HomeInte'lItangazo!

Itangazo!

Banyarwanda,banyarwanda kazi,rubanda rw’Umwami,nkuko musanzwe mubizi neza,yuko umwanzi wanyu akunda gukora mu gihe cy’iminsi mukuru aho abantu baba bahuze.Murasabwa kwirinda no kuba maso cyane yuko abagambanyi bari hagati muri mwe.Hamaze kwicwa abantu benshi cyane muri ubwo buryo kandi bitakabaye ngombwa!

Murasabwa kwirindira umutekano muzirikana yuko uwo wita inshuti yawe,niwe mwanzi wawe ukomeye! ”Your Great Friend Is Your Great Enemy” nuko rero kubizihiza umunsi mukuru wo kwibuka urupfu no kuzuka by’Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo,mubyizihize muri maso kandi muri menge!

Dore inkunguzi y’inkware ibika habona,naho agaca karategereje.Nuko rero mwibuke yuko isezerano twasezeranijwe  ritaragera kumusozo,ahubwo riri hafi gusohoza umurimo waryo kubaritegereza iteka bakagendera mukumvira no gukiranukira Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango tuzashe kuzageza kuri wa munsi wavuzwe nabahanuzi.

Cyakora niba mushaka kuba abanyu ngo mwigenge,mwibuke ko,ntaho muba mugihuriye n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,hamwe n’Umwami wabakiranutsi,kuko muba mugenze ukubiri ni jambo ry’Imana ihoraho ryababereye igitambo gihoraho kugirango mubone ubugingo bwiteka ryose!

 

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments