
Plan [D] ariko natwe dushobora kwishakamo uwamusimbura,aho kugirango dufate Umuhutu tumusimbuze Umwakagara ngo ni uko dushyigikiwe na BAFARANSA,ubundi se mbere baradushyigikiye?
Erega naho RNC dushaka kuyifasha,ntaho igaragaza yuko ifatanije nubwami bw’uRwanda,kuba itatubwiza ukuri rero,reka natwe tuyiriganye kuko nayo ishaka kuriganya nubundi icyo abanyarwanda bakeneye nuko ubutegetsi buhinduka bazajya kudukuraho natwe turiyeho kabili kandi bizabagora ndetse bizabahenda cyane yuko abaturwanya bazaba bamaze gusaza naho abandi nukubashyira mu butegetsi ntawe duheje maze tukabona uko tubategeka uko niko bavugaga bari mu nama yo kugurisha gakondo ya bakiranutsi.
Ariko se abanyarwanda tuzabashobora tutabahaye ubwami ko bakunda ubwami wagirango barabaroze!Ibyo nta cyo bivuze,twamaze gufata ubutegetsi barindira kuzageza igihe Umwami YUHI VI nawe atangiye nk’uko mukuru we Ndahindurwa yatanze bigahwaniramo gutyo!Amahanga yo azadufata ate,abanyarwanda nibahaguruka bakaturega yuko twabatereye igihugu tukimika umuntu wacu bazaba bita yuko ari umugande?
Na none ntabwo twa kwimika Umuhutu ngo ni uko umufaransa twamuhaye isoko rya mavuta kuko Umuhutu wajyaho ntabwo twakumvikana kandi nabene wacu bahita baduhinduka kuko impamvu yo gushyiraho mwene wacu nukugirango aba bagande nibaduhinduka tuzabone aho tubahungira dusubire iwacu dufate akarere kose kahoze ar’uRwanda tukigarurire aritwe tugategeka.
Uyu munsi tugiye kureba igitabo cya ESTHER bikekwa yuko cyanditswe na MORDECAI nubwo cyitiriwe ESTHER kuko yari UMwami Kazi,ariko siwe wacyanditse,ahubwo bikekwa yuko yacyanditswe afatanije na EZRA hamwe na NEHEMIAH kubera amateka yabo asa naho yabaye mu gihe kimwe.
Igitabo ubwacyo cyanditswe mu mwaka wa [470] B.C naho ESTHER yabaye Umwami Kazi mu mwaka wa [479] B.C,iki gitabo cyandikiwe ubwoko bwa Israel kuko aramateka yabo bwite abareba kandi yihariye.
Nubwo igitabo cya ESTHER gikurikira igitabo cya NEHEMIAH,hagati yabo haciyemo imyaka igera kuri [30] mbere yuko cyandikwa.Kandi ibyabaye byose byabereye mu gihugu cy’UBUPERESI(PERSIAN EMPIRE,kandi ibikorwa byose byabereye ibwami ku cyicaro cyitwa SUSA umurwa mukuru w’UBUPERESI aho niho Umwami wa Persian yarafite icyicaro gikuru.
Ijambo rigaragaramo mu gitabo cya ESTHER,nuramuka wicecekeye ntugire icyo ukora mu gihe gisa nk’iki,gutabarwa kwa b’Israel kuraturuka ahandi ariko wowe nabo mu nzu yawe muzarimbuka.Niki se kikubwira yuko,ahari utabaye Umwami Kazi mu gihe gisa niki,kugirango utabare ubwoko bw’Imana?
Aya magambo uyatekerezeho ushobora kuba ukomeye hari ushobora gukorera ubwoko bw’Imana mu gihe gisa niki,ariko kuko wabyirengagije ukituramira,ntiwibwire yuko nitugera muri gakondo ya bakiranutsi ingaruka zitazabura ku kugeraho wibwira yuko ukomeye kandi uguwe neza nyamara wanze ukunze bizakugiraho ingaruka zikomeye.