Kenya irashinja bimwe mu bihugu bihuriye muri EAC birimo n’u Rwanda kuyiteza abayihungabanyiriza umutekano
Igihugu cya Kenya gifata abahungabanya umutekano wayo bakoresha simcards za telefoni zitabaruwe n’ibihugu byo mu karere birimo n’u Rwanda.
Leta ya Kenya irasaba ibyo bihugu kubarura simcards z’abakoresha izo telefoni mu rwego rwo kuyirinda ibyo bibazo by’abahava bakajya guhungabanya umutekano wa Kenya.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe itumanaho muri Kenya, Francis Wangusi, yasabye ibyo bihugu gukora urutonde rw’abafite telefoni bagashyirwa muri porogaramu izajya ibagaragaza.
Yabitangarije mu nama yahuje abayobozi b’itumanaho mu bihugu bigize umuhora wa ruguru (Northern Corridor)bahuye ku wa kane tariki ya 24 Nzeri 2015,i Nairobi.
Yagize ati “ Hari abanyabyaha bari mu gihugu cyacu, bafite za simcards zitabaruye zo mu bihugu by’abaturanyi bazikoresha mu bikorwa buhungabanya umutekano mu gihugu cyacu.”
Iyi nkuru y’Imvaho Nshya ikomeza ivuga ko aba bayobozi baganiriye ku guhuza iki gikorwa, Kenya isaba ko ibihugu byakomeza gufatanya bikanononsora icyo gikorwa mu bihugu bigize umuryango wa Afurika w’i Burasirazuba mu rwego rwo kunoza umutekano, bagahurira mu cyiswe « One Area Network » .
Igihugu cya Tanzania cyamaze kubarura abafatabuguzi mu itumanaho baho guhera mu mwaka wa 2013 nk’uko agence ecofin ibitangaza, u Rwanda narwo ruvuga ko simcards zakoreshwaga zamaze kubarurwa ndetse n’izitanzwe zose zibanza kubarurwa.





