31st Aug ,2015 njyanwa mu isi y’umwuka,numva mpambwa indirimbo y’igihimbano cy’umwuka,iyo iravuga ngo,INEZA YAWE INEZA YAWE,NARAYIBONYE ABABISHA BANGOSE CYANE:Maze kumva icyo gihimbano cy’umwuka numva ndanezerewe nibuka ibihe bya cyera,n’inzira za cyera za basogukuruza zo gukiranuka.Numava nifuje gusengana na bene data twajyaga turirimbana ibihimbano by’umwuka mvuye mu iyerekwa nisanga ndi ku murwa mukuru w’IBABULONI,nuko mbaza Uwiteka nti,Uwiteka Mana yabakiranutsi ibi bizahereza hehe?.
Mu bo yohereje,harimo umu Congoman wo mu bwoko bw’Abahutu,bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomoka muri za Masisi kugirango barusheho kujijisha impunzi z’abanyarwanda batuye mu gihugu cy’IBABULONI uko niko Uwiteka avuze.

Dore abandi barimo gushakirwa imirimo mu miryango y’igenga iharanira uburenganzira bwa muntu,ndetse n’imiryango yita ku mpunzi kugirango barusheho kugigira ubwoko bw’Uwiteka iyo niyo nama yakozwe kandi nibyo byemejwe kandi bigiye gukoreka kuko batanga bituga ukwaha kugirango izo za \magigiri zibone imirimo maze zijye zigigira ubwoko bw’Uwiteka mu buryo buboeoheye uko niko Uwteka avuga.
Mwana w’umuntu,dore bagiye gukora ububandi,aho bagiye kwiyitirira ikinyamakuru InyangeNews.com,bavuga ko ari icyabo,kugirango bateze urujijo mubasomyi bikinymakuru inyangeNews kugirango ntibazongere ku kigirira ikizere bajye bavuga ko,ar’ikinyamakuru cya za magigiri bityo bantu bajye banga kwizera ubutumwa cyangwa ubuhanuzi butangazwa kuri inyangeNewss,com
Ijambo ry’Uwiteka ryongera ku nzaho kandi,rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibikorwa by’intasi z’umwakagara bigereranywa n’inzu yubakisihije ibyatsi,uhereye hasi ukageza hejuru,none dore Uwiteka yohereje umuyaga wo gusenya ibyo bikorwa,kugirango ahanagure uwo mwanda ndetse akureho burundu imbaraga z’ubugome bw’uwmwakagara n’imbaraga za sekibi na satani n’abadayimoni uko niko Uwiteka avuga.
Babwire uti,ntimugire ubwoba kandi ntimukuke umutima kuko jyewe nd’Uwiteka w’ibifite imibiri byose,mbese hariho icyananira?Yeremiya 32:27,dore ahatar’inzira nzahaca inzira kubazanyiringira uko niko Uwiteka avuga.Mwana w’umuntu,ngiye gukora ibikomeye cyane kugirango abana bab’abantu bamenye yuko nd’umunyembaraga wa Yakobo,Imana nya Mana Uwiteka wa Israel uko niko Uwiteka IMana yabakranutsi avuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera ku nzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,har’umudamu urwaye ngiye kukoherereza azakwandikira e-mail,uzamwakire kandi uzamusengere uwo ntabwo arebwa n’ubuhanuzi bwo mu gice cya (9);kuko namara gukira azakubera umugisha kuko arwaye umugongo kandi kandi kwa muganga bakaba barananiwe kumuvura ndetse akaba anarwaye ahantu hibanga
Akaba ar’imbaraga z’umwijima bamuterereje,dore avugako,ngo,Uwiteka naramuka amukijije izo ndwara azamukorera,none mwana w’umuntu,uwo uzamwakire umsengere ukimara kumusengera nzahita mukiza kugirango abone ubwiza bwanjye amenye yuko Uwiteka ajya akiza indwara kugirango aza mbere umuhamya ku isi yose avuga yuko nd”Uwiteka Imana ikiza uko niko Uwiteka avuga.
Ariko icyo gihe igihugu kizaba gituwemo n’abantu bacye cyane kandi hazabaho umugisha utarigeze kubaho,ndetse amahanga yose azaza gusaba umugisha mugihugu naguhayeho gakondo yawe uko niko Uwiteka avuga.
Ahagana mu masaha ya nimunsi,ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi wawe wakugiriye nabi muri 1987 akoresheje umukobwa we witwa Groliyoza mwiganaga mu mashuli abanza,uwo mukobwa mwiganaga wo kwa KAGABO,nibutse ko,ntaguhaye ubutabera none ngiye guhira kugirango umenye ko nd’Uwiteka uca imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.