HomeNewsItangazo ry'Intambara y'Uhoraho Uwiteka Nyiringabo muri gakondo ya bakiranutsi!

Itangazo ry’Intambara y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo muri gakondo ya bakiranutsi!

Feb 26, 2017 nsubizwa mu isi y’umwuka njyanwa gutambagizwa muri gakondo ya bakiranutsi,njya kwitegereza amadini yahoo avuga ko akorera Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Ndagenda nzenguruka muli Kigali (umurwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi izitwa Yerusalem) ubwami bumaze kwima ingoma.

Nzenguruka hose nsa naho mbuze idini na rimwe rigendera mu bushake bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ariko Malaika ushinzwe kugenzura amadini cyangwa ITORERO rya Kristo,arambwira ati,genda ujye ahitwa kicukiro ndazamuka ngera hafi nishuli ryisumbuye  ryitwa ACADEMY  Secondary School nitegereza abakobwa baho uburyo iryo torero riha abashyitsi ikaze!

Mbonama na ba Malaika bigize abantu Bambara nk’abantu basanzwe kugirango bajye kwitegereza nimba iryo torero rikora ibijyanye nubushake bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Barinjira mbonye ko binjiye nsanga bitakiri ngombwa yuko ninjiramo kuko ntabwo twari twajyanye hamwe ubwo mpita nsubira inyuma nanjye nari nambaye igikote kugirango hatagira uwaba yambona akamenya.

Iryo torero riri iburyo usamutse KICUKIRO warenze aho imodoka zahagararaga zitwara abagenzi!Numva abo ba NYAMPINGA bavuga yuko bananiwe cyane kubera guhagarara baha ikaze abashyitsi baje muri iryo torero.Numva nejejwe nibura yuko abaMalaika babonye amakuru meza bajyana mu biro ntara makuru HEAVEN Media aturutse muri gakondo ya bakiranutsi.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,shyira ahagaragara iryo yerekwa kugirango bene data bari muri gakondo ya bakiranutsi bamenye habayeho ibarura ryo gucirwaho iteka n’Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi.Kandi ubamenyeshe yuko hakozwe igenzurwa bagasanga amadini yitwa ko akorera Uwiteka Imana yanenzwe kubera kutita ku bwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Nkurwa aho ngaho njyanwa kwitegereza uburyo Umwakagara atubahiriza uburenganzira bwikiremwa muntu!Nitegereza uburyo hariho imfungwa zifungiye mu mwobo wagirango ni NZOKA zitungiwe mu mwobo!Mbona uburyo bacukuriwe ibinogo byo guhambwamo mbere yuko bacibwa ibihanga!

Numva ngize gutinya guomeye cyane!Wakumva amakuru yibikorwa Umwakagara akorera abantu b’Imana,ariko nti wa kwifuza kureba amabi akorera abantu b’Imana.Kuko birenze gutera agahinda kuko iyo ubyitegereje ukabisanisha nuburyo Umwakagara birirwa bamwogeza bakaba bageze aho bamwita intwari usanga bihabanye cyane nibivugwa.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,witegereje amabi Umwakagara akorera ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo?Ndasubiza nti ndabibonye nta bwo bikiri inkuru mbarirano niko Umuhanuzi avuga.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira uko niko Umwakagara akorera ubwoko bw’Uwiteka yibwira yuko ibyo abakorera we bitazigera bimugeraho kuko yamaze kugera aho Ijuru ritageza amaboko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero dore umujinya w’Uwiteka Nyiringabo uzabiranijwe nuburakali kubera uburyo ubugome yabakoreye bwose yagiye abikorena urwango,s’uko bishe amategeko ya gakondo ya bakiranutsi,ahubwo ibyo yabakoreye byose yabikoranye urwango rwaturutse mu ndiba y’umutima niyompamvu Uwiteka nawe aciye iteka ryo kurimbura ubwamibwe na gatsiko ke nabasangirangendo be birirwa bamena amaraso nkabamena amazi bavoma mu Nyanja uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko rero tangariza ubwoko bw’Uwiteka Imana hamwe na bantu b’Uhoraho yuko umujinya w’Uhoraho umaze gufatwa nuburakari bwinshi cyane,kandi burya umuvumo wabavumye kubera agahinda numubabaro mwisnhi cyane.Uwiteka we arushejeho cyane niyompamvu yaguhase kubavuma kugirango umuvumo ubatanguranwe ku isi hose aho batagenaya kuzahungira kugirango umuvumo ujye kubatangira maze nibahagera wa muvumo uzabagereho maze uzasohoze imigambi y’Uwiteka kubugingo bwabo bamenye yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero burira ubwoko bwanjye bwinjire mu masengesho akomeye cyane ubamenyeshe yuko Uwiteka yamaze gutegura ingabo ze zije kurwana n’Umwakagara wigize akagirwamana bityo basenge kuko ibintu birakomeye cyane ibyari ibyuya bahindutse amaraso niko Uwiteka avuga.

Ubabwire bajye mu masengesho atarangira kuko uyu mwaka arahabagabo intwari zo zirataka zinyinyiriwe!Umbwirire ingabo zanjye(Uwiteka) zibarirwa mu ngabo z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo zitazirirwa zihangana n’ingabo z’Uhoraho kuko uzagerageza guhangana nazo,azaraswa umwambi w’umwinjiro kugirango yumve uko Umwami Mana agira neza kuko uru rugamba rugiye kuyoborwa n’umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo wayoboye urugamba igihe cy’Umwami Ahabu na JOSHEPHAT bajya gutera IGERIYADI bagaruza gakondo ya Israel uko niko urugamba rugiye kurwanwa rumeze uko niko Uwiteka abitegetse kandi niko Uhoraho avuga.

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments