Feb 28, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi ahantu ku kibuga gisa nicyumupira,mbona hari abandi bantu bategereje guhabwa akazi (umurimo wa maboko)hari abagabo na bagore,mbonamo umugore umwe wazanye n’umugabo we bose bashaka akazi.Uwatangaga akazi yari umuzungu(Malaika)maze mbona hajemo n’umusore umwe ariko akaba atar’umuntu,ahubwo ar’umudayimoni waje gushakisha uko yaburizamo akazi wa mudamu umwe wazanye n’umutware we ngo adahabwa akazi!
Wa mugabo ntabwo yifuzaga yuko umugore we yamutanga kubona akazi,ariko mbere yuko bahamagara abaje gusaba akazi,mbona wa muzungu abahaye Umuhanuzi guhagararira abo bantu baje gusaba akazi.
Ubwo mfata wa musore musohora hanze njya kurwana nawe kugeza apfuye kuko bitari gushoboka yuko wa mudamu ahabwa akazi,uwo mudayimoni akiraho.Ndwana nawe kugeza apfuye maze ndagaruka ngeze aho muri cya kibuga nsanga wa mudamu amaze guhamagarwa abwirwa yuko ahawe akazi!
Nitegereje umutware we,ntangazwa nuko yahise agira ishyari aho kunezezwa nuko umudamu we abonye akazi,ngo ntabwo yaarakwiye kubanza kumutanga kubona akazi!Ishyari we!Nuko abandi bose twari ahongaho tubwirwa yuko dukwiye gutegereza tukazahamagarwa igihe kigeze cyo gutangira umurimo.
Nyamara nubwo bimeze gutyo,byose Uwiteka arabireba kandi urusaku rwa maraso aririra kubutaka rukomeje kwiyongera.Nuko rero hanura uvuge uti,wa gihugu we cy’IBABYLON mubonye ishyano kuko mwamennye amaraso atariho urubanza kandi mwarenganije abantu b’Imana murabakubaganira kandi ari nta cyo babakoreye!
Save
