HomeInte'lUmwakagara arifuza gushyingira umuherwe wa mbere mur'Africa umukobwa we Angel akaba umugore...

Umwakagara arifuza gushyingira umuherwe wa mbere mur’Africa umukobwa we Angel akaba umugore wa ll (Nigeria)

Perezida Kagame yagaragaje ko umuherwe wa mbere muri Afurika ari inshuti afata nk’umuvandimwePerezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko afitanye ubucuti bukomeye n’umuherwe wa mbere ku mugabane wa Afrika, ndetse ko amufata nk’umuvandimwe we. Uyu muherwe wa mbere muri Afrika, ni n’umwe mu bakire ba mbere bafite agatubutse ku isi yose.

Perezida Kagame asanzwe azwiho guteza imbere ishoramari no gushishikariza abashoramari b’abanyamahanga kwitabira ibikorwa byo gushora imari yabo mu Rwanda. Akunze kandi kwitabira inama zikomeye ziga ku iterambere ry’ubukungu by’umwihariko ubw’ibihugu bya Afrika, aho ahurira kenshi n’abashoramari benshi batandukanye. Ibikorwa nk’ibi ninabyo yahuriyemo kenshi n’umuherwe wa mbere muri Afurika ubu afata nk’umuvandimwe n’inshuti ikomeye.

Perezida Kagame afifuza gushyingira umuherwe w’umunyaNigeria

Uwo ntawundi ni Aliko Dangote ukomoka muri Nigeria, akaba yari yagize isabukuru y’amavuko kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2017. Mu kumwifuriza isabukuru y’amavuko, Perezida Paul Kagame abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagaragaje uburyo amufata nk’umuvandimwe. Yagize ati: “Reka nifatanye n’umuryango wawe hamwe n’inshuti mu kukwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, muvandimwe kandi nshuti yanjye, Imana iguhe umugisha wo kuramba ikindi gihe kirekire.”

Uyu muherwe wa mbere muri Afurika, yari kumwe na Perezida Kagame mu nama mpuzamahanga yo gutangiza ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika cyitwa ‘Sustainable Development Goals Center for Africa (SDGC),’ gifite icyicaro i Kigali mu Rwanda, yabereye mu nyubako ya Kigali Convention Center, kuwa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017. Uyu muherwe yari ahagarariye abikorera muri iyi nama ndetse ni n’umuyobozi wungirije w’iki kigo. Bari banari kumwe kandi mu nama yiga ku bukungu muri Ethiopia mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Perezida Kagame aha yegeranye n’umuherwe Aliko Dangote mu nama yabereye i Kigali muri Mutarama uyu mwaka

Aliko Dangote wavutse tariki 10 Mata 1957, afite ikigo gikomeye anabereye umuyobozi mukuru cyamwitiriwe kizwi ku izina rya Dangote Group. Gikorera muri Nigeria no mu bindi bihugu bya Afurika nka Benin, Ethiopia, Senegal, Cameroon, Ghana, Africa, y’Epfo, Togo, Tanzania na Zambia.

Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2017, ikinyamakuru Forbes Magazine cyagaragaje ko afite umutungo ungana n’amadolari y’Amerika 12.500.000.000, uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda yarenga 10.000.000.000.000. Kugeza ubu ni we muherwe wa mbere ku mugabane wa Afurika akaba n’uwa 67 ku isi yose. N’ubwo amafaranga ye yagiye yiyongera mu myaka yashize, yasubiye inyuma ku rutonde rusange rw’abaherwe ku isi yose bitewe n’uko hari abandi bungutse akayabo bakamucaho, dore ko muri 2014 yari umuherwe wa 23 ku rutonde rw’abakize kurusha abandi ku isi.

Ubukire bwe ariko bunafite imvano, uko akomoka mu muryango w’abaherwe bo muri Nigeria bamaze imyaka myinshi bafite imitungo ifatika. Aliko Dangote ni umwuzukuru wa Alhaji Alhassan Dantata, watabarutse mu 1955 ari we muherwe wa mbere muri Afurika muri uwo mwaka.

 

Save

Save

Previous article
Next article
RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments