June 13, 2017 njyanwa mu iyrekwa kumusozi wubatsweho ishuli rya batutsi bazajyanwaho kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ubwo narindimo manuka kuri iryo shuli nerekeza hasi y’umusozi,nerekwa leta ya bega yarahaye amabwiriza abaturage bose yuko bakwiye kurinda umunara wa Radar kuko ari wo ubareberera ibijyanye n’umutekano wabo.Ariko nubwo hari harashyizweho abantu benshi cyane baruta ubwinshi ingabo zigihugu,nta bwo byabujije yuko uwo munari batawurinda kuko buri wese yararimo kwitekerezaho uko azava kuri wamusozi bajyanyweho kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Nyiringabo nigihe bazawumaraho.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara yarindishije Radar y’uRwanda abantu benshi cyane,kandi abawurinda bambaye civilian nta bwo bambaye uniform za gisirikare.Ariko nta bwo bizabuza abantu guhindura iyo Radar bashyize NYANZA ya KICUKIRO kuko abashinzwe kurinda bose bibereye kubuzima bwabo kuko bamaze kuwurizwa umusozi wubakiwe abatutsi kubaha Uwiteka Nyiringabo,kandi bikaba bitazwi igihe bazawumaraho niko Uwiteka avuga.
Nkomezwa kwerekwa ibya bega uko bagiye gusiga ingoma kandi rwali rulese!Nerekwa babadayimoni baherutse kuva mu batayu,bagasubira mu bantu kuko bamaze igihe bibereye mu butayu.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,nuko rero dore abega bakubutse mu bantu(kumugabane w’Uburayi)none bagarutse mu butayu kugirango bakomeze kwigishwa n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa INKA (abadayimoni) nyinshi cyane zirikumwe nabashumba bazo,mbona basubijwe mu butayu,ndabwirwa ngo,uwo n’Umwakagara hamwe ningabo ze zimulinze,basubijwe mu butayu bugufiya,izoa ngabo akazi kazoo zirirwa ziragiye abadayimoni kandi ibhembo byazo bikaba bicyeya cyane kandi bakaba bazabihanirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa ndikumwe na mwene data turi kuri motor,nikanga yuko naba nataye imfunguzo zanjye (ubushobozi) ndazishaka cyane,nzisanga mu mufuka wanjye,dukomeza urugendo,ariko tugeze imbere gatoya mpasanga umwuka w’Inzika y’Inzigo ya cyera ya RDF,ariko nsanga iyo nzigo ikiri ntoya kuko nibwo yari ikivuka.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inyandiko wanditse yari ikomeye cyane yateje umudurumbano mu bana b’abega ndetse no mu gisirikare kuko abantu b’Uhoraho bakmeje kugend abatinyuka ubwoba Umwakagara yababibyemo ubu bakaba biteguye guhangana n’Umwakagara naramuka ashaka guteza intambara uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntuzakoreshe telephone yawe mugusengera uriya muntu wagizwe ikimuga na za magigiri zabakagara kuko zahita zumviriza telephone yawe kandi zigahita ziyibona.None ukore uko usanzwe ukora kugirango abantu banjye barusheho kwizera ijambo ryanjye kuko nziyerekanira imbere yabo kugirango bizere ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka avuze!
Njyanwa mu iyerekwa mbona ishyirahamwe ryitwa “INKUNDAMAHORO”ryahoze aramajoji ya Twagiramungu Faustin na MDR,nerekwa abagabo [2];bahoze bakijijwe hanyuma baza kubishingukamo kubwo gushaka indamu (ubutunzi bwisi)ndabwira ngo,mwana w’umuntu,burira abo bagabo yuko ukuboko kwanjye kwaremereye iryo shyirahamwe kuko harimo abitwaga abakiranutsi baje kwifatanya nabanyamahanga bagahindukirira imana zabo.Akaba ariyompamvu ukuboko k’Uwiteka Nyiringabo kwaremereye iryo shyirahamwe kuko abitwaga abakiranutsi bahindutse inkunzi z’ibibi uko niko Uwiteka avuga.
Kubera iyo mpamvu Aloys na Francois Ntuyehe bateje umutekano mucye muri iryo shyirahamwe batuma rihura na kaga gakomeye cyane kandi na bwa butunzi biringiraga bwarashize nta bwo bagifite ikigeretse kuribyo baciriweho iteka kubera nubwo bamenye ukuri k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ntibyatumye batajya mu nkozi z’ibibi bagatangira kurwanya ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cyawe cyo kuba mu gihugu cy’ibabylon kirarangiye ngo ukurwe muri icyo gihugu ujye gutangira imilimo y’Uwiteka Imana yawe nkuko ijambo ry’ubuhanuzi ryabivuze uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa njyanwa gukora ikizamini ariko habura uburyo bwo kugikora,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zohereje imbaraga z’umwijima none zisanze utakibarirwa mu banyamvumo kuko uri umunyamugisha bikaba bidashoboka yuko umunyamugisha yasubira mu muvumo niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umwuka w’ikinyoma uturuka mu butayu bugufiya wongera kugaruka mu bantu(Umwakagara)maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara agarutse mu bantu aje kubeshya abantu kugirango yongere gutegeka gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwitekaa avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka yohereje umugisha kugirango urangize imilimo y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Nuko rero kora vuba utunganye ibidatunganye kugirango uwo munsi uzasange udahambiriwe nimirimo itarangiye ahubwo uzasangwe urimbohore uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,doe ugiye gushakishwa na bakomeye kuko ijambo ry’Uhoraho ryamaze kwamamara hirya no hino kw’isi kugirango bagukureho umugisha kandi bamenye neza Imana ukorera ibyo ibavugaho kugirango barusheho kwizera ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo Uwiteka Imana yawe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.





