Feb 28, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi ahantu ku kibuga gisa nicyumupira,mbona hari abandi bantu bategereje guhabwa akazi (umurimo wa maboko)hari abagabo na bagore,mbonamo umugore umwe wazanye n’umugabo we bose bashaka akazi.Uwatangaga akazi yari umuzungu(Malaika)maze mbona hajemo n’umusore umwe ariko akaba atar’umuntu,ahubwo ar’umudayimoni waje gushakisha uko yaburizamo akazi wa mudamu umwe wazanye n’umutware we ngo adahabwa akazi!
Wa mugabo ntabwo yifuzaga yuko umugore we yamutanga kubona akazi,ariko mbere yuko bahamagara abaje gusaba akazi,mbona wa muzungu abahaye Umuhanuzi guhagararira abo bantu baje gusaba akazi.
Ubwo mfata wa musore musohora hanze njya kurwana nawe kugeza apfuye kuko bitari gushoboka yuko wa mudamu ahabwa akazi,uwo mudayimoni akiraho.Ndwana nawe kugeza apfuye maze ndagaruka ngeze aho muri cya kibuga nsanga wa mudamu amaze guhamagarwa abwirwa yuko ahawe akazi!
Nitegereje umutware we,ntangazwa nuko yahise agira ishyari aho kunezezwa nuko umudamu we abonye akazi,ngo ntabwo yaarakwiye kubanza kumutanga kubona akazi!Ishyari we!Nuko abandi bose twari ahongaho tubwirwa yuko dukwiye gutegereza tukazahamagarwa igihe kigeze cyo gutangira umurimo.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cyawe cyo kuba mu gihugu cy’IBABYLON cyararangiye,kuko na kazi wahakoraga kararangiye.Igisigaye nugutereza yuko uhamagarwa ukajya gutangira imirimo mishya nk’uko Uwiteka yavuze!Dore ubu uri mu gahe ko gutegereza imirimo mishya nk’uko abakozi bose bakorera za leta bahindurirwa imirimo bakaba bategereje guhamagarwa ngo bajye kuyitangira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Mu gihe ntangiye kwandika ibyo neretswe n’Uwiteka imyasiro yijwi ry’Umwuka w’Uwiteka Imana Nyiringabo,rirambwira riti,mwana w’umuntu,iki gihugu cy’IBABYLON umwaka ushize bishe abantu bagera ku bhumbi [5000] babatangaho ibitambo kwa satani kugirango bahabwe ubutunzi bwisi binyuze mu myanya ya politike ndetse nabandi kugirango bikorwa byabo bikomeze!
Nyamara nubwo bimeze gutyo,byose Uwiteka arabireba kandi urusaku rwa maraso aririra kubutaka rukomeje kwiyongera.Nuko rero hanura uvuge uti,wa gihugu we cy’IBABYLON mubonye ishyano kuko mwamennye amaraso atariho urubanza kandi mwarenganije abantu b’Imana murabakubaganira kandi ari nta cyo babakoreye!
Kubera iyo mpamvu mwaravumwe wa muvumo wa CAIN kuko mwanze gukiranuka ahubwo mukanezezwa no kumena amaraso atariho urubanza kuko ibyo mukora byose mwibwira yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo atabibona nyamara arabireba kandi akomeje ijwi rya maraso asaba guhorerwa n’Uwiteka Imana kandi bidatinze azahorera ayo maraso ace imanza zitabera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.





