HomeNewsAbasinga bagambaniye Umwakagara,kandi Dr.Muligande Charles niwe uzatangaza cyangwa uzemeza urupfu rw'Umwakagara!

Abasinga bagambaniye Umwakagara,kandi Dr.Muligande Charles niwe uzatangaza cyangwa uzemeza urupfu rw’Umwakagara!

July 27, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona  umwuka w’ikinyoma(Ihene)mbona uwo mwuka umanuwe mu gihugu cy’ubutayu  bugufiya.Mbona uwo mwuka ufite amabondo uhaze cyane,ariko uko wagendaga umara iminsi mu butayu niko ya mabondo yagendaga arangira gahoro gahoro.Bisobanura uko nyuma yo kwinjizwa mu butayu bugufiya,umuhago wabo cyangwa umurengwe wabo uzarangizwa nubutayu niko Uwiteka abitegetse!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingoma ya bega hamwe nimbaraga z’inkozi z’ikibi za bega nizindi zose zinjijwe mu butayu bugufiya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Dore z’ikinyoma zikorera muri gakondo ya bakiranutsi ziciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inzoka iza isanga Umuhanuzi kugirango imugirire nabi,ariko mbere yuko imugeraho,ihita irapfa!Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hariho gahunda z’ubugambanyi zirimo gukorwa ndetse zamaze gutunganywa kugirango ugirirwe nabi,nuko rero ube maso cyane kandi wirinde kuko umwanzi wawe aciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa umuryango wa “BASHINGWE” bacirwaho iteka kubera gukiranirwa kwabo.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore umuryango wa banyarwanda bitwa abashingwe bamaze igihe kinini bakorera umwanzi Satani na badayimoni none dore baciriweho iteka kuko banze kwihana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umuryango wa “BASINGA”bagiye kugambanira Umwana w’UMWEGA’(Umwakagara) Abasinga bakaba nabob amaze igihe kinini bakiranirwa bakora imilimo y’umwijima none bakaba baravumwe ndetse bakaba baciriweho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwana w’umuhungu atwaye mu kinyabiziga Umuhanuzi amwinjiza muri Garage kugirango ikinyabiziga(imodoka)kibanze gitunganywe neza(bisobanura umurimo w’ubuhanuzi utunganywa itorero rya Kristo)maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore iryo garage ubonye rifite amarembo[2];ayo marembo nta bwo azakingwa kumanywa na ninjoro kuko Uwiteka azajya yohereza abantu be ngo baze basengerwe babone ubwiza bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuze!

Njyanwa mu iyerekwa mbona Dr.Charles Muligande atangaliza amahanga yuko Umwakagara yaciwe igihanga.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara aciwe igihanga kandi agambaniwe nabaasinga,kubera iyo mpamvu intambara ikaba igiye kongera gutangira ikazahitana abantu benshi cyane nkuko byahanuwe mu gice cya mbere kugeza kucya gatatu(1-3) cy’ubuhanuzi www.egretnews.com aho niho mwabusanga Uwiteka abagirire neza niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore imilimo wakoraga ugiye kuyikomereza kuri radio inyange,kuko igihe umaze aho ngaho mu butayu bugufiya mu gihugu cy’ibabylon kirahagije.None imilimo wakoraga irasa naho iharangiye ukaba ugiye kuyikomereza mu gihugu cy’isezerano wasezeranijwe na data wo mu Ijuru kugirango umenye yuko Uwiteka atavugagusa,ahubwo ko,ashobora no gukora uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umukuru wo mugihugu cy’ibabylon ko arimo gushakisha uburyo bwo kwiba amatora ariko bikaba bitazamuhira kugirango yongere ategeke icyo gihugu kuri mandate ya kabiri akaba yarirukanywe kubuyobozi bw’umukuru w’igihugu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ibyumba [2] byamasengesho ariko bikaba bitegeranye ariko byombi bikaba biyoborwa n’Umuhanuzi,ibyo byumba uko ari [2] kimwe cyarutaga ikindi,ariko imbaraga zabiyoboraga zari iz’ubuhanuzi.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nugera muri gakondo ya bakiranutsi uzatangirana ni byumba [2] byamasengesho,ariko ikizatanga ikindi kizagira imbaraga zikomeye kuko niho uzaba uri,hanyuma kubera abandi bazaba baturuka kure nabo bazasaba ko wabatangirira icyumba cya masengesho.

Kandi ibyo byumba bizaba nibyo bizaturukamo umurimo ukomeye Uwiteka yasezeranije kuzatangira muri gakondo ya bakiranutsi,hanyuma yibyo byumba nibwo itorero rya Kristo rizatangira kandi rizagirira abantu benshi umumaro kuko rizabamo impano z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo aho imbaraga z’umwijima zitazongera kugirango uruhare mu buzima bw’ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kandi amahanga azaza kureba ibimenyetso nibitangaza bizakorerwa aho hantu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse,kandi ni uko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona intumwa ziturutse mu gihugu cy’ISAMARIYA(Burundi) zizanywe no gukeza Umwami YUHI VI amaze kwima ingoma bamushimira ndetse banashimira ubwami bw’uRwanda ko bwagaragaje imbaraga zidasanzwe gusubizaho ubwami bugakuraho repubulika yikinyoma itemewe namategeko.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami YUHI VI yimye ingoma,kandi amahanga azamukeza kubwo kugarura ubwami bw’uRwanda muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa amakipe abiri akina ariko ikipe y’Umuhanuzi itsinda iyo byakinaga maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ugiye kubwirwa ibitari bushoboke kandi birarangira utsinze kuko ibyo uri bubwirwe nta bihali uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hali umwana w’umukobwa wahumanijwe na bagizi ba nabi(Inkozi z’ibibi)zamuhumanirije murusengero na bagore basenganaga bamubuhoye mu gicumbi(ahadaturwa)mu itongo,nta bwo ashobora gushaka cyangwa kuba umunyamugisha,niyompamvu Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ashyizeho iherezo ry’ibyo yakorewe akaba ahawe ubutabera n’Ijuru kugirango amenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana itanga ubutabera mw’isi ya bazima niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa ubwo narinirambitse nguye agacuho ko mw’isi,mbona ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bumanuka kubazima na badayimoni bo mu murynago wa bashambo.Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore abashambo nabo ubwabo baciriweho iteka kuko banze Uwiteka Imana yo mu Ijuru,ahubwo bakarwanya umwuka w’Uwiteka Nyiringabo,none igihe cyabo cyo gukorera mw’isi ya bazima kirarangiye kuko barwanije umwuka w’Uhoraho uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuze!

 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments