HomeJusticeLONI: Isi yugarijwe n'icyiza cy'amakuba akomeye kuva mu mwaka wa 1945

LONI: Isi yugarijwe n’icyiza cy’amakuba akomeye kuva mu mwaka wa 1945

Umuryango w’abibumbye uravuga ko isi yugarijwe n’icyiza cy’amakuba y’ubutabazi akomeye kuva mu mwaka wa 1945, unatakamba kutanga ubufasha bwo kwirinda akaga.Umuyobozi w’urwego rw’ubutabazi muri LONI Stephen O’Brien yavuze ko abantu barenga miliyoni 20 bugarijwe n’icyiza cy’inzara muri Yemeni, Somaliya, Sudani y’Epfo na Nijeriya.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, ryamaze gutangaza ko abana bagera kuri miliyoni n’ibihumbi 400 bashobora kwicwa n’inzara muri uyu mwaka.

Bwana O’Brien yavuze ko hakenewe miliyari enye na miliyoni enye z’amadolari bitarenze mu kwezi kwa Karindwi kugira ngo haburizwemo amage.

Bwana O’Brien yagize ati:

“Turi mu gihe gikomeye cy’amateka,” igihe yari mu Kanama k’Umutekano ku wa Gatanu. “Mu ntangiriro z’umwaka twugarijwe n’icyorezo gikomeye mu rwego rw’ubutabazi kuva LONI yashingwa”.

N’ubwo hari abijeje inkunga, yavuze ko LONI imaze kubona inkunga ya miliyoni 90 z’amadolari gusa.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments