Home Justice Martin Ngoga yikuye mukibazo akoresheje amategeko!

Martin Ngoga yikuye mukibazo akoresheje amategeko!

0

Amakuru agera ku inyangenews aravuga yuko fdlr yamaze guhabwa intwaro nshya zo kurwanya leta ya kigali,nk’uko amakuru agera ku inyangenews abivuga ngo ibihugu by’ibihangage byakomeje gukomera kuri fdlr kugirango itubahiriza amasezerano yari yasinye yo gutahuka igasubira mu gihugu muri gakondo,yaje kutubahirizwa.

Amakuru akomeza avuga yuko nyuma yiburizwamo ryamasezerano ,fdlr yaje kugera kwisuganya ndetse inahabwa izndi ntwaro nyuma yo gutanga izo bari bafite nubwo bivugwa yuko batanze intwaro zishaje ubu bakaba bahawe izindi nshyashya zisimbura izo batanze zishaje.

Aya makuru akaba afitanye isano no kuba leta ya kigali ikomeje gutunga agatoki ibihugu byibihangage ibyo minisitiri Mushikiwabo yita ko,arabazungu babashomeri babuze akazi bakora bakirirwa bavug fdlr.

Ariko abahanga muri politike bavuga yuko imvugo ya Mushikiwabo igaragaza ubuswa muri politike no kutihanganira abo bahanganye ibyo kuri politike mpuzamahanga bakaba babifata nkaho leta y’uRwanda yamaze gutsindwa plitike ya diplomasi bivugwa yuko bananiwe kugaragaza imbaraga za politike nshingirwaho,ahubwo bakayoboka inzira yo guterana amagambo no kutubahana hagati yabahuzabikorwa bya politike mpuzamahanga n’uRwanda.

Mu gihe ibi birimo kuvugwa,uRwanda rwamaze gufata icyemezo cyo kurega igitangaza makuru cya bbc ya 2,kugirango bikure mukimwaro cyo kuba bashinjwa kuba barateguye umugambi wa jenocide bakanawushyira mubikorwa kuwa 06 mata 1994.

Iyi nama bagiriwe nuwahoze arumushinja cyaha mukuru wa leta ya kigali bwana Martin Ngoga,ndetse hakiyongeraho inama za Tonny Blair kugirango urukiko abo arirwo ruzafata icyemezo hashingiwe kubimenyetso bitangwa na bbc 2,ariko abahanga mu byamategeko bakaba basanga uRwanda rushobora kuzatsindwa nururamuka rwemeye kunyura inzira y’urukiko kuko bafite ibimenyetso byose bishoboka ngo kuko hashobora kuzitabazwa nuwahoze arumukuru w’ingabo z’uRwanda Gen.Kayumba Nyamwasa Fausitin kugirango azatange ubuhaamya ku ihanurwa ry’indege yuwahoze ayobora icyo gihugu nyakwigenera Habyarimana yuvenal.

Impuguke mu byamategeko bakaba bavuga yuko uRwanda rudashobora guhirahira ngo ruyoboke inzira y’urukiko nmgo kuko bazi neza ko bashobora kudatsinda urwo rubanza ,bityo bakaba bashobora guhitamo gusesa amasezerano bagiranye na bbc nk’uko bagiriwe inama n’umunyamategeko Martin Ngoga kugirango nawe abashe kwikura mu kibazo yahawe na leta y’uRwanda ko agomba gushaka umwanzuro w’ikibazo cya bbc na leta y’uRwanda.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar