Kuwa 30 Kanama 2015,nerekwa mbona imbere yanjye harimo imodoka yo mu bwoko bwa jeep igenda yihuta cyane itwawe n’umugabo w’igisusirane,nuko igeze imbere muri tunnel(umuhanda uca mu butaka hasi) nuko isanga imbere aho gukomeza hari imihanda myinshi ,kandi bisaba kurira nk’ingazi imwe(escalier imwe)ngo ubashe gukomeza,ubwo uwari atwaye abona imodoka ye itahurira nuko mpageze mbona afite igikapu mu ntoki ,ndamubaza ngo Imodoka wari utwaye irihe,nuko ati nabonye itakurira hano nuko ndayizinga nyishyira muri kino gikapu.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umukuru w’igihugu cy’uRwagasabo agiye kwamburwa ubuyobozi kuburyo butunguranye aho ubuyobozi bwe buzasubizwa aho bwavuye azasigara yipfumbase uko niko Uwiteka avuga.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umukuru w’igihugu cy’uRwanda arimo gutegura umwuka w’ubusambanyi uvanze n’umwuka w’ikinyoma ,kugirango abigaburire abanyarwanda.
Nyamara dore abanyarwanda bazabitahura maze asigare wenyine n’agatsiko ke wenyine aho abanyarwanda bazamukuraho amaboko hanyuma asigarane nabo bafatakanije kumena amaraso uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu,dore ubwo umukuru w’igihugu aza amaze kuvaho,hazabaho ikivunge cya bantu bazahunga ari benshi cyane ariko intwaramuheto za RDF zizababuza guhunga niko Uwiteka avuga.