Bene data bakundwa reka mfate aka kanya nshimire Uwiteka Imana yabakiranutsi kubw’imirimo myiza kandi ikomeye iheretse gukorera abantu bayo mu gihugu cy’Ububiligi kuko yabakoreye ibitangaza ndetse bikomeye cyane kuko icyo gitangaza nanjye ubwanjye cyarantagaje nyuma yo guhura nikibazo ntarimenyereye mu murimo nkora w’Imana.
Nubwo tutabyumvikanyeho yuko mbatangira ubuhamya,ndumva nanjye naba mfitemo uruhare rwogushima Imana,nubwo bwose ntari bubabwire amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo,uwamatwi n’uwamaso gusa igihe nikigera ubwabo buzumva bemezwa n’umutima nama gutanga ubuhamya bw’ibyo Imana yabakoreye.
Harumudamu wanyindikiye ansaba ko namusengera kugirango Uwiteka Imana amugigirire neza ku kibazo yaramanye imyaka (6);twasenze Uwiteka Imana mu gihe twari tukirwana nabadayimoni umutware we ntiyashimishwa nuko turi imbere y’Imana kuko twaseengaga twiyirije.
Ariko nawe nabadayimoni bari bamurimo nibo bamubuzaga gufatanya natwe ngo dusenge Imana yo mu ijuru,ubwo umufasha we aramubwira ati,mbese ntiwatinya ko umugaragu w’Uwiteka yafashe akanya ko kudusengera akakwitangira none umuhembye kumutuka?
Ubwo haciyeho umunsi umwe nimba nibuka neza,maze Uwiteka Imana ahita amugira ikiremba ntiyongera guhura numufasha we maze umugabo agira ubwoba bukomeye cyane.Icyo kibazo yakimaranye amezi abiri nigice.Byabaye ngombwa ko ampamagara ansaba imbabazi nanjye ndamubabarira maze dufatanya kwinginga Uwiteka Imana turasenga maze Uwiteka arongera amusubiza ubuzima maze anezererwa UWiteka Imana yabakiranutsi ubu numugabo ushima Imana yo mu ijuru
Reka ngarukire aho kugirango ikindi gice gisigaye bazakitangire bo ubwabo,ibi mbivuze kugirango bene data ku isi yose bamenye yuko Uwiteka Imana yacu ajya aturwanirira mu ntambara zose zishoboka bityo akaba ari ntampamvu yo kwirwanirira,mboneyeho no gusaba abanjya batuka umwuka w’Imana ko babanza gushishoza kuko jyewe Leon untutse nta kibazo twagirana kuko ibitutsi ntacyo bibasha kuntwara cyangwa kuba wanyanaga cyangwa sse kuba wanyica kuko ibyo byose ntawe byishe
Nuko rero murusheho gutinya Uwiteka Imana no kuyubaha kuko Uwiteka niwe Mana wenyine ufite imbaraga nubuhobozi.Nshimye ko uwo namusengeye Uwiteka Imana ikabasha kumukiza,nkaba se Imana yivumiye yo ubwayo bazasengerw anande? Za magigiri ziragatoye ndakubwiz’ukuri!
Umunsi Uwiteka Imana yagufashe mu ijosi uzamenya uwo utuka uwariwe,nuko abanyarwanda dufite ikibazo cy’umutekano mucye ,kubera politike y’inkoramaraso y’umwakagara n’intore ze zinyanyagiye ahantu hose ku isi,nari kubaha telephone ya mwene data mukamwibariza uko byamugendekeye ariko reka twizere ko tuzahurira mu itorero rya Kristo Mwami wacu
Mugire ibihe byiza na weeked nziza Uwiteka abiteho kandi abishimire mwe mwese mugendera mubushake bwe,kuko uwo ariwo mugabane wabakiranutsi mu Mwami wacu Yesu Kristo na data wa twese uri mu ijuru ku Mana ubwo nahubutaha Uwiteka natwishimira azaduha ibyiza byo muri gakondo yabakiranutsi.





