HomeNewsUmusozi zerubaberi ucishwa bugufiya uhinduka igikombe!!!

Umusozi zerubaberi ucishwa bugufiya uhinduka igikombe!!!

Feb 18, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ibitaboneshwa na maso ya bana b’abantu.Nerekwa manukana na bantu benshi balimo abagabo na bagor,e tumanuka wa musozi w’ubutsweho ishuli ryigisha abatutsi kubaha Imana.Mbona tugeze aho inkozi z’ibibi zijya zitegera ubwoko bw’Uwiteka Imana,haruguru y’ubutayu bugufiya kuri musozi wubatsweho ishuli ry’abatutsi maze dukikira kuruhande rw’igiti bateye gishinzwe kuzingazinga  abagenzi bahanyura!

Ubwo mbere yuko tumanuka uwo musozi twari twabanje gukina umupira hagati y’Ikipe ya batutsi,n’Ikipe y’Uwiteka Imana.Umuhanuzi Majeshi Leon niwe wari mu izamu afata umupira!Ikipe ya batutsi tuyitsinda kimwe [1-0]; turangije gukina uwo mupira maze mbona abari barangije ishuli ryo kwigishirizwamo kubaha Imana  kuri uwo musozi mbona bemerewe kuwumanuka basubiye mu mago yabo.Kuko arijye waburije umusozi,ni nanjye wagombaga kuwubanuraho.

Turagenda tugeze ahajya kwegera munsi y’uwo musozi,mbona abagabo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakijijwe bicaye hamwe na bafasha babo maze batangira gusenga bashima Uhoraho Uwiteka  Nyiringabo yuko bashobojwe kumanuka uwo musozi wigisha abatutsi kubaha Imana.Mu gihe bataravuga ijambo na rimwe,ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,vuga aya magambo kugirango abamanutse umusozi bongerwemo imbaraga.

Nuko mfata ijambo ndangurura imyasiro y’ijwi ryanjye,ndavuga nti,yemwe bagabo mu manutse uyu musozi,ndagirango mbamenyeshe yuko hariho imisozi myinshi yameze ariko itatewe cyangwa itamejejwe n’Uwiteka Imana ikiranuka.Ahubwo yamejejwe n’umwanzi,none mwumve uko Uwiteka avuga.Dore hariho umusozi wimejeje utaramejejwe n’Uhoraho,uwo musozi wabereye abagenzi bagana IZION urwandiko rusomwa na nyirwo.

Uyu musozi wishyize hejuru cyane,wajujubije abahise na bagenzi,warazamutse ugera ku Mana kugeza ubwo Uwiteka yumva impumumuro yawo.None uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga,aravuze ngo”wa musozi wishyize hejuru cyane ukibwira yuko wiremye,dore Uwiteka Nyiringabo Imana yanjye nkorera azagucisha bugufiya isi yose imenye yuko wacishijwe bugufiya uko niko Uwiteka avuga”.

Wahogoje impinja,uriza ababyeyi,unaniza abasore bimigenda,abawuriye bananiwe ku kumanuka!Ariko iki nicyo gihe cyawo ubwo uwo muozi ugiye gucishwa bugufiya ukunamira isi nabayituye kandi wari warabaye ikirangirire bajyaga kuwunamira.Ariko noneho Uhoraho ategetse yuko nawo (umusozi) igihe cyawo kigeze ngo wunamire abawunamiye kugirango umenye yuko mu Ijuru har’Imana uko niko Uwiteka Nyiringabo ategetse!

Namwe mwadusozi mwe,mwigize abagaragu binda,mukagambanira bene wanyu mwibwira yuko mubonye ubwami butazahanguka,uyu munsi ijambo ry’Uwiteka niko rivuze ngo muciriweho iteka kandi musubiye aho mwabaga mwifumba kugirango muzasabe abo mwimye,kuko mwimye ababahaye ndetse bakanabagirira neza niko Uwiteka abavuzeho,kandi niko Uwiteka ategetse ibyanyu kugirango mu menye yuko ari we Mwami wisi yose iyo avuze biraba yategeka bigakomera uko niko abitegetse!

Maze mbona bwa bwoko bw’Uwiteka bwari bwaciye bugufiya burimo gushima Imana bwumvise yuko wa musozi witwa Umwakagara acishijwe bugufiya,mbona burahembutse busubijwemo imbaraga zidasanzwe!Mbona amashimwe yuzuye ibituza iminwa itangira kunyeganyega ishima gitare cy’amahanga uhangara abakomeye agacisha bugufiya abigize ibigirwamana maze indirimbo za mazamuka baraziririmba ahari ubutayu bahambuka batareba inyuma bagenda bahagaze bemye bashima Uwiteka Imana yanjye maze nanjye aho nari ndavuga nti,reka bashime Uhoraho uwo niwe muremyi wabo kandi niwe Mana yabo kugirango bimenyekane yuko ubwoko bw’Uwiteka bwasuwe na nyiribwite Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Feb 19, 2017 Nkomeza kurwana intambara ikomeye cyane,ari ko iyo ntambara nayirwaniraga mu ndi mu mazi (kuba mu bibazo),nkora ibishoboka byose ngo amazi nyavamo mbona ngeze kubutaka bwumye nkomeza kurwana intambara idasanzwe yaririmo n’imbwa z’inzungu.Turahangana karahava!Maze nerekera kumusozi muremure naho bawunsangaho turakomeza turarwana kugeza igihe Uhoraho Uwiteka Nyiringabo azaniye umutabazi maze antera ingabo mu bitugu maze mbona ntsinze iyo ntambara nshima Uwiteka Imana yanjye ukiranuka muri byose niko Uwiteka avuze!

Nerekwa umwegakazi w’umuhenda abana Beatrice Abandi Manzi washakaga kuncisha igihanga,mbona aririra musaza we (Umwakagara) amusaba yuko yakora ibishoboka byose agaca igihanga Umuhanuzi Majeshi Leon kuirango abone uko yakomeza umurimo wo kugigira abanyarwanda.dore yashyize ahabona (kukarubanda) isi yose ikanyota yamenya yuko ndi umwicanyi kandi ko nd’umugambanyi.

Maze mbona Umwakagara atanga itegeko mbere yuko yerekeza mu Budage aho azamara iminsi [3] yiga ku by’umutekano atanga itegeko ryo gushakisha Umuhanuzi ngo acibwe igihanga,nyamara se hari umuntu utera ubwoba ku isi akanakora ibikorwa byiterabwoba kurusha Umwakagara? Niwe wa mbere mubahungabanya umutekano ku si ariko Uwiteka akaba yaramwemereye kuba igikoresho cya Satani kugirango yigaragarize imbaraga ze no gukiranuka kwe kubugingo bwe.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntutinye kuko umusozi mure mure wajujubije abanyarwanda ndetse n’abatuye isi,uciriweho iteka n’Uwiteka Imana yaremye Ijuru nisi uko niko Uwiteka avuze!Dore igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo isi igiye gutungurwa no kumva inkuru izitwa yuko ishimishije ariko kandi izaba inababaje cyane kuko umwana wo gukiranirwa azaba arimbuye abamukurikiye!

Ariko abiringiye Uhoraho bose nta bwo bazakorwa nisoni  kuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yabaciye imanzi mu biganza bye,kugirango bazamenye yuko ari we Uhoraho Uwiteka waremye Ijuru nisi uko  niko Uwiteka avuga.

Abagore bataye abagabo babo bacirwaho iteka!

Njyanwa mu iyerekwa kumusozi mure mure maze ntega amatwi gusenga kw’abagabo kuzuye amarira nagahinda, kuko batawe nabafasha babo  (n’abagore) babataye barigendera bajya gushaka abandi bagabo.Nabonaga umugore umwe ashaka abagabo [9] nyuma yo gutandukana n’umugabo we wa mbere.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,andika ibyo weretswe maze uhumurize abagabo batawe n’abagore maze ubabwire uti,Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari kumurimo arimo kubaremera abandi bafasha muzabana nabo kandi buri mugore wataye umugabo we aciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuze!!!

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo z’Umwakagara zijyanwa kurugamba kujya kumashana,kurugamba rukomeye cyane.Mbona bafashe ba SGT.bahamagazwa ibukuru mu bayobozi babo bakuru bagisirikare maze bababwira yuko urugamba rugiye gutangira bakwiye kwitegurira urugamba kuko urugamba rugeze mu mahina!!!Ariko muri urwo rugamba harimo no guhiga Umuhanuzi Majeshi Leon kugirango bamuce igihanga atazajya yandika amakuru alimo kubera kurugamba niko Uwiteka Nyiringabo avuze!

Nerekwa mbona urugamba rubakomeranye maze bajyanyayo za rukurutu batazi icyatsi nururo mu bijanye ni ntambara aho kurasa umwanzi,bo birasiraga hejuru mukirere ahasigaye amasasu bajyanye akabashirana nta cyo bageze ho ubwo urugamba rwabo rukaba rurangiriye aho ngaho niko Uwiteka avuga.

Umwuka w’Imana zera utangira kunzaho cyane,maze ndabwira ngo”mwana w’umuntu,ni ukuba maso cyane kuko Umwakagara yarunguriwe cyane”Kuko umaze kumugera mu ijosi none arahiga ubugingo bwawe nk’uko ahiga ubugingo bw’abo ahanganye nabo kurugamba rw’umubiri,ariko arabanza guhangana nawe muhanganye mu rugamba rw’umwuka niko Uhoraho UwitekaNyiringabo avuga!

Mbona abakagara bakurwa mu ngabo zashyizwe kumurongo wo kujya kurugamba ngo bajye kumashana ariko babakuramo ngo hari indi milimo bagenewe maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,bariya ubonye bakuwe mu bandi basirikare bagiye kumashana bagasimbuzwa abandi na banyabwoba n’abakagara bategeka ingoma ntabwo bemerewe kujya kurugamba kuko bo ari bene ingoma badashobora kujya gucibwa ibihanga kandi ingoma ari iyabo uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Maze mbona basimbujwe izindi ngabo zitari abakagara nk’uko bisanzwe bigenda iyo haje urugamba abakagara bikura mu mirongo bagasubira inyuma maze intambara yarangira bakivuga ubutwari bwabo  kandi ari ntaho barwanye ngayo ng’uko uko niko bakora.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,wigumire murutare mu butayu bugufiya maze turebe aho Umwakagara azagukura.Ko atar’Imana ngo azahishukirwa amenye aho uherereye telephone niyo imushuka wowe uyicikeho ahasigaye wihorere turebe amaherezo ye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga amen.

Nkomeza guhishurirwa ibigiye kumbaho biturutse ku nkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa “ILLUMINATI” zihawe ikiraka n’Umwakagara kugirango bayobye uburari.Mbona ntumiwe muri Kaminuza ikomeye cyane yigisha Theology mu mahanga ya kure!Mbona niga muriyo Kaminuza  ariko nanirwa kumvikana na balimu bayigishamo kuko ibyo bigishaga byari inyuguti nabisobanura mu buryo bw’umwuka mu buryo bwinyandiko tukananirwa kumvikana bituma iryo shuri!

Umwuka w’Imana urambwira uti,mwana w’umuntu,dore bagiye kuguha ubutumire bwo kujya kwiga ubwenge bwabanyandini(Theo Ology) kugirango bagufatire kumitekerereze yabanyadini bibwira yuko ahari ukeneye kwiga iyoboka mana.Babwire uti,ibyo nabyo nugushinga uumuhunda ku kirenge kuko bidashoboka najya kwiga iki se,kandi Imana njya kwiga nyifite?!Uko niko umwuka w’Imanaubabaza!

Ijambo rirambwira riti,dore bashakaga yuko baguha scholarship ukajya kwiga ku buntu,ndetse bakakoherereza n’intonorano nyinshi nk’Ikigo cyishuri bibwira yuko umwuka ukurimo utazatahura amayeri yabo nuburiganya bwabo.Ndabwirwa ngo umwuka w’ubuhanuzi umaze kwiganza mu isi ya bazima kuko ari nta cyintu nakimwe bazashobora gukora nk’uko babishaka kandi Umuhanuzi akiri ku isi ya bazima niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ibyo babonye binaniranye noneho bahitamo kumbwiza ukuri yuko impano y’Imana indimo ibavangira,bityo bakaba bifuzaga ko bampa kubutunzi bafite kugirango mbagurisheho umwuka w’Imana washyizwe muri jye!Nabyo ndabahakanira mbabwira yuko umwuka wera atajya agurshwa kuko utangirwa Ubuntu kububaha data wo mu Ijuu.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umurimo ukora umaze gusakara ku isi ya bazima,kandi ntabwo ubuhanuzi bubujije amahoro Umwakagara gusa,ahubwo bunabujije amahoro inkozi zose z’ikibi zikorera mu isi ya bazima.Ziragushaka ngo zikugire igikoresho cyabo kuko wazibujije amahwemo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko rero urabe maso cyane kuko abanzi bamaze kwiyongera kuko inkozi z’ikibi zahawe amakuru yawe yose,zamaze kumenya neza umurimo ukora uburyo ukomeye kandi umaze kubagiraho ingaruka zikomeye none zarahiye zavuze mu nama yabo yuko bagomba kugushakisha haso no hejuru kugirango baguhe ku ntonorano ngo maze barebe yuko ubwo buhanuzi bwawe bubabujije amahoro butazahita buzima uko niko umwuka w’Imana avuga.

Nongerakwerekwa ingabo z’Umwakagara zikora ibishoboka byose kugirango zibashe kungeraho!Mbona ba SGT.Babiri [2] bahabwa ikiraka cyo kwiga uburyo bwo kunta muri yombi.Mbona umwe muri za magigiri twavuganaga yiyoberanya cyane yambara mu maso za ngefero za NINJA zihisha mu maso he,ariko dukomeza kuvugana ntareba mu maso he,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,uwo mwalimo kuvugana ni magigiri nubwo yigira umuntu mwiza arahiga ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko mbona bangose impande zose bibwira yuko bari bumfate,nanjye ndabihorera baraza bangezeho nambikwa amababa yo mu Ijuru (Spiritual Wings) maze ndabacika ndigurukira nigira mu butayu aho badashobora kunsangaho kuko batinya ubutayu cyane kandi bakaba badashobora kubugeramo uko niko Uwiteka avuga.

Bongera kohereza umugore ufite imodoka ya gisirikare yijimye (Tinted) maze mbona muri iyo modoka yaririmo za computer hamwe ni nkweto zijya kumera nkizagisirikare ariko ari iza gisicivile.Maze uwo mugore ageze mu butayu aho za magigiri zari zaje kunshakirayo ariko ziyoberwa aho mperereye kuko hose arubutayu gusa gusa.

Mbona izo za magigiri zikuyemo za computer hamwe ni nkweto nziza zikiri nshyanshya babishyira hasi wa mugowe akomeza gutwara ya modoka yerekeza mu butayu bwo mu majyaruguru yerekeza kuri ya Nyanja iri mu majyarugu yuburengera zuba bw’Africa y’uburasira zuba.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambaza riti,mwana w’umuntu waba wamenye iby’iryo yerekwa?Ndasubiza nti Oya rwose sinabashije kubitahura habe namba!Ndabwirwa ngo,dore za magigiri zigiye gukoresha ikoranabuhanga mu kugushakisha nk’uko bisanzwe ariko icyiyongeraho bagiye no gushaka ikigo cya Kaminuza yiyoboka mana bavugane nayo maze babasabe kuguha ubutumire bwo kuzaza kwiga mu kigo cyabo iyoboka mana uko niko Uwiteka abihishuye kandi nuko avuga.

Nuko rero tangariza beneso mu Mwami wa bakiranutsi Yesu Kristo bakore amasengesho basengere umurimo w’Imana ukora, kugirango ushobozwe guhangana nizo nkozi z’ibibi za kuzengereje uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho ndetse n’umwuka w’Imana ukomeza kumpangaho cyane,maze ndabwirwa ngo”mwana w’umuntu,dore imbere yawe ugiye guhura n’umwuka w’uburiganya inkozi zibibi zamaze gukora inama yuzuye uburiganya uburyo zigiye gukoresha abantu bakomeye ku isi yabazima.

None ube maso cyane kugirango utagwa mu mutego w’umwanzi wa bakiranutsi uhora agambiriye kugirira nabi ubwoko bw’Uwiteka Imana yaremye Ijuru nisi kugirango aburi mbure mu isi ya bazima niko Uwiteka avuze!

Nkomeza kwereka mbona uwahoze ari inshuti y’Umuhanuzi Pastor MBABAZI JULES agaragara nk’aho agikora umurimo w’Imana ariko yaraguye mu mutima.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti mwana w’umuntu,Pastor Jules asigaye agaragara mu myenda gusa yuko akora nka Pastor, ariko yaraguye mu mutima ndetse ntawapfa kubimenya kubera gukunda intonorano zo mu isi niko Uwiteka avuze!

Nkomeza kwerekwa uburyo Vice President w’umukuru wa Kenya  WILLIAM RUTO  agiye gucibwa igihanga, William RUTO mbona bagiye kumushyingura iwabo NINDI HILLS maze ISSAC RUTO yanga ko bamushyingura batabanje kureba icya muhitanye mbere yuko bamushyingura.Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu dore bagiye guhitana Vice Perezida WILLIAM kugirango haboneke umwanya muri politike kuko hari abo abangamiye badashobora kubona umwanya hagati ya UHURU na RUTO hadapfuyemo umwe niko Uwiteka Nyiringabo avuze!

Nerekwa ndi hagati mukirwa cya mazi,mbona ndi koga muri ayo mazi maze ngeze hagati mukirwa mpasanga urutare rulerule cyane maze nambukira kuri urwo rutare aho naho mbona za nkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa ILLUMINATI naho zirahansanze baza bazanye umugozi uri bubambutse muri icyo kirwa maze mbona bahamagaje umugaragu wabo bamuha amashillingi yirabura hagati harimo ibara ry’umweru maze bamutuma kujya kugura inyama z’IHENE (umwuka w’ikinyoma) maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu hagie gukoreshwa umwuka w’ikinyoma bise ikinyoma cyo kurwego rwo hejuru cyane bibwira yuko ngo udashobora gupfa gutahura ariko babwire yuko umwuka w’Uwiteka nta cyo ujya uhihwa kuko byose bizanwa imbere y’Umuhanuzi nk’ibyambaye ubusa niko Uwiteka avuga.

Nuko mfata cya kiziruko cyangwa umugozi w’umuguha maze ndawufaanya nywambukiraho ngera hakurya ku cyambu aho nifuzaga kwambukira ubwo inkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa ILLUMINATI mbacika gutyo!

Ibyo babonye yuko bibananiye nibwo bigiriye inama yuko twakumvikana bakampa ku ntonorano kugirango ndeke umurimo wo guhanura,byaba byanze nkabagurisha ku mpano itagurishwa ndabyanga maze mbona banteze imitego kugirango bahite bamfata bance igihanga ariko ya mitego ndayitegura ndabacika basigara bimyiza imoso babaye cyane ku buryo budasanzwe maze umwuka w’Imana aransanga arambwira ati,mwana w’umuntu ibintu birakomeye cyane ku buryo budasanzwe kuko inkozi z’ibibi zimerewe nabi cyane kuko Uwiteka Nyiringabo yamaze kwimanukira mu isi ya bazima arareba ibirimo gukorerwa ubwoko bwe mu isi ya bazima kandi inkozi z’ibibi imbaraga zabo zimaze kugera aho zidashobora gukora imirimo yabo.

None SATANI yabategetse gushakisha umuntu wandika ubuhanuzi mu isi ya bazima ngo kuko ubwo buhanuzi bubujije amahoro abakozi be kuba badashobora gukora imirimo ye neza nk’uko abyifuza uko niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi abivuga,kandi nuko akora!

Nkomeza kwerekwa imigambi y’umwanzi uburyo bamaze guhimba ibindi birego bakavuga uburyo bazabijyana Police kugirango haboneke impamvu zo gukoresha impapuro zinta muri yombi.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore mwana w’umuntu ni ukuba maso cyane ukagenza kwa kundi usanzwe ugenza kuko abagambanyi babaye benshi cyane kandi barimo guhiga ubugingo bwawe niko Uwiteka avuga!

 

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments