HomeNewsUmuhanuzi yongera kuvuma Inzu y'Abega,na bambari babo!

Umuhanuzi yongera kuvuma Inzu y’Abega,na bambari babo!

Uwiteka  Mana ndakwinginze ngo ntuzigere wumva gusenga kw’Abega, umubabaro baduteye bakirinda kumenya yuko natwe turi bene gakondo ya bakiranutsi.Ntuzigere wumva amarira yabo kuko nabo birinze kumva ayacu mu gih nk’iki tubabaye turi mu imahanga turara rwantambi  tuzamuka imisozi na mataba!!!

Uzirinde kumva gusenga kwabo no gutabaza kwabo kuzageza igihe  cyategetswe numugaragu wawe(Umuhanuzi) kuko bahize ubugingo bwanjye bantera umubabaro wo mu mutima wibihe byinshi kandi bitigeze bigira iherezo usibye Ubuntu bwawe bwambayeho naho ubundi ntabwo wari kuzamva mu bugingo bwanjye.

Uwe umugisha umuntu wese wa mbereye umugisha,kandi uhe umugisha umuntu wese wateye umutima wanjye gususuruka kugirango bazamenye yuko wambereye Uwiteka Imana ikiranuka.

Uhoraho we biringiye amagare namafarashi ariko twebwe ho twiringiye ineza yawe year,twiringira nukuboko kwawe kwiza gukomeye kutigeze kudutererana kugeza igihe ibyanditwe byera byahanuwe numugaraga wawe bisohoje umulimo wabyo.

Reka amagare yabo namafarashi byabo bizababere imfabusa kuko bwanzi kugeza icyo ijambo ryawe ryabasabye!Birinze kugirira neza ubwoko bwawe babwima amazi yo kunywa mu gihe yarakenewe!Amata kuri bo yababereye inzitizi y’ubugingo kuko batashakaga yuko natwe tugera munsi y’imyambo ni nyamibwa maze twibagirwa gukorangiza no gucanira “IMPINYUZA” twajyaga ducanira mu gihe cy’amahamba zigeze mu marembo y’ubugingo.

Uwiteka Mana yanjye uzibuke isezerano wasezeranije ubwoko bwawe,kandi uzaburinde kwibagirwa ineza yawe watugiriye ubwo twari mu bunyage!Twirirwaga duhanganye na bahisi na bagenzi twikanga igicucu cy’inyamaswa cyangwa inyoni kuko Umwakagara yadukuye umutima dusigara twibwira yuko yakoresha ikibaho cyose kugirango arimbure ubugingo bwacu.

Niyompamvu ubwo uzakora ibikomeye uzarinde ubugingo bwacu kuzica itegeko ryawe tunezezwa ni uko Umwakagara yakuwe ku ngoma kuko atazabura guhitana bene wacu twasize muri gakondo  ya bakiranutsi!Ariko kandi uzasimbuze umubabaro ibyishimo byatubaye kure nk’Ijuru ryawe kugirango twongere tukwishimire tubashe kubona amashimwe tuzavugira imbere yawe ubwo imfura zizaba zateranye.

Ninde uzi gukomera kw’Ihoraho atari we ubimuhishuriye?Ese ubwenge bwarondora ineza y’Uhoraho Uwiteka Imana yacu?Ninde muahanga ngo atubwire itangiriro ry’Uwiteka Imana JEHOVA waremye Ijuru nisi!?Birazwi neza yuko mu isi abantu batanya ibwenge no kugira neza,ariko ninde yigeze kwihishurira akamubwira akari imurori karemye isi ni Juru!?

Ariko ibyahumetswe n’Uhoraho bivuga yuko ubwenge bw’abantu aribwo bupfapfa bwayo!Niba bimeze gutyo,ubwo noneho ubwenge bwaba ar’iki?Iby’umwana w’umuntu akra byose abikura ku ishingiro ryo kurema kwayo.Kandi nta nakimwe umuntu azana mu isi,none niki gituma bishyira ejuru kandi baraje mu isi bambaye ubusa!? Kuki iyo bamaze kumenya ubwenge batiteganyiriza ibyo bazasubiranayo bagiye ikuzimu?

None niba byarababereye ikitegererezo niki cyatumye badakora ibyo gukiranuka?Niki gituma binangira umutima kugeza ubwo bumva yuko biremye kandi badasiba guherekeza aberekeje ikuzimu kwa nyamutezi?

Ese ubwenge butinga ubwo ni bwenge ki? Ese inyama yo kwibagirwa wayibaremanye mu mibiri yabo?Niki gituma bibwira ibitagira umumaro!? None se bazavuga yuko batabonye umwigisha kandi ibikorerwa mu isi ya bazima nabyo ubwabyo bikwiye kubigisha?Ni kuki ubushake bwawe buri gihe umwana w’umuntu aburwanya?Ese umuntu wamuremye gute?Niki kiba mubwenge bwe!?Uwiteka uzandinde kuzaba umupfapfa ngo nibagirwe imirimo y’intoke zawe ukorera mu Ijuru ndetse no mu isi ya bazima aho waduhaye gukorera imirimo yo gukiranuka kugirango wishimire imirimo myiza waduhamagariye kugirango tugaragaze gukomera kwawe no kugira neza kwawe kugirango amahanga atagira Imana amenye yuko ur’Uwiteka Nyiringabo.

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments