July 27, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ikinyoma(Ihene)mbona uwo mwuka umanuwe mu gihugu cy’ubutayu bugufiya.Mbona uwo mwuka ufite amabondo uhaze cyane,ariko uko wagendaga umara iminsi mu butayu niko ya mabondo yagendaga arangira gahoro gahoro.Bisobanura uko nyuma yo kwinjizwa mu butayu bugufiya,umuhago wabo cyangwa umurengwe wabo uzarangizwa nubutayu niko Uwiteka abitegetse!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingoma ya bega hamwe nimbaraga z’inkozi z’ikibi za bega nizindi zose zinjijwe mu butayu bugufiya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Dore z’ikinyoma zikorera muri gakondo ya bakiranutsi ziciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore imilimo wakoraga ugiye kuyikomereza kuri radio inyange,kuko igihe umaze aho ngaho mu butayu bugufiya mu gihugu cy’ibabylon kirahagije.None imilimo wakoraga irasa naho iharangiye ukaba ugiye kuyikomereza mu gihugu cy’isezerano wasezeranijwe na data wo mu Ijuru kugirango umenye yuko Uwiteka atavugagusa,ahubwo ko,ashobora no gukora uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umukuru wo mugihugu cy’ibabylon ko arimo gushakisha uburyo bwo kwiba amatora ariko bikaba bitazamuhira kugirango yongere ategeke icyo gihugu kuri mandate ya kabiri akaba yarirukanywe kubuyobozi bw’umukuru w’igihugu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Kandi ibyo byumba bizaba nibyo bizaturukamo umurimo ukomeye Uwiteka yasezeranije kuzatangira muri gakondo ya bakiranutsi,hanyuma yibyo byumba nibwo itorero rya Kristo rizatangira kandi rizagirira abantu benshi umumaro kuko rizabamo impano z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo aho imbaraga z’umwijima zitazongera kugirango uruhare mu buzima bw’ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kandi amahanga azaza kureba ibimenyetso nibitangaza bizakorerwa aho hantu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse,kandi ni uko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona intumwa ziturutse mu gihugu cy’ISAMARIYA(Burundi) zizanywe no gukeza Umwami YUHI VI amaze kwima ingoma bamushimira ndetse banashimira ubwami bw’uRwanda ko bwagaragaje imbaraga zidasanzwe gusubizaho ubwami bugakuraho repubulika yikinyoma itemewe namategeko.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami YUHI VI yimye ingoma,kandi amahanga azamukeza kubwo kugarura ubwami bw’uRwanda muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa amakipe abiri akina ariko ikipe y’Umuhanuzi itsinda iyo byakinaga maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ugiye kubwirwa ibitari bushoboke kandi birarangira utsinze kuko ibyo uri bubwirwe nta bihali uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hali umwana w’umukobwa wahumanijwe na bagizi ba nabi(Inkozi z’ibibi)zamuhumanirije murusengero na bagore basenganaga bamubuhoye mu gicumbi(ahadaturwa)mu itongo,nta bwo ashobora gushaka cyangwa kuba umunyamugisha,niyompamvu Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ashyizeho iherezo ry’ibyo yakorewe akaba ahawe ubutabera n’Ijuru kugirango amenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana itanga ubutabera mw’isi ya bazima niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa ubwo narinirambitse nguye agacuho ko mw’isi,mbona ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bumanuka kubazima na badayimoni bo mu murynago wa bashambo.Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore abashambo nabo ubwabo baciriweho iteka kuko banze Uwiteka Imana yo mu Ijuru,ahubwo bakarwanya umwuka w’Uwiteka Nyiringabo,none igihe cyabo cyo gukorera mw’isi ya bazima kirarangiye kuko barwanije umwuka w’Uhoraho uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuze!