HomeNewsIndege ije gutwara abamaze gukata tickets!

Indege ije gutwara abamaze gukata tickets!

Mars 11, 2017 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona Inzika y’Inzigo yahagurutse,mbona imyuka yose ya bantu bishwe n’Umwakagara abahoye ubusa uhereye igihe urugamba rwatangiriye mu w’1990-1994.Mbona iyo myuka yatangiye kwigaragambya isaba Uwiteka ngo ayihorere Itangiriro 4:9-10.

Mbona inzu ya gakondo ifite imiryango [2] iyo miryango y’inzu yombi uko ari [2];nerekwa ba bantu Umwakagara yishe bahagararamo kugirango hatagira umuntu numwe usohoka ngo ave cyangwa ahunge iyo nzu (Igihugu)

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore amaraso Umwakagara yamennye abahoye akarengane kubera akamama k’Abega,bitumye imyuka ya bantu yishe imukura ku butegetsi kugirango amenye neza yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ajya aca imanza zitabera uko niko Uhoraho Nyiringabo avuze!

Dore Umwakagara yishe abantu benshi cyane,kandi yagiye abahora ubusa kugirango azabone uko yifatira ubutegetsi.None dore ijambo ryitwa Mene Mene Tekeri Ufarisini risanze adashyitse kuko igihe cy’Uhoraho Uwiteka yagennye ko ubwoko bwe buzamara imahanga bukabona gutaha gakondo ya bakiranutsi kirageze niyompamvu Umwakagara hamwe na bambari be,badakwiye gukomeza gutegeka niko Uwiteka avuga.

Nerekwa abanyeshuli biga amashuli abanza nayisumbuye bahura ba nakaga gakomeye,mbona bahawe ibigori byokejwe ngo babigire amafunguro yabo.Kandi ibyo bizanyagwa bari babihawe na bagore(Abarozi Kazi) maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ishyano riraguye kuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ahoreye amaraso y’ubwoko bwe yamennye kuzageza kugisekuruza cya [4] uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuze!

Nerekwa umugore mwiza wo mu bwoko bw’Abatutsi ahunze gakondo ya bakiranutsi ageze ku kibuga cy’Indege Kigeli Internal Airport asanga indege imutegereje kugirango nawe imuhungishe akaga ko mwisi.

Ubwo indege yafataga abantu ikabazamura hejuru ikongera kugaruka hasi gufata abandi(urupfu!) ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore urupfu rumanukiye abatuye muli gakondo ya bakiranutsi ruje kwitwarira abagejeje igihe cyo kuva mu isi kuko bamaze kurumbuka beze bameze nkamasaka yagejeje igihe cyo gusarurwa uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero burira abatuye muri gakondo ubabwire uti,uku niko Uhoraho Uwiteka avuga,dore igihe cyanyu cyo gusarurwa kwanyi kiraje kandi kirasohoye ndetse kigaze kugirango mukurwe imilimo y’imihate yo mu isi kugirango mutazongera guhura nayo ukundi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Umwuka w’Uhoraho w’Imana zera akomeza kunzaho cyane umpishurira ibikomeye bitarebeshwa amaso ya muntu.Mbona muri gakondo ya bakiranutsi amakipe [2] yabaye ayambere iwayo mu gihugu cyabo(uRwanda) mbona ayo makipe ahawe impano ikomeye cyane itajya ihabwa ayandi makipe mbona ahawe ticket yo kujya gukinira mu gihugu cy’ubutayu bugufiya kugirango bashobozwe kwigirayo gukina umupira neza maze ubwo bazaba barangije urwo rugendo bazagaruka bakina umukino mwiza niko Uwiteka Nyiringabo avuze!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteaka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho yarakariye abanyagakondororero bakoresha imyuka mibi ya Satani na badayimoni.Umuntu wese ukoresha iyindi myuka yanze kwizera no kwiringira Uhoraho,ahubwo akajya kuramya ibigirwamana akaragursiha  ukwezi,ibicu,inyenyeri,izuba,akanyura mu muriro ndetse na bana abyaye akabacisha mu murirmo abo bose nta numwe uzarokoka akaga gakomeye gaturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo avuze!

Nerekwa aba Pastor benshi bajyanwa mu butayu bayobowe na Ngarambe Albert ndetse bamanukana na bana babo mbona abakobwa babo bari bageze igihe cyo gushyingirwa bakoreye ubukwe bwabo mu butayu burebure bwamahanga.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore manuye guhemba no guhana kugirango buriwese ahabwe ibyo yakoreye kuko nshaka gutunganya gakondo ya bakiranutsi kugirango ntegure inzira zo gukiranuka aho umurimo wanjye uzakorerwa nuko rero hanura ubwire wa muyaga umanuke werekeze muri gakondo uwubwire ukubure ukureho imyanda yose kugirango hasigare hatunganjijwe maze imilimo izahakorerwa izatangaza isi na bayituye izabone aho ikorerwa niko Uwiteka avuga.

Save

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments