Feb 25, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona gakondo ya bakiranutsi yarigaruriwe na bandi bantu ntabashije kumenya,kandi mbona abari basanzwe bahatuye atari bo bahatuye!Ngerageza kwitegereza ngo ndebemo numwe naba nzi,ariko ndahaba!Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara ntabwo akiri ku ngoma,kandi yamaze kwamburwa ubwami bwe,ikindi ntabwo agifte igihugu kuko cyamaze kujya mu maboko ya bene cyo nk’uko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryabihanuye uko niko Uwiteka Nyiringao abivuze!
Nerekwa gakondo ya bakiranutsi yuko yabaye ihuriro ryabambuzi, amabandi, abicanyi, abasambanyi, abarozi,inkozi z’ibibi zose za moko yose niho zihurira.Umwuka w’Imana urambwira uti,mwana w’umuntu,dore gakondo ya bakiranutsi yahindutse isenga rya masega yirirwa yica intama z’Uhoraho kandi nabashumba bazirangira ntabwo bazitayeho ahubwo barushijeho kuziteza umutekano mucye cyane kugirango amasega ajye azirya amanywa nijoro uko niko uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,nibagaragarira Umwakagara na bambari be,yuko ubwami bwe bwarangiye,ikindi kandi buri wese arabibona yuko atagifite imbaraga nkizo yagiraga cyera,none buri wese arimo kwikuriramo ake karenge basahuranwa kugirango bazabone impamba aho bazahungira ariko bararuhira ubusa kuko ntaho iyo mpamba izabageza kuko uzarokoka azaba agira amahirwe niko Uwiteka avuga.
Feb 26, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona abanyamategeko bo muri gakondo ya bakiranutsi,bamanurwa bajyanwa mu nzira z’imihora zimanura mu gihugu cy’ubutayu bugufiya kugirango bigishwe kutanga ubutabera busesuye.Mbona bakurikiwe nabanyamategeko batanga ibibanza by’umurwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi”Yerusalem”nabo bamanurwa inzira bagenzi babo banyujijwemo kugeza bageze muri bwa butayu bugufiya bigeze kubamo bakabumaramo imyaka [35] baza kubuvanwamo bajyanwa muri Canani bagezeyo bongera gukora ibyangwa na maso y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo maze basubizwa muri bwabutayu bahozemo kubera kugomera Uhoraho no kugamika amajosi uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho kushuro ya kabiri,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ndakubwiz’ukuri,agahinda ubwoko bwanjye bwatewe naziliya nkozi z’ibibi,ndetse bakabakoza isoni imbere ya mahanga yose babarebera.Ndirahiye mu izina ryanjye Uwiteka,nzabakubira inshuro [7] kugirango bazamenye yuko bahemukiye inzu ya bene “YAKOBO”kuko babagenjereje uko bitari bikwiye kuko umugabane wa gakondo ya bakiranutsi ntabwo wari iwabo bonyine ahubwo bose wari umwandu wabo ngo buri muntu ahabwe umugabane we,none ubwo bakoze uko bagenje nanjye ngiye kubasubiza muri bwa butayu bahozemo uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho kunshuro ya kabiri,ndetse rinzaho kunshuro ya gatatu,rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye bureke kubabazwa ndetse bureke guterwa agahinda ni uko bubaye mu butayu igihe kirekire kuko ababashyize muri ubwo butayu bagiye kububasimburamo nabo bakabasimbura muri Canani ya bakranutsi kandi izo nkozi z’ibibi zahawe igihe gihagije cyo kwihana no kwitekerezaho ntayandi mahirwe bazabona yo kuzabagarura muri gakondo bakomokamo kuko bagiye gukora ibyangwa na maso y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo maze bacirweho iteka rya burundu.
Yewe bakozwe nisoni isi yose ibarebera,bazicwa n’inzira n’inyota,bazirukanka imisozi,bamanuke amataba,mbonamo abatutsi bavuye Uganda berekeza mu gihugu cya Tanzania kuko ariho honyine bari bafite inzira honyine maze amahanga arabahanda cyane bakorerwa ibyo bakoreye abahutu bahungiye muri ZAIRE yaje guhinduka DR Congo.Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibi bizabigisha kutongera gukora ubugome babukorera ubwoko bwanjye ari bo bene wabo kugirango bamenye yuko gakondo batayihawe bonyine ahubwo bayihawe kugirango ibabere umwandu wa buri wese uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ubwo mbona abari barabahunze bafashe umuruho bari bambaye barawiyambura bawuha abo baje babasanga imahanga ndetse babongereraho nundi mwenda bari baguze vuba witwa rukoza soni,nawu bawugereka kuri wawundi wambarwa mu butayu witwa ca bugufiya ubone kubaho! Mbona abandi nabo baratashye bataha basekana imbereka ibyishimo numubabaro byose byabaye imvange!?
Ariko uko batahaga batseta ibirenge niko bagendaga bashira umubabaro iyo bibukaga umubabaro batewe na bene wabo none Uwiteka akaba ababutse kandi akabahorera akabaha ubutabera busesuye maze mbona ya marira agenda ahinduka ibitwenge gahoro gahoro umunezero utangira kugaragara mu maso habo batangira gushima Uwiteka Imana Nyiringabo ububitse akabakuraho igisuzuguriro batewe n’Abega igihe cyose bamaze mu butayu bwa SINI uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ajya aca imanza zitabera!!!
Ubushize twari tugeze mu gitabo cya EZRA,none ubu dutangiye igitabo cy’Umuhanuzi NEHEMIAH,wanditse igitabo cyahumetswe n’umwuka w’Imana ubwo bari barajyanywe mu bunyage mu mwaka wa (445-432) B.C,bivugwa yuko ubwo yandikaga ubu butumwa buzwi nk’ubuhanuzi ku bwoko bwa Israel.Umuhanuzi EZRA, akaba numwanditsi,niwe wamufashije kwandika igitabo cye kirimo ubutumwa yahumekewe n’umwuka w’Imana.
Uyu mwanditsi NEHEMIAH akaba n’Umuhanuzi,niwe mwanditsi wa nyuma mu mateka ya bibiliya wanditse ku itahuka ku nshuro ya lll ubwo ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bwatahukaga buvuye mu bunyage aho bwari bwarajyanywe ari imbohe.Niwe wasubijemo abantu imbaraga ababwira uko inkike z’Iyerusalem zakongera kubakwa kuko zari zarasenyutse.Ikindi ntabwo basanaga inkike gusa,ahubwo basanaga nimitima yabo yari yarasenyutse kugirango bongere bagire kwizera gukomeye nk’uko inkike z’Iyerusalem zari zikomeye!
Iki gitabo cyakoporowe ku inyandiko original zandikiwe mu byage aho Uwiteka yari yarabajyanye gukorera uburetwa kubera kutumvira Imana yo mu Ijuru yabagize kubabera ubwoko bwayo.Nawe niba Uwiteka yaragutoranije ariko ugakomeza kwinangira umutima nta gitangaza yuko Uwiteka yakureka kugirango ubanze utunganywe nabadayimoni ubwo uzaba umaze kubona yuko uri inkorera agahato uzaba Uhoraho agukure mu buretwa bwa badayimoni na Satani kugirango wemere gukorera Imana yo mu Ijuru.
Umwami ZERUBABEL niwe Mwami wa mbere kandi bwa mbere wagaruye abari barajyanywe ari imbohe akanga ko bakomeza gukorera agahato akabasubiza mu gihugu baturutsemo hari mu mwaka wa [538] B.C muri [458] EZRA nawe ayobora ubwoko bwa Israel bwatahutse buvuye mu bunyage,kunshuro ya kabiri.
Ku nshuro ya lll mu mwaka wa [445] NEHEMIAH yacyuye igice cya gatatu cyari cyaranze gutaha maze abari baragiye mu bunyage kuba inkorera agahato bose baratahuka kuko bamubonyemo ubwiza bw’Imana kandi n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bwari bumuriho.Bafatikanije kubaka igikuta kigize inkike z’Iyerusalem bazuzuza bashima Uhoraho wahagurukije Umuhanuzi Nehemiah mu gihe gisa nk’icyo.
Italiki 02 ukwakira zuwo mwaka nibwo igikuta cy’inkike z’Iyerusalem zuzuye.Nyuma y’iminsi [52] batangiye kubaka urukuta ruzengurutse umurwa wa Yerusalem hamwe na marembo bazajya binjiriramo.Nibwo abanzi babo nibihugu byari bibazengurutse batangaye cyane maze bicisha bugufi agasuzuguro basuzuguraga ubwo bw’Imana kararangira.Kandi bamenye kandi babona yuko umulimo wakozwe babifashijwemo n’Uwiteka Imana yabo(6:15-16)
Abantu bavugwamo muri icyo gitabo cya Nehemiah harimo NEHEMIAH ubwe,EZRA,SANBALLAT,na TOBIAH,ahantu byabereye ni mu murwa mukuru wa Yerusalem,iki gitabo kigaragaza ubuhanuzi bw’Umuhanuzi ZECHARIAH n’Umuhanuzi DANIEL bari barahanuye yuko amarembo y’Iyerusalem azasenyuka bwaje kuzura burasohora igihe cyabwo kigeze!Kuko bari barahanuye yuko bazajyanwa mu bunyage maze amarembo n’inkike z’Iyerusalem zikazasenyuka bakazongera kuzisana.
EZRA na NEHEMIAH nibo bakomeje ubwoko bwa Israel kandi bombi bari abahanuzi bahanurira ubwoko bwa Israel ndetse namahanga.Nibo bahagaze imbere y’ubwoko ihanga ryose babwibutsa ibyanditse n’umugaragu w’Uwiteka(Umuhanuzi) Moses maze abantu imitima yabo ibashinja ubuhemu bwabo bituma bagarukira Uwiteka Imana yabo Nyiringabo.
Abantu bamaze kwihana ibyaha byabo,umwuka w’Imana yabamanukiyemo maze abakinngurira inzira z’imigisha ndetse namahanga yabangaga yongera kubakunda kandi yicisha bugufi imbere yabo kuko Uwiteka yari yabagendereye.Nawe uyu munsi niwihana ibyaha byawe nubugome bwawe wagiye ukorera abantu b’Imana,ntakabuza Uhoraho Uwiteka Nyiringabo azakumva akugirire imbabazi.Ibi ntabwo bireba Abega kuko baravumwe ntabwo bashobora kugirirwa imbabazi mu gihe bakikomeje guhiga ubwoko bw’Imana ndetse bashaka no guca Umuhanuzi igihanga.Niba uri we wihangane sijye wakugize kuba umwega kandi sijye wababwiye ngo mukorere ubugome ubwoko bw’Uwiteka Imana yacunguje amaraso yigiciro.
Iki gice cya NEHEMIAH gifite ibice [13] ugisomye neza umunsi umwe waba ukirangije kandi wakuramo imyigisho zifasha ubugingo bwabo,ariko niba utarakigeraho nta mpamvu yo gusoma urutarutaru ahubwo komeza wa muco mwiza usome kumurongo kuzageza igihe uzakigereraho udasimbutse igitabo na kimwe.Reka rero tuzahurire mu gitabo cya ESTHER twumve uburyo yakoreshejwe n’Uwiteka mu gihe cye!





