Bakundwa nongeye kubasuhuza mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi, mbandikiye mbafitiye urukumbuzi rwinshi rwo mu Mwami wacu wabambwe igorigota kumusaraba kumanywa yihangu aho yakojejwe isoni kubera ibyaha byanjye nawe.
Nejejwe no kongera kubamenyesha ibyo nubundi nabamenyesheje bijyanye nimibanire yo mu Mwami wacu Yesu Kristo Umwami wabankiranutsi hamwe na se data wa twese maze nawe akaba imfura muri bene se nk’uko ibyanditse byera bibivuga.
Nuko icyo nagambiriye mu mutima wanjye nta kindi kitari cya cyindi cyo kubamenyesha yuko,mwe mwese mwifuza kugirirwa neza n’Uwiteka Imana yabakiranutsi nuko mukwiye kumenya ibi bikurikira.
Ndabizi neza yuko mugenda muhura ni nyigisho zinyuranye kandi zibateragana hirya no hino ndetse umwanzi ajya yifatira benshi muri mwe mutarakomera mu byo kwizera maze akababuza amahoro akabavangira yitwaje inyigisho zabafarisayo bahora baharanira ibifu byabo usibye yuko niyo baza kuba abizerwa ntibari kubura guhabwa umugisha na data wa twese inkomoko y’imigisha yose.
Bene data bakundwa mpora mbifuriza yuko mwamenya ibijyanye nubwiza bw’Uwiteka Imana ndetse mukamenya iby’urukundo rwe uhereye hasi ukageza hejuru yaba mubugari cyangwa mubutambike aho hose abasha kuhagerera icyarimwe ariko nyamara benshi Uwiteka Imana bajya bamutekereza nk’umuntu kubera ko,bahora bamwumvisha amatwi yabo ubwabo bakaba bataramwibonera ngo babashe kumenya uburyo agira neza.
Nuko rero nongeye kubibutsa yuko,umwanzi arumuriganya!Ntakindi ahora agambiriye usibye kubabuza amahoro no kubariganya,nyamara urufatiro rw’Uwiteka ruracyariho kuko rwanditseho ngo:Uwiteka abe arabazi.Ntabwo azabahana na hato.Icyo naringambiriye kubibutsa sicyindi kitari ukubabwira yuko mukwiye gukora amasengesho nk’uko twabitegetswe n’Umwuka w’Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Mbibutsa kongera kwibuka kwandika no kuzirikana inzozi mwerekwa cyangwa murota kuko byose bisa naho bifitanye isano rya hafi nubwo bitandukanye,ibyo bimenywa na nyirabyo wabiherewe Ubuntu n’Uwiteka Imana yacu.Icyo nikintu cyingenzi nk’uko byanditswe mu gitabo cy’umuhanuzi Habbakku 2:2
Mwana w’umuntu wandike iyerekwa cyangwa inzozi kandi ubyandikishe inyuguti A-Z,kugirango ubisoma abyitondere kandi abashe kubimenya!ndetse ibi twongera kubisanga mu gitabo cy’umuhanuzi Yobu cyangwa se Job ibice 33:14-18 aho havuga ngo Uwiteka avuga rimwe ndetse kabiri nubwo umwana w’umuntu atabyitaho niho ivugira ikagamburuza imigambi y’umuntu kugirango umumaremo ubwibone bwe.
Bakundwa murabona yuko Uwiteka Imana abasha kuvugisha buri wese kuko atarabonaura kubutoni, gusa ikibazo gishobora kuba ukumenya uko ibyo wabonye bisobanurwa,naho ubundi Uwiteka Imana aravuga,abantu benshi basuzugura iby’inzozi nayamara byanditswe mu ijambo ry’Imana ariko usanga abantu benshi batabyitaho nyamara ubwo nibwo buzima.
Ikindi kingenzi nugusoma ijambo ry’Imana uhereye mu itangiriro ukageza mu byahishuwe usoma buri munsi mugitondo ubyutse ndetse na nimugoroba ugiye kuruhura umubiri.Ukongeraho kwiyiriza no guseng’Imana kuko abantu benshi harimo abagiye banyandikira usanga basaba gusengerwa ariko bo bakaba badashaka ko dufatanya gukora ayo masengesho nyamara se ushaka inka ntabwo aryama nkazo?Nuko rero birakwiye yuko wakwigishwa uburyo bwo kwirobera ifi,aho kugirango burigihe uzajye uroberwa!Nibyo abantu ntabwo banganya imbaraga ndetse no kwizera dore ko no kwizera ari iyindi mpano muzindi abantu benshi ntabwo bagir akwizera kuko no mu byo basaba usanga batajya basaba impano yo kwizera ariko ibi bijyanye no kwizera ushobora kubisanga mu gitabo cya 1CORINTHIAN 12:1-31 ahavuga ku mpano z’unwuka wera. kuko hariho n’ impano za Yesu Kristo zigaragara mu EFFESO 4:11, hakaba n’impano za Data wa twese ziboneka muri Yesaya 6:9
Ibi byose bibereyeho abizera cyangwa se abakiranutsi kugirango umubiri wa Kristo ube wuzuye cyangwa itorero rya Kristo ribashe kuba ryuzuye impano nta nakimwe riburaho bityo abantu b’Imana bareke guteraganwa na satani hirya no hino kubera kutamenya imigambi y’umwanzi afite kubugingo bwabakiranutsi.
Niyompamvu gusoma ijambo ry’Imana uhereye kumurongo udasoma urutaru taru bwa mbere bisa nibigoranye,ariko iyo umaze kubigira umuco,usanga ari byiza nta gisa nabyo!Abantu benshi bikundira gusoma inkuru zijyanye nurukundo nyamara urwo rukundo basoma cyangwa amakuru ya politike ubasha byose kubisanga mu ijambo ry’Imana ariko ibyo bibasha guhishukirwa umunyabwenge naho iyo uri ntabuti mu byo kwizerwa,usanga nta kintu kiri muri bibiliya bityo satani akaguhuma amaso bigatuma abasha ku kurwanya yivuye inyuma kuko abakirisitu benshi batajya bita kubyo gusoma ijambo ry’Imana
Ibinga riri mugusoma ijambo ry’Imana nuko za connection zose zabadayimoni baba baragushyizeho,zibasha gucikagurika zose ugahinduka imbohore ugatangira kubona ibyo utabonaga dore kenshi uzajya unanirwa no kubisobanukirwa.
Kuko abagizi ba nabi bazi neza yuko tugira amaso yo kubona bityo tukabona ubushobozi buturuka mukumenya ukuri kuko iyo wamenye ukuri urabaturwa Yohana 8:32 IF YOU TRUTH YOU SHALL BE SENT FREE.Iyo niyompamvu nyamukuru ituma dusoma ijambo ry’Uwiteka Imanakuko uko wifuza kugaburira umubiri,ninako umuntu w’imbere nawe akeneye kurya ibyo kurya by’umwuka.
Gusenga wiyiriza byirukana abadaymoni kuburyo bukomeye ariko harabantu bamaze kuba inshuti ni nda,cyangwa nigifu kuburyo kubabwira kwiyiriza bidashoboka,ikindi gikomeye mutari muzi,kwiyiriza bivamo umuti wa wabadamu wuburwayi bw’umugongo ndetse bikaba n’umuti wo kunanuka kubafite ibiro byinshi baba barabuze umuti wobananura,ariko urabyumva bijyana nugusenga Imana
KUVA 23:23-25 Uwiteka azatwara indwara zawe zose,ndetse azashyira kure abanzi bawe,nuramuka wubashye Uwiteka Imana ayabakiranutsi.Urumva yuko ufite grantee yuko uzakizwa indwara nabanzi bawe nyamara ibyo bintu uko ari (2) nibyo biruhije abantu muri iyisi.





