HomeNewsAbega bagiye kuba icyitegererezo kubakunda kuramya ibigirwamana!

Abega bagiye kuba icyitegererezo kubakunda kuramya ibigirwamana!

Mar 11, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ibikomeye bigiye kuba ku BEGA aho bari hose yaba hanze ya gakondo cyangwa se hanze ya gakondo ya bakiranutsi.Nerekwa ubwami bw’Abega ukuntu bwari bukomeye cyane,ariko gukomera kwabwo nta bwo kwaturutse mu mbaraga zabaturage ahubwo bwakomeye kubera ubwicanyi bakoreye abaturage bihaye kuyobora batabyemerewe n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Mbona uburyo bakoresheje uburiganya bukomeye bushyigikiwe no kumena amaraso yabatariho urubanza bashaka yuko buri muntu yemere ubwami bwabo hakoreshejwe ingufu za gisirikare nitera bwoba.Kugirango abanyagakondorero bagire ubwoba ntibavuge amabi bakoreye rubanda rw’Umwami Nyir’uRwanda.

Maze nkomeza kwerekwa ibigiye kubabaho bikomeye kandi biteye ubwaba kuko buri muntu uzabona ibyababayeho,azemera yuko Uwiteka ar’umucamanza utabera kandi atajya arobanura kubutoni.

Nerekwa kandi yuko nta muntu uzongera kurwanira ubutegetsi nyuma yo gukuraho Abega ku ngoma,kuko Uwiteka agiye kubagira icyitegererezo mu banyagakondorero no mu batuye mu isi ya bazima kugirango bizamenyekane yuko muri gakondo har’Imana ica imanza zitabera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa uburyo urubyiruko rwa BEGA bigishijwe kuramya imana za mahanga,uburyo bazajya bazitambira bakanazikorera ngo kuko nta mugabane bategereje mu migabane ya bakiranutsi  kuko bamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Nerekwa ko,umuntu wese uzashaka ABega azagibwaho numuvumo ndetse babashatse bakaba babyaranye abana nabo bariho cyangwa basangiye umuvumo ni ngoma yabo kuko batigeze bahana ibibi byakorewe ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ahubwo banejejwe nibyakorewe abanyagakondorero maze baradamarara bima ingoma nk’ibikoma ngoma niko Uwiteka avuze!

Nerekwa urubyiruko rwa Bega ko bamaze gutambira imana zabo,maze bajya gufata umukuzo kugirango bamare inyota imyuka ibakoreramo kuko bari bamaze gukora igikorwa gikomeye cyane cyo gutambira imana zabo ndetse nizamahanga ngo barimo gutsirika intambara ibugarije ngo barebe yuko izo ntambara zabava imbere ntizibagereho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Mukanya ko guhumbya mbona haje ingabo y’Uhoraho ari kumwe n’Unuhanuzi Mukuru bafata za nsore nsore zose z’Abega bazishyira mu nzu yimbohe,barangije kubafata mbona babili muri bo baracitse bajya kwihisha ariko bagira ibyago Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe arababona arabafata abajyana gushyirwa mu nzu yimbohe ndetse mbona na bashiki babo ari nabo bashinzwe guterekerera Satani na badayimoni bakaraguza ibicu,inyenyri,ukwezi,izuba,ndetse bakananyuza abana mu muriro kandi bibujijwe n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo nabo barafatwa bashyirwa mu nzu y’imbohe.

Mbona za nkoko bakoresha mukumena urugimbu nazo zirafatwa zose uko zakabaye izamaze kwicwa nizikiri nzima bazishyira muri frigo kugirango ikibi gikurwe hagati mu banyagakondorero ntabazongere gukora igisa gityo.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka agiye gukora ibikomeye cyane muri gakondo ya bakiranutsi kugirango hatazigira umuntu uzongera gukinisha kuraguza  ibyo Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi yabujije kandi akabihindura ikizira k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi avuga.Dorre ukuboko k’Uwiteka kuzabaremerera ubwo bazaba bajyanywe mu butayu maze turebe yuko izo mana zabo nibyo bigirwamana byabo bizaza kuhabakura uko niko Uwiteka avuga.

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments