HomeNewsKoreya ya Ruguru: Yagize icyo ivuga ku by'America

Koreya ya Ruguru: Yagize icyo ivuga ku by’America

Igisirikare cya Koreya ya Ruguru cyasubije kubimaze iminsi bivugwa, kur’uyu wa gatanu, ku bimaze iminsi bishyikirizwa na Prezida Donald Trump w’Amerika, ku bijyanye n’ibitero bya misile nucleaire icyo gihugu gitera. Ni mu gihe kandi bivugwa ko hariho hategugwa ikindi gitero gishobora kuba umwanya uwariwo wose.

Umuvugizi mu gisirikare cya Koreya ya Ruguru, ativuze izina, yavuze ko icyo bateganya gusubiza Amerika gikomeye cyane, kandi ko bazakoresha inguvu zituma badakomeza kubasuzugura. Iryo tangazo rikomeza rivuga ko, Amerika ikwiye gufata umwanya igashaka umuti wikibazo mu nzira zikwiriye.

Iryo tangazo ryasohotse inyuma y’umunsi umwe Prezida Donald Trump w’Amerika ubwo yasubizaga ku nkuru zijyanye n’uko Koreya ya Ruguru ishobora guturitsa ibisasu byo mu bwoko bwa Nuclea kur’uyu wa gatadantu, mu ntumbero yo kwizihiza isaburu ry’amavuko y’uwashyinzeho Koreya ya Ruguru, Kim Il Sung. Prezida Trump yatangaje kandi ko Koreya ya Ruguru iteye ingorane, nyamara ko izo ngorane zizabonerwa umuti.

Save

Previous article
Next article
RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments