Uyu munsi ku wa 26 Sept,2015 igihugu cya Kenya cyashyize ahagaragara inama cyahuriyemo nibihugu bihuriye mu muryango w’Africa y’uburasira zuba The East African Community EAC, ari byo:Uganda,Rwanda na Kenya.Iki gihugu cyavuze ko,ibi bihugu byombi abaturage babo baza bagakora ibyaha muri icyo gihugu aho bakora iterabwoba ryo gushimuta abantu leta iba ihigisha uruhindu aho kugirango banyure mu nzira nziza zimewe n’amategeko ahubwo bahitamo kwica amategeko aho bakoresha amazina atariyo maze bagakora ibyaha bitwaje ko amazina yabo adashobora kumenyekana kubera bagendera ku byangombwa byibihimbano.
Ubu buhanuzi bukaba buri mu gice cy’ubuhanuzi cya (15);aho usanga havuga ko,uRwanda rugiye gukoresha abantu batandukanye bakora muri telecommunication za Kenya kugirango bajye babasha guhiga abo bashaka guca ibihanga batavuga rumwe na leta y’umwakagara.
Leta ya Kenya iyobowe na Uhuru Kenyatta Muigai yasabye ibyo bihugu tuvuza haruguru yuko,uRwanda na Uganda bakwiye guha igihugu cya Kenya urutonde rwamazina yabaturage babo batunze za telephone kugirango babe babafite muri SERVER yabo bityo nihagira ukora amakosa azabashe gufatwa bitagoranye
Ibingibi ariko bikaba bigaragara ko,bizagora umwakagara wigize ingunge mu ishyamba,aho yumva ko akwiye kuneka ibihugu byose baturanye kandi akabikora nta nkomyi.Burya Uwiteka nimwiza kandi byose iyo yamaze kubigaragaza kaba kabaye ntakiba gisigaye usibye kubakoza isoni.
26th Sept,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore itangazo watanze kumunsi wejo,habonetsemo ibice (2); igice cya (1);kigizwe na za magigiri z’umwakagara zababajwe cyane nuko zitazongera kumenya telephone zawe,kuko ugiye kujya usengera abantu aruko ubahamagaye bitandukanye nuko bajyaga baguhamagara.
Dore bagiye gukora ibishoboka byose ngo bagusebye hirya no hino bibwira yuko hari icyo bitanga,kuko ariwo mwuga wabo.Ikindi gice cya (2); nabakiranutsi bizeye ijambo ry’ubuhanuzi wahanuye ukoreshejwe n’umwuka w’Imana data wa twese wo mu ijuru,dore ugiye kwakira inyandiko nyinshi zisaba ko wabasengera
Ubwo nari mu masengesho yo gusenga Uwiteka Imana kuko yari yambwiye gukora amasengesho maze ndi mu iyerekwa mbona za e-mail nk’uko umwuka wera yabivuze,mva mu iyerekwa mfungura laptop maze nsanga koko ibyo neretswe ari ukuri nandikiwe nabantu batari bacyeya.
Ariko mu mayerekwa ya ni njoro nari nabonyemo abantu bo mu gihugu cyo mu Bufaransa,ariko kubera nari naniwe ndibagirwa ibyo nari neretswe,natangajwe rero nuko nandikiwe nabantu bo muri France numva nshimye Uwiteka Imana menya yuko abongabo Uwiteka Imana yabemereye yuko mbasengera kandi ko ninsenga bari busubizwe kuko Uwiteka ariwe wabivuze mbere yuko nakira za e-mail zabo.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera ku nzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umva uko Uwiteka avuga,hanura uvuge uti,umwuka w’ubusambanyi kubakiranutsi ubavuyeho kuri abo bose bari bazingiwe kubusambanyi.Dore Uwiteka arabizi neza yuko ari imyuka mwatererejwe,none dore Uwiteka arababohoye ntimukongere gukora icyaha ukundi uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana ryongera kunzaho na none rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka ashenye imbaraga z’inkozi zikibi bo mu bwoko bw’Abarozi,bajyaga birirwa baroga abakiranutsi,bwira abakiranutsi basenge kandi bashime Uwiteka Imana kuko imbaraga zari zarabagize kuba imbata y’ibyaha Uwiteka azikuyeho uko niko Uwiteka avuga.Babwire basenge biyirize basabe imbaraga z’Uwiteka Imana yabakiranutsi kugirango abakomeze kandi abongere imbaraga babashe guhanga nibihe biri mbere bitoroshye uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa urukiko rw’ikirenga rwo murwagasabo gakondo yabakiranutsi bananirwa guca urubanza ngo bavuge yuko umwakagara atsinze urubanza,mbona habayeho ikibazo gikomeye aho umwakagara nawe yari yiteze kumva ko bari butangaze ko yatsinzwe maze agahita atuma abasirikare bagahita batangira kurasa amasasu yiterabwoba ngo kugirango urukiko rwemere yuko agomba guhabwa manda ya (3);
Nerekwa urukiko rwifuza gutangaza yuko umwakagara atemerewe kuba yakongera kwiyayamaza,ariko mva mu iyerekwa ntamenye uko birangiye,igihe nkiri muri iryo yerekwa mbona rihindutsemo igihugu cya Kenya,mbona perezida Uhuru Kenyatta Muigai nawe hakorwa amatora maze abaturage banga kumutora agerageza kumvisha abantu yuko bamutora ibyo atakoze akazabikora muri manda ya nyuma ariko nabyo biranga abantu banga kumutora uko niko Uwiteka avuga.
Maze nibuka ubutumwa bwo mu gice hagati y’icya (5) ni cya (6) niba ntibeshye aho namubonye mu iyerekwa ambwira ngo ninongere mpanure mvuge yuko azaba perezida.Ndamuhakanira mubwra yuko atazongera gutorwa ngo ayobore igihugu cya Kenya uko niko uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri z’umwakagara zihaye icyumweru (1);gusa zikaba zakubonye,ariko zirashinga umuhunda ku kirenge kuko bidashoboka ibyo bifuza,maze nkiri aho muri iryo yerekwa ndabwirwa ngo hehe no kongera guhura na za ntasi na za magigiri cyangwa se za maneko kuko bajyaga bagushakira kuri telephone zawe
None se bazazikurahe ko kababayeho?Uko niko umwuka w’Uwiteka abaza!Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo ucikamo ibice (2);zinanirwa kumvikana zitangira guterana amagambo zishinjana ubwazo yuko umurimo wo kugigira bawukoze nabi uko niko Uwiteka abihishuye.
Umwuka w’Uwiteka akomeza kunganiriza maze arambwira ati,dore itotezwa wakorerwaga n’umwakagara rirarangiye kuko mutazongera guhura ukundi,kuko wagize neza ukaba wahinduye numero za telephone zawe,kandi ukaba ari wowe uzajya uhamagara atari bo bazajya baguhamagara maze nzarebe aho za ntasi zizongera kugukura uko niko Uwiteka avuga.





