03rd Jan,2016 ijambo ry’Uwiteka ryongera kunaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara yongeye kuguhagurukira kubera watangaje ijambo rya nyir’uRwanda warangiza ukarifata ukarishyira hamwe ni rye bigatuma ibyiringiro umwakagara yari yatanze kubanyarwanda biyoyoka bihinduka ubusa kubera ikizere cy’Umwami yahaye abanyarwanda yuko uyu mwaka uri busige ibibazo abanyarwanda bafite bikemutse uko niko Uwiteka avuga.
Uwo mwanya njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu gikombe kili munsi ya gakondo yabakiranutsi(Vally)mbona mpagaze kumugina nitegreza haruguru yanjye kuri gakondo mbabazwa cyane ni uko nabonye ko gakondo yamaze kurimbuka mbona yarumye kubera izuba ryinshi ahantu hose harakakaye.
Mu gihe narindimo kwitegereza cyane ngo nsobanukirwe ibyiryo kakara ryateye,hepfo yanjye mwishyamba ry’ibiti n’ibyatsi birebire mbona inyuma yanjye haturutse urumuli rumeze nk’izuba ricanye cyane urwo rumuli rwazaga arijye ruhiga.Mba manutse kuri wa musozi nzamuka nkikira iruhande rwa gakondo ariko mur’iryo shyamba hari hateye ibiti bire bire(ubuhunzi) maze mbona ibyo biti uko rwarumuli rwakaga ninako igicucu cya bya biti cyarushagaho kumpisha(Iby’Imana biratangaje)
Ya majini ameze nkaho yaturutse Tanzania dore cyera twaragiraga inka twaba tuzicyuye tugahura namajini kuko yajyendaga acanye umuriro ariko urumuli rwayo majini rwabaga arumuhundo,naho urwo nabonye rwo rwari umweru gusa gusa!
Ubwo ndahunga nzamuka nkikira gakondo mbona za mburagasani z’inkozi zibibi zirambuze.Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho kandi rirambwira riti,mwana w’umuntu,kuva watangaza ijambo rya nyir’uRwanda ukarifata ukarishyira hamwe niry’umwakagara byateje umuvurungano ukomeye mubutegetsi bw’umwakagara bituma umwakagara ahamagaza inama igitaraganya dore barangije inama arabaza impamvu bananiwe kuguca igihanga kandi bafite ibikoresho byose.Dore bafite ibagiro,bafite inkota,bafite ifeza zo gutanga bituga ukwaha nta naimwe babuze none arabaza ngo niki cyakorwa ngo utabwe muri yombi?Uko niko Uwiteka avuga.
Mbona ndashaka kwiruka vuba vuba ngo mpunge ayo majini y’umwakagara ariko nsanga nambaye urukweto rumwe mukirenge kimwe rudasanzwe rwaumaga ntabasha kwiruka nuko ndabwirwa ngo niwihuta vuba vuba biratuma ukurwa mu gicucu cy’amababa y’Uwiteka Imana maze umwakagara abe arakubone kuko uri mu gicucu cy’amababa y’Uwiteka ntabasha kubonwa nuri mugicucu cy’urupfu uko niko Uwiteka akuburiye.
Nongera kujyanwa mu iyerekwa maze mbona uburyo za magigiri za umwakagara zihigana na za magigiri za RNC (Gen.Kayumba Nyamwasa) iza RNC zari ziyobowe na LT.Aloys Ruyenzi utuye mu gihugu cy’Ubufarance nuko mbona ko zigiye gufata Ruyenzi ngira impungenge ko zigiye kumwivugana hanyuma mbona yikinze kurukuta rwali hafi ye maze ziramubura.Ubwo nanjye nihise nihisha za magigiri z’umwakagara kugirango zibanze zigende nsigare mpanganye na LT.Ruyenzi Aloys mbona ziragiye aho Ruyenzi yari yihishe nanjye niho nari nihishe usibye igikuta cy’inzu nicyo cyari kituri hagati kidutandukanije.
Nuko maze kubona ko iz’umwakagara zigiye nshima Imana nsigara mpigana na LT.Ruyenzi Aloys cyakora nabonye arumuhanga wo kuneka nuko bitamukundira kuneka umwuka w’Uwiteka naho ibijyanye n’ubwenge bw’ubugome bwo guhiga abo yica numuhanga cyane.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi wawe wigeze kwigira inshuti yawe ahiga ubugingo bwawe LT.Ruyenzi Aloys yaguhigiye Uganda akajya aguhamagaza ngo muganire akajya hirya y’umutrwa wa Kampala kugirango agutsindeyo nawe ukajyana nipikipiki urikumwe n’umukristo wawe witwa John ananirwa uburyo yakwivugana bituma agenda adakoze umushinga we ninayo mpamvu yagiye atagusezeye kandi mwali muri kumwe mufatanije gusenya za magigiri z’umwakagara.
Yarazi ko bashobora kwicira muri prison nabyo birananirana none dore wamubereye ihwa rihanda kuko ibyo yakoreraga mu mwijima wabishyize ahagaragara nuko uzirinde cyane kuko mugiye kuzajya mukubitana ibirenge iyo mu mahanga kandi urabizi yuko ko ntaho atajya isi yose yayizengurutse agenda ahiga abo batavuga rumwe cyangwa babarosera uko niko Uwiteka avuga.
Ariko ararushwa nubusa kuko ashinga umuhunda ku kirenge nta kabuza RNC izarara nze!Kuko baharwanije umwuka w’uhoraho bituma Uwiteka abijundika ko bibwiye yuko arabanyabwenge cyane kandi ko arabahanga nyamara ubuhanga bwabo buzasigara mu bihanga bihanitse mubihanamanga biri mu manga yo mu mahanga aho batazashobora guhanga ibijyanye niby’ubuhangwa buhabwa abanyabwenge babahanga batarabanyamahanga.
Dore ugiye kuzenguruka isi yose ukoreshwa ibikomeye wikorera umurimo w’Uwiteka kuko ugiye gusohoza ibyahanuwe kugirango umwana w’umuntu ashyirwe hejuru uko niko Uwiteka avuze
Uhumure ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uwiteka azabana nawe mu byo uzakora byose,dore igihe cy’umwakagara kirabarirwa ku ntoki nyamara ubwo bzaba bikomeye iz’umwakagara zizakuramo akazo karenge usigare uhanganye niza RNC ziyitirira kuba intwari nyamara ubutwari buba maboko y’intwarane zihagarikwa n’Uwiteka Imana yabakiranutsi ubundi ubutwari sukwica ahubwo nugukiranuka uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera unzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore haje umugisha w’uburyo bubiri umugisha umwe uragereranywa namata yamasukano uwundi mugisha ugereranywa namata yamata ya packet bivuze yuko ngiye kukoherereza umugisha wawe wowe ntitunye ko umurimo wanjye wahagarara kubera ko udafite uburyo bwo gukora ndakora nk’uko nsanzwe nkora ndavugana n’ubwoko bwanjye mbabwire bakoherereze umugisha wawe kugirango ubashe gutunganya imirimo yanjye uko niko Uwiteka ategetse.
Erega mwana w’umuntu,jyewe nitwa Uwiteka Imana rubasha ushobora byose nshobora gukoresha ikiremwa cyose kugirango gitunganye umurimo wanjye uko mbyifuza niyompamvu utagomba guterwa ubwoba nizo nkozi zikibi zihiga ubugingo bwawe kuko uko baguhiga nanjye niko ndushaho kubashyira mukaga nakangaratete kugirango bamenye yuko bahiga umugaragu wanjye jyewe Uwiteka uhoraho ibihe byose nkaba ntagira iherezo nkiry’abana bab’abantu uko niko Uwiteka avuga.
Nakubwiye yuko nzajya nguhemba kubera umurimo wanjye unkorera kandi nagusezeranije ko uzajya uhembwa ibihembo bingana niby’umukozi wa ONU kugirango umenye yuko jyewe Uwiteka uwo nakunze ndamutetesha nkamurata nkamugirira neza isi yose ikamenya yuko nd’Uwiteka wifite imibiri byose mbese hariho icyananira ?Uko niko Uwiteka abaza!Yremeiya 32:27
The day of the Lord,the Rhema word of God comes from heaven and I had the voice of God told in vision and I saw the board was written the word on it called ”invigilator” which means being responsible for something. And immediately had the voice telling me that lets Invigilators thus how the Lord of host said.
Ngerage gusobanura mukinyarwanda biravuze ngo abo bagiye guhagararira umurimo w’uhoraho,bareke babe aribo bawuhagararira bazabazwe izo nshingano kuko batowe n’Uwiteka Imana kugirango babe mu murimo w’uhoharaho kuko yabatoranije kandi akabagirira ikizere cyo gukora uwo murimo uko niko Uwiteka avuze.
Nongera kujyanwa mu iyerekwa mbona umugore utwite inda ya mazi (6) maze mbona haje umuhanuzi mukuru afata kunda yuwo mudamu maze numva aravuze ngo asigaje amezi(3) yibaruke umwana w’umuhungu.
Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe kiragiye kandi kirarangiye ngo umwana w’umuntu ngo ashyirwe hejuru kuko iby’Uwiteka yavuze ngo bisohore maze abantu bamenye yuko Uwiteka ari we Mana yabakiranutsi kandi bamenye yuko aca imanza zitabera .





