03rd Jan,2016 ijambo ry’Uwiteka ryongera kunaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara yongeye kuguhagurukira kubera watangaje ijambo rya nyir’uRwanda warangiza ukarifata ukarishyira hamwe ni rye bigatuma ibyiringiro umwakagara yari yatanze kubanyarwanda biyoyoka bihinduka ubusa kubera ikizere cy’Umwami yahaye abanyarwanda yuko uyu mwaka uri busige ibibazo abanyarwanda bafite bikemutse uko niko Uwiteka avuga.

Mu gihe narindimo kwitegereza cyane ngo nsobanukirwe ibyiryo kakara ryateye,hepfo yanjye mwishyamba ry’ibiti n’ibyatsi birebire mbona inyuma yanjye haturutse urumuli rumeze nk’izuba ricanye cyane urwo rumuli rwazaga arijye ruhiga.Mba manutse kuri wa musozi nzamuka nkikira iruhande rwa gakondo ariko mur’iryo shyamba hari hateye ibiti bire bire(ubuhunzi) maze mbona ibyo biti uko rwarumuli rwakaga ninako igicucu cya bya biti cyarushagaho kumpisha(Iby’Imana biratangaje)
Ya majini ameze nkaho yaturutse Tanzania dore cyera twaragiraga inka twaba tuzicyuye tugahura namajini kuko yajyendaga acanye umuriro ariko urumuli rwayo majini rwabaga arumuhundo,naho urwo nabonye rwo rwari umweru gusa gusa!
Mbona ndashaka kwiruka vuba vuba ngo mpunge ayo majini y’umwakagara ariko nsanga nambaye urukweto rumwe mukirenge kimwe rudasanzwe rwaumaga ntabasha kwiruka nuko ndabwirwa ngo niwihuta vuba vuba biratuma ukurwa mu gicucu cy’amababa y’Uwiteka Imana maze umwakagara abe arakubone kuko uri mu gicucu cy’amababa y’Uwiteka ntabasha kubonwa nuri mugicucu cy’urupfu uko niko Uwiteka akuburiye.
Nuko maze kubona ko iz’umwakagara zigiye nshima Imana nsigara mpigana na LT.Ruyenzi Aloys cyakora nabonye arumuhanga wo kuneka nuko bitamukundira kuneka umwuka w’Uwiteka naho ibijyanye n’ubwenge bw’ubugome bwo guhiga abo yica numuhanga cyane.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi wawe wigeze kwigira inshuti yawe ahiga ubugingo bwawe LT.Ruyenzi Aloys yaguhigiye Uganda akajya aguhamagaza ngo muganire akajya hirya y’umutrwa wa Kampala kugirango agutsindeyo nawe ukajyana nipikipiki urikumwe n’umukristo wawe witwa John ananirwa uburyo yakwivugana bituma agenda adakoze umushinga we ninayo mpamvu yagiye atagusezeye kandi mwali muri kumwe mufatanije gusenya za magigiri z’umwakagara.
Ariko ararushwa nubusa kuko ashinga umuhunda ku kirenge nta kabuza RNC izarara nze!Kuko baharwanije umwuka w’uhoraho bituma Uwiteka abijundika ko bibwiye yuko arabanyabwenge cyane kandi ko arabahanga nyamara ubuhanga bwabo buzasigara mu bihanga bihanitse mubihanamanga biri mu manga yo mu mahanga aho batazashobora guhanga ibijyanye niby’ubuhangwa buhabwa abanyabwenge babahanga batarabanyamahanga.
Dore ugiye kuzenguruka isi yose ukoreshwa ibikomeye wikorera umurimo w’Uwiteka kuko ugiye gusohoza ibyahanuwe kugirango umwana w’umuntu ashyirwe hejuru uko niko Uwiteka avuze
Uhumure ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uwiteka azabana nawe mu byo uzakora byose,dore igihe cy’umwakagara kirabarirwa ku ntoki nyamara ubwo bzaba bikomeye iz’umwakagara zizakuramo akazo karenge usigare uhanganye niza RNC ziyitirira kuba intwari nyamara ubutwari buba maboko y’intwarane zihagarikwa n’Uwiteka Imana yabakiranutsi ubundi ubutwari sukwica ahubwo nugukiranuka uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera unzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore haje umugisha w’uburyo bubiri umugisha umwe uragereranywa namata yamasukano uwundi mugisha ugereranywa namata yamata ya packet bivuze yuko ngiye kukoherereza umugisha wawe wowe ntitunye ko umurimo wanjye wahagarara kubera ko udafite uburyo bwo gukora ndakora nk’uko nsanzwe nkora ndavugana n’ubwoko bwanjye mbabwire bakoherereze umugisha wawe kugirango ubashe gutunganya imirimo yanjye uko niko Uwiteka ategetse.
Erega mwana w’umuntu,jyewe nitwa Uwiteka Imana rubasha ushobora byose nshobora gukoresha ikiremwa cyose kugirango gitunganye umurimo wanjye uko mbyifuza niyompamvu utagomba guterwa ubwoba nizo nkozi zikibi zihiga ubugingo bwawe kuko uko baguhiga nanjye niko ndushaho kubashyira mukaga nakangaratete kugirango bamenye yuko bahiga umugaragu wanjye jyewe Uwiteka uhoraho ibihe byose nkaba ntagira iherezo nkiry’abana bab’abantu uko niko Uwiteka avuga.
The day of the Lord,the Rhema word of God comes from heaven and I had the voice of God told in vision and I saw the board was written the word on it called ”invigilator” which means being responsible for something. And immediately had the voice telling me that lets Invigilators thus how the Lord of host said.
Ngerage gusobanura mukinyarwanda biravuze ngo abo bagiye guhagararira umurimo w’uhoraho,bareke babe aribo bawuhagararira bazabazwe izo nshingano kuko batowe n’Uwiteka Imana kugirango babe mu murimo w’uhoharaho kuko yabatoranije kandi akabagirira ikizere cyo gukora uwo murimo uko niko Uwiteka avuze.
Nongera kujyanwa mu iyerekwa mbona umugore utwite inda ya mazi (6) maze mbona haje umuhanuzi mukuru afata kunda yuwo mudamu maze numva aravuze ngo asigaje amezi(3) yibaruke umwana w’umuhungu.
Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe kiragiye kandi kirarangiye ngo umwana w’umuntu ngo ashyirwe hejuru kuko iby’Uwiteka yavuze ngo bisohore maze abantu bamenye yuko Uwiteka ari we Mana yabakiranutsi kandi bamenye yuko aca imanza zitabera .