Home Great Lakes Inzika za batutsi zirazikutse!!!

Inzika za batutsi zirazikutse!!!

0

Amakuru aturuka muri za magigiri zandika amakuru mukinyamakuru cyabo cyitwa rushyashya.net,aravuga yuko leta y’Umwakagara yamaze kugambanirwa na leta Uganda iyobowe na M7 umwana w’umusita.Munyandiko ya za magigiri zanditse zihamya yuko ya nzika y’intambara yabereye muri DR Congo ubwo bakozanyagaho maze uRwanda rugakubita M7 iza kabwana bakica ingabo ze bakazimara kugeza nubwo bafata mpiri Gen.KAZINI akazanwa mu Rwanda bakaza kumutanga hamaze kuba imishyikirano ikomeye yaririmo leta y’Ubwongereza.

Izi za magigiri za rushyarushya zivuga yuko M7 yamaze kugirana umubano mwiza na bafaransa kuko yahaye isoko society ya TOTAL ubusanzwe izwi mu gucuruza amavuta y’imodoka bakaba abafaransa barashoye miliyoni zigera kuri $ 900 z’idollar mubikorwa byo gucukura amavuta ya petrol ikazajya icukura utugunguru dusaga 230,000 iyo petrol ikazajya inyuzwa mu bitembo(pipeline) binyura munsi yubutaka bakayitungariza hafi y’icyambu cya Dar-esalaam.

Za magigiri zemeza yuko Gen.Nyamwasa Kayumba ari kumwe na Bafaransa hamwe na RUJUGIRO AYABATWA,kandi Museven akaba abashyigikiye ndetse banagaragaza yuko imyitozo yo gutera uRwanda.

Ikibabaje ni uburyo birirwa bahigahiga ikinyamakuru inyangeNews nabanyamakuru bacyo,bavuga yuko ngo bandika ibihuha bikura imitima abaturage,ariko se kwandika yuko Gen.Kayumba Nyamwasa hamwe na Rujugiro barikumwe nabafaransa kandi ko bari gukorera muri Uganda ndetse bakanagaragaza aho imyitozo iri gukorerwa niki kirusha iyo nyandiko gukura cyangwa gahagarika imitima ya baturage buRwanda?Ubuswa we!Kubura ubwenge nukunyagwa zigahera.

Ubu se barabona batarimo kwamamaza yuko RNC ikomeye cyane kurusha FPR,kandi bakanagaragaza yuko Nyamwasa afite inshuti zimushyigikiye ku buryo bigaragara yuko agiye gukuraho leta y’Umwakagara?Igice cya (1-3) havuga yuko ingabo zizatera Umwakagara zizaturuka mu bihugu [4] Uganda,DR Congo,Burundi,na Tanzania.

Uganda hagiye guturuka Gen.Nyamwasa(RNC) Burundi hagiye guturuka FDLR,DR Congo ni M23 boherejwe n’uRwanda bazahindukira bakitura inabi Umwakagara yabagiriye,Tanzania naho hazaturuka ingabo za RNC zizaturuka muri Africa Yepfo!Ubuse Umwakagara azerekera hehe ko mbona bamaze kumutangatanga yewe ubanza ibintu bitazoroha.

Byibukwe yuko Rujugiro ari we wafashije Umwakagara kugera kubutegetsi hamwe nabandi bahewe bakomeye ariko cyane cyane Rujugiro niwe waguraga uniform za basirikare,niwe waguraga ibyokurya,niwe watangaga itaba abasirikare banywaga mu mbeho imyaka [4] yose kugeza bafashe ubutegetsi.Ibyo za magigiri zivuga barabizi ntabwo bavuga impuha ahubwo barasa nababurira abaturage ngo babone uko bakiza ubugingo bwabo.

Ikindi giteye impungenge nigute Uganda yakwakira abanyarwanda batorezwa mu ishyamba rya Kijuru border with Kibaale and Kyenjojo districts, nkuko bivugwa, bigakorerwa mu bwisanzure muri Uganda hafi y’u Rwanda kuburyo bivugwa ko abasaga 400 baba bamaze kubona iyo myitozo ( including assault rifles and rocket-propelled grenades). Ibi n’ikibazo gikomeye.

Ikindi giteye impungenge n’uko umunyemari Rujugiro wahunze u Rwanda bizwi ko akorana n’imitwe yiterabwoba FDLR na RNC yashora imari agashinga uruganda regera kuri miliyali 200 rw’itabi mu majyaruguru ya Uganda, bivugwa ko akorana na RNC ndetse na bamwe mubakozi be bakaba bakorera Kayumba, bityo bakaba bafite n’umugambi wo kwica amatora mu Rwanda azaba muri kanama 2017.

Ikigaragara ni uko Umwakagara yagambaniwe ni nzego zishinzwe iperereza mu gihugu,kuko burya hari amakuru baba badakwiye gushyira hanze,ariko amakuru nkaya iyo bayashize hanze,bituma ingabo zirushaho kugira ubwoba no gutinya cyane yuko amakuru yandikwa ku kinyamakuru cya DMI aba aramakuru afite za gihamya rimwe na rimwe.

Aya makuru banditse ni ukuri,ariko se barabona adahahamura ingabo za RDF?Ninde uzamera kujya guhangana na Gen.Kayumba Nyamwasa ko bamuzi bakaba bazi neza uko yarwanye intambara ndetse amakuru anavuga yuko Umwakagara iyo ataza kugira Nyamwasa ntabwo yari gufata ubutegetsi!None ninde uzahagarara imbere ye,ko Gen.Kabarebe yirirwa yibereye mugikoni atekera Umwakagara aho azashobora guhangana nawe?!

Save

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar