Feb 18, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ibitaboneshwa na maso ya bana b’abantu.Nerekwa manukana na bantu benshi balimo abagabo na bagor,e tumanuka wa musozi w’ubutsweho ishuli ryigisha abatutsi kubaha Imana.Mbona tugeze aho inkozi z’ibibi zijya zitegera ubwoko bw’Uwiteka Imana,haruguru y’ubutayu bugufiya kuri musozi wubatsweho ishuli ry’abatutsi maze dukikira kuruhande rw’igiti bateye gishinzwe kuzingazinga abagenzi bahanyura!
Ubwo mbere yuko tumanuka uwo musozi twari twabanje gukina umupira hagati y’Ikipe ya batutsi,n’Ikipe y’Uwiteka Imana.Umuhanuzi Majeshi Leon niwe wari mu izamu afata umupira!Ikipe ya batutsi tuyitsinda kimwe [1-0]; turangije gukina uwo mupira maze mbona abari barangije ishuli ryo kwigishirizwamo kubaha Imana kuri uwo musozi mbona bemerewe kuwumanuka basubiye mu mago yabo.Kuko arijye waburije umusozi,ni nanjye wagombaga kuwubanuraho.
Uyu musozi wishyize hejuru cyane,wajujubije abahise na bagenzi,warazamutse ugera ku Mana kugeza ubwo Uwiteka yumva impumumuro yawo.None uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga,aravuze ngo”wa musozi wishyize hejuru cyane ukibwira yuko wiremye,dore Uwiteka Nyiringabo Imana yanjye nkorera azagucisha bugufiya isi yose imenye yuko wacishijwe bugufiya uko niko Uwiteka avuga”.
Wahogoje impinja,uriza ababyeyi,unaniza abasore bimigenda,abawuriye bananiwe ku kumanuka!Ariko iki nicyo gihe cyawo ubwo uwo muozi ugiye gucishwa bugufiya ukunamira isi nabayituye kandi wari warabaye ikirangirire bajyaga kuwunamira.Ariko noneho Uhoraho ategetse yuko nawo (umusozi) igihe cyawo kigeze ngo wunamire abawunamiye kugirango umenye yuko mu Ijuru har’Imana uko niko Uwiteka Nyiringabo ategetse!
Maze mbona bwa bwoko bw’Uwiteka bwari bwaciye bugufiya burimo gushima Imana bwumvise yuko wa musozi witwa Umwakagara acishijwe bugufiya,mbona burahembutse busubijwemo imbaraga zidasanzwe!Mbona amashimwe yuzuye ibituza iminwa itangira kunyeganyega ishima gitare cy’amahanga uhangara abakomeye agacisha bugufiya abigize ibigirwamana maze indirimbo za mazamuka baraziririmba ahari ubutayu bahambuka batareba inyuma bagenda bahagaze bemye bashima Uwiteka Imana yanjye maze nanjye aho nari ndavuga nti,reka bashime Uhoraho uwo niwe muremyi wabo kandi niwe Mana yabo kugirango bimenyekane yuko ubwoko bw’Uwiteka bwasuwe na nyiribwite Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa umwegakazi w’umuhenda abana Beatrice Abandi Manzi washakaga kuncisha igihanga,mbona aririra musaza we (Umwakagara) amusaba yuko yakora ibishoboka byose agaca igihanga Umuhanuzi Majeshi Leon kuirango abone uko yakomeza umurimo wo kugigira abanyarwanda.dore yashyize ahabona (kukarubanda) isi yose ikanyota yamenya yuko ndi umwicanyi kandi ko nd’umugambanyi.
Ariko abiringiye Uhoraho bose nta bwo bazakorwa nisoni kuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yabaciye imanzi mu biganza bye,kugirango bazamenye yuko ari we Uhoraho Uwiteka waremye Ijuru nisi uko niko Uwiteka avuga.
Abagore bataye abagabo babo bacirwaho iteka!
Nerekwa mbona urugamba rubakomeranye maze bajyanyayo za rukurutu batazi icyatsi nururo mu bijanye ni ntambara aho kurasa umwanzi,bo birasiraga hejuru mukirere ahasigaye amasasu bajyanye akabashirana nta cyo bageze ho ubwo urugamba rwabo rukaba rurangiriye aho ngaho niko Uwiteka avuga.
Umwuka w’Imana zera utangira kunzaho cyane,maze ndabwira ngo”mwana w’umuntu,ni ukuba maso cyane kuko Umwakagara yarunguriwe cyane”Kuko umaze kumugera mu ijosi none arahiga ubugingo bwawe nk’uko ahiga ubugingo bw’abo ahanganye nabo kurugamba rw’umubiri,ariko arabanza guhangana nawe muhanganye mu rugamba rw’umwuka niko Uhoraho UwitekaNyiringabo avuga!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,wigumire murutare mu butayu bugufiya maze turebe aho Umwakagara azagukura.Ko atar’Imana ngo azahishukirwa amenye aho uherereye telephone niyo imushuka wowe uyicikeho ahasigaye wihorere turebe amaherezo ye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga amen.
Nkomeza guhishurirwa ibigiye kumbaho biturutse ku nkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa “ILLUMINATI” zihawe ikiraka n’Umwakagara kugirango bayobye uburari.Mbona ntumiwe muri Kaminuza ikomeye cyane yigisha Theology mu mahanga ya kure!Mbona niga muriyo Kaminuza ariko nanirwa kumvikana na balimu bayigishamo kuko ibyo bigishaga byari inyuguti nabisobanura mu buryo bw’umwuka mu buryo bwinyandiko tukananirwa kumvikana bituma iryo shuri!
Umwuka w’Imana urambwira uti,mwana w’umuntu,dore bagiye kuguha ubutumire bwo kujya kwiga ubwenge bwabanyandini(Theo Ology) kugirango bagufatire kumitekerereze yabanyadini bibwira yuko ahari ukeneye kwiga iyoboka mana.Babwire uti,ibyo nabyo nugushinga uumuhunda ku kirenge kuko bidashoboka najya kwiga iki se,kandi Imana njya kwiga nyifite?!Uko niko umwuka w’Imanaubabaza!
Ijambo rirambwira riti,dore bashakaga yuko baguha scholarship ukajya kwiga ku buntu,ndetse bakakoherereza n’intonorano nyinshi nk’Ikigo cyishuri bibwira yuko umwuka ukurimo utazatahura amayeri yabo nuburiganya bwabo.Ndabwirwa ngo umwuka w’ubuhanuzi umaze kwiganza mu isi ya bazima kuko ari nta cyintu nakimwe bazashobora gukora nk’uko babishaka kandi Umuhanuzi akiri ku isi ya bazima niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ibyo babonye binaniranye noneho bahitamo kumbwiza ukuri yuko impano y’Imana indimo ibavangira,bityo bakaba bifuzaga ko bampa kubutunzi bafite kugirango mbagurisheho umwuka w’Imana washyizwe muri jye!Nabyo ndabahakanira mbabwira yuko umwuka wera atajya agurshwa kuko utangirwa Ubuntu kububaha data wo mu Ijuu.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umurimo ukora umaze gusakara ku isi ya bazima,kandi ntabwo ubuhanuzi bubujije amahoro Umwakagara gusa,ahubwo bunabujije amahoro inkozi zose z’ikibi zikorera mu isi ya bazima.Ziragushaka ngo zikugire igikoresho cyabo kuko wazibujije amahwemo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko rero urabe maso cyane kuko abanzi bamaze kwiyongera kuko inkozi z’ikibi zahawe amakuru yawe yose,zamaze kumenya neza umurimo ukora uburyo ukomeye kandi umaze kubagiraho ingaruka zikomeye none zarahiye zavuze mu nama yabo yuko bagomba kugushakisha haso no hejuru kugirango baguhe ku ntonorano ngo maze barebe yuko ubwo buhanuzi bwawe bubabujije amahoro butazahita buzima uko niko umwuka w’Imana avuga.
Nongerakwerekwa ingabo z’Umwakagara zikora ibishoboka byose kugirango zibashe kungeraho!Mbona ba SGT.Babiri [2] bahabwa ikiraka cyo kwiga uburyo bwo kunta muri yombi.Mbona umwe muri za magigiri twavuganaga yiyoberanya cyane yambara mu maso za ngefero za NINJA zihisha mu maso he,ariko dukomeza kuvugana ntareba mu maso he,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,uwo mwalimo kuvugana ni magigiri nubwo yigira umuntu mwiza arahiga ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mbona izo za magigiri zikuyemo za computer hamwe ni nkweto nziza zikiri nshyanshya babishyira hasi wa mugowe akomeza gutwara ya modoka yerekeza mu butayu bwo mu majyaruguru yerekeza kuri ya Nyanja iri mu majyarugu yuburengera zuba bw’Africa y’uburasira zuba.
Nuko rero tangariza beneso mu Mwami wa bakiranutsi Yesu Kristo bakore amasengesho basengere umurimo w’Imana ukora, kugirango ushobozwe guhangana nizo nkozi z’ibibi za kuzengereje uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho ndetse n’umwuka w’Imana ukomeza kumpangaho cyane,maze ndabwirwa ngo”mwana w’umuntu,dore imbere yawe ugiye guhura n’umwuka w’uburiganya inkozi zibibi zamaze gukora inama yuzuye uburiganya uburyo zigiye gukoresha abantu bakomeye ku isi yabazima.
None ube maso cyane kugirango utagwa mu mutego w’umwanzi wa bakiranutsi uhora agambiriye kugirira nabi ubwoko bw’Uwiteka Imana yaremye Ijuru nisi kugirango aburi mbure mu isi ya bazima niko Uwiteka avuze!
Nuko mfata cya kiziruko cyangwa umugozi w’umuguha maze ndawufaanya nywambukiraho ngera hakurya ku cyambu aho nifuzaga kwambukira ubwo inkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa ILLUMINATI mbacika gutyo!
None SATANI yabategetse gushakisha umuntu wandika ubuhanuzi mu isi ya bazima ngo kuko ubwo buhanuzi bubujije amahoro abakozi be kuba badashobora gukora imirimo ye neza nk’uko abyifuza uko niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi abivuga,kandi nuko akora!
Nkomeza kwerekwa imigambi y’umwanzi uburyo bamaze guhimba ibindi birego bakavuga uburyo bazabijyana Police kugirango haboneke impamvu zo gukoresha impapuro zinta muri yombi.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore mwana w’umuntu ni ukuba maso cyane ukagenza kwa kundi usanzwe ugenza kuko abagambanyi babaye benshi cyane kandi barimo guhiga ubugingo bwawe niko Uwiteka avuga!
Save
