Mar 12, 2017 nkomeza kujyanwa mu iyerekwa,mbona abajiji bafashije Umwakagara kujya ku ngoma,bajyanwa kwiga muri rya shuli ryubakiwe kwigisha abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.Iryo shuli riherereye haruguru yaho abajiji bari batuye.Mbona abagore babo b’abahamagara vuba na bwangu b’ababwira yuko ubwami bugiye gufata ingoma.
Abagabo babo baza birukanka kugirango bajye kwitabaro ariko basanga izuba ryamaze kurenga badashobora kujya kwitabaro ubwo ibyo gutabara Umwakagara biba birangiriye aho kuko nabakagombaga kumutabara bari bibereye mugusahuranwa bagirango barebe yuko hari utwo bahungana kuko ingoma y’Umwakagara yarangiye kandi bakaba badashobora kuyirwanaho kuko abantu bose bamurambiwe kuko ngo amahanga yamaze kumushyira mu kato niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa bamwe mu bakagara na bene gitore hamwe na bashambo bashyigikiye Umwakagara gukomeza ubwami bw’Abega,mbona nabo bahisemo kwisahurira birwanaho kugirango bihungire barebe yuko bakiza amagara yabo kuko Umwakagara yamaze gucibwa igihanga kandi ubwami bwe,bukaba bwarimbutse niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,itegereze munsi y’ikibaya kigize ubutayu bugufiya buri munsi yishuli rya batutsi maze witegereze ibirimo kuhabera.Mpindura amaso yanjye y’umwuka nditegereza mbona abasangirangendo b’Umwakagara bose barimo gusahura ibyashinganywe n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.
Mbona bashatse guhunga nubundi bahungira ubwayi mukigunda ahaturutse intambara ariho bahungira(Uganda)maze mu gihe bagiye guhunga mbona haje umuzungu Kazi,ari kumwe numutware we(umuzungu) ndetse mbona hakurya haturutse Umuhanuzi Mukuru b’abakoma imbere babambura ibyashinganywe n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi mbona basigaye amara masa!
Ntangazwa no kubona abahutu bikorezwa urutindo rwa mabyi,mbona barushyize kumutwe barujyana kurugunya kugirango Abega batabona aho bambukira bahungana ibyashinganishijwe n’Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi yategetse kandi nuko avuga.
Nerekwa itsinda ritoya cyane mu ngabo z’Umwakagara riharanira gusubizaho ubwami bugendera ku itegekonshinga,mbona barikumwe n’Umuhanuzi Mukuru ndetse n’umutegarugori umwe berekeza ahagiye kubera inama yo kurwanira ubwami bw’uRwanda ko busubizwa ku ngoma kandi bugasubirana agaciro kabwo.Ariko ibyo babikoraga ar’ukwiyahura kuko nubwo Umwakagara yari yashizemo imbaraga,uwo yafata ntiyabura kumuca igihanga akamukurikiza Umwami Ndahindurwa uko niko Uwiteka ababuriye.
Nkomeza kwerekwa ibikomeye cyane bigiye kubaho muri gakondo ya bakiranutsi,mbona hariho ingabo zirwanisha amato ziri hanze ya gakondo ya bakiranutsi zigiye gukoresha inzira ya mazi kugirango zishobore gutabara gakondo ya bakiranutsi.Mbona ko zahuye nikibazo gikomeye cy’urukuta rwazitambitse imbere.
Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,rero mwana w’umuntu,manuka ugende ujye kubwira Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe ajye gutabara ingabo zirwanira mu mazi hari aho zageze zihasanga igikuta kizibuza kutambutsa amato yabo.
Ubwo ndamanuka nerekeza k’Umuhanuzi Mukuru ndamuburira uko Uwiteka avuze,ako kanya aramanuka ajya gutabara ingabo zirwanira mu mazi aragenda asanga igikuta cyabitambitse imbere agikubita igipfunsi kimwe gusa igikuta kiratoboka maze amato yabo barayaterura bayacisha muri iyo myenge yikibambasi maze bakomeza urugendo bajya kumashana kugirango batabare gakondo ya bakiranutsi hamwe nabanyagakondorero uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nkurwaho nsubizwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona abatutsi baturutse mu gihugu cy’ISAMARIYA,bari barashyizwe ku ibere,kubera Umwami Kazi Jezebel Nyiramongi maze bima ingoma barasagamba.Igihe kigeze cyo gukura Umwakagara ku ngoma,mbona bambuwe icyansi cya mata cyari kigeze kumunwa bagiye kubuganiza amata munda y’ingoma.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abashyizwe ku ibere n’Umwami Kazi,bubikiwe imbehe kuko badashobora kurwanira ingoma basanzwe bazwi yuko ar’Intabuti.Kubera iyo mpamvu,Umwakagara arasa nusubiye kubirutsi nkimbwa agiye kugarukira abasangirangendo bavanye I kantarange kuko nibo ntwali zafatanije nizindi bakarwana urugamba kugeza rurangiye.
None se baragana hehe ko bashyizwe ku ibere bakagarika amajosi bibwira yuko bashyikiriye,kandi iby’Umwakagara bidashyikirwa,ahubwo bifatirwa aho bigereye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Barajya kwa rwala rw’umugara se rubundiye mu ishyamba?Barajya se kwa rukara rwigisage rubundiye imahanga ruzaza munda y’INYONI rukazabyinirwa bigatinda?Barerekeza hehe!?Yewe burya koko babivuze ukuli,inkozi ikubise mucyeba urayivuna kuko iyo uyirengeje urugo,iragaruka ikagukubita!
Ijambo ry’Uhoraho ryitwa RHEMA WORD rinzaho ryitwa KAYUMBA NYAMWASA ETHIC’s,bisobanura Moral Principle,cyangwa se (the study of moral Principles)ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Nyamwasa atangiye kumwenyura kubw’imigambi myiza yo gukuraho Umwakagara irimo kugenda neza.Ariko nubwo yishimye ntabwo bizamworohera kuko intambara irakomeye cyane,kuko muri gakondo ya bakiranutsi Uwiteka yamaze guhagurutsa izindi ntwali zigiye kurwanira ubwami bw’uRwanda.
Kuko zamaze kumenya yuko umwana w’UMUSITA yamaze kugurisha gakondo ya bakiranutsi nabatari banyirayo.Dore intambara ya bafaransa,intambara ya Gen.Nyamwasa Kayumba,intambara ya Bega barwanira ingoma yabo,intambara ya bahutu bashaka gusubirana ubutegetsi,intambara y’intambara iri mu ntambara ihagurukije itwali zo mu ntambara izaba amateka akomeye cyane ku isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Abari batarabona rero Uhoraho Uwiteka yirwanira intambara ngaho nimutege amaso gato ibigiye kubera muri gakondo maze mwigire kumusozi aho muzarebesha amaso mwihere ijisho uko intambara zambarwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Uwiteka yabashyizemo uwo mutima kugirango bazarimbukire muri iyo ntambara hatazasigara abazarwanya ubwami bw’urwanda bumaze kwima ingoma niko Uwiteka avuga.





