Home News Urukiko rwa ICC rurafungura muri uku kwezi.

Urukiko rwa ICC rurafungura muri uku kwezi.

0

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya mu murwa mukuru waho witwa Nairobi,ababibonye baravuga yuko abaturage buwo jurwa baba baangiye gukuramo akabo karenge kubera ubwoba buturuka kuba hashobora kuba intambara ishingiye kumoko bitewe no kuba umukuru wungirije William Samuei Ruto ashobora gufungwa aramutse atsinzwe nurubanza mu gihugu cy’Ubuholande I LA HAYE murukiko mpanabyaha ICC.

Ababi bonye baravuga yuko bamwe mubaturage kubera yuko icyo gihugu cyafunze za televisiyo kubera ikoranabuhanga rigezweho bita DIGITAL IMIGRATION from Analog to Digital ngo abaturage benshi batuye uwo murwa nta makuru bakireba bityo bagaa naho bari mu mwijima kuburyo batazi ibirimo bikorwa mu gihugu.

Baravuga ko uretse TV yitwa KBC ya leta ariyo yonyine irimo gukora ariko izindi zigenga nka KTN,NTV,CITIZEN TV,zaba zitakigaragaza amakuru bitewe ni uko bangiwe guhabwa igihe ngo babashe kugura Satelite yabo aho kugirango bajye gukorera munsi ya Star Time,bityo leta ikaba itarabahaye igihe cyo gukomeza gukora ngo bitegure babashe kugura satelite yabo nk’uko babiteganyaga.

Amakuru agera ku inyangenews aravuga yuko kuba abaturage batabasha kumenya ibirimo guhita mu gihugu ngo bibateye impungenge cyane kuburyo batazabasha kureba urubanza rw’umukuru w’igihugu wungirije ruzaba rubera I LA HAYE ICC bityo bamwe bakaba batangiye kwikuriramo akarenge birekeza mu giturage baturutsemo kuburyo bateganya yuko bashobora kuzagaruka muri uwo murwa nyuma y’urubanza bamaze kureba uko ibintu byifashe.

Kugez’ubu nta cyo ayo makuru aravugwaho nibitangaa makuru byo mu gihugu cya Kenya,aho bitegereje kureba ikizava murubanza rw’umukuru w’igihugu ruzatangira muruk kwezi kwa werurwe 2015,abavuga ibintu nibindi bize ibijyanye namategeko barahwihwisa yuko umukuru w’igihugu naramuka atsinzwe nurubanza ashobora gukatirwa imyaka (20) yigifungo kubera ubwicanyi bwabae bukurikira amatora y’umukuru w’igihugu.

Ayo matora bikavuga yuko umunyapolitike Raila Odinga ariwe wayatsinze ariko hakarahira KIBAKI arinayo yaje kuiba intandaro y’imyavugatanyo yahitanye abantu barenga igihugmbi kuburyo urwo rubanza rwaregwagamo abantu (6) none ubu hakaba hasigayemo (2) aribo umunyamakuru Alap Sang na William Ruto.

Abandi bose bakaba baragizwe abere kuko baburiwe ibimenyetso bibahamya ibyaha bityo urukiko ruhitamo kubarekura kubera yuko ntabimenyetso byabahamaga,igitegerejwe ni uko urukiko ruzaca urubanza muri uku kwezi hakamenyekana imikirize y’urubanza bityo abanyaKenya bakamenya abagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar