Jan 29, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rikomeza kunzaho kandi cyane.Maze umwuka w’Uwiteka unzaho ahagana mu masaha ya nimunsi,urambwira uti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka akomeje gukora ibikomeye ku isi ya bazima kandi biteye ubwoba.Abantu basuzuguye Uwiteka barakabya bakora ibyo gukiranirwa bahabwa intebe,none Uhoraho yarabarakariye cyane niyompamvu yimitse Donald Trump kugirango akorere Uwiteka ashyire mubikorwa ibyo Uwiteka yifuza ko bikoreka niko Uwiteka avuga.
Kandi sibyo gusa,ahubwo bizanakomeza kuko isi Uhoraho yamaze kuyifatira ibyemezo bikaze,kandi akaba atazongera kwihorera inkozi z’ibibi ngo zidegembye ngo zikore icyo zishaka kuko urusaku rwabakiranutsi rumaze kwiyongera ruturuka mu buvumo aho bajya kwiherera bagahamagara Uwiteka bucece maze Uhoraho akabumva ari mu Ijuru nicyo cyatumye atazongera kurebera ukwisanzura kw’inkozi z’ibibi niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nuko mbona uwo muyaga uraje ugeze hasi mugikombe unyeganyeza kimwe muri ibyo biti bikiri bitoya,ariko uwo muyaga wanyeganyezaga amashami gusa,ntabwo byashobokaga ko,unyeganyeza igiti cyose kuko cyari kikiri gitoya,kandi gifite imbaraga zidasanzwe.
Ako kanya mfata intwaro yanjye ntangira kwandikira abatataniye mu mpande [4] z’isi yose,kugirango bamenye icyo Uhoraho Uwiteka avuze,kandi bamenye imigambi y’Umwanzi wabakiranutsi(Umwakagara na Satani) ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwami bw’uRwanda n’Umwami YUHI VI uti,uku niko Uwiteka avuga,wimitswe n’Uwiteka agushyira kumwanya wa Ndahindurwa kugirango umuyoborere ubwoko bwe,buheze ishyanga.Kandi ntutinye kuko uwakwimitse ntaho yagiye,ariko umenye yuko umwanzi wabakiranutsi arimo kuguhiga bukware.
Niwumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yanjye,nukuri nukuri ntuzabura kurya ibyiza byo muri gakondo yabakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Dore Uwiteka azabana nawe,kandi azakulinda kuzageza akugejeje ku ngoma yagusezeranije ariko nutagendana n’Uwiteka Imana yanjye,ntakabuza Uhoraho azagusimbuza uko wasimbuye Ndahindurwa wanze kumvira ijambo ry’Uhoraho agacibwa igihanga nabanzi be,uko niko Uhoraho uwiteka avuga.
Dore Umwakagara ahagaritse umutima cyane,kandi yashyizeho ingenza,alimo gushakisha amakuru yerekeranye n’ubwami bw’Umwami YUHI VI wamuteye ubwoba bigatuma atagoheka kuko imigambi ye,yibwiraga yuko guca igihanga Ndahindurwa byari byo umuti w’ikibazo,ahubwo byahindutse ikibazo cyiyonegra kubindi bibazo yarasangwanywe.Niyompamvu Umwami Nyir’urwanda akwiye kuba maso cyane kandi akiringira uwiteka Imana yanjye kuko niyo yamwimitse ku ngoma kandi ninayo izamucyuza amaboko akomeye cyane kuzageza imwicaje ku ntebe ya bukunzi kugirango azamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we Mana ikiranuka muri byose.
Naho uriya muntu wabonye uhagaze kuri uriya musozi,ni umwuka w’ubuhanuzi woherejwe kujya gutata imikorere y’Umwakagara nimgambi ye,nibyo alimo gutegura arwanya ubwami bw’uRwanda kugirango uwo mwuka ugaruke ukuburire maze nawe uburire ubwoko bw’Uwiteka hamwe n’Umwami wabwo wimitswe n’umwuka w’ubuhanuzi ukorera mu muhanuzi Majeshi Leon uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringo avuze!
Mbona ziramanutse zigera muri cya gikombe cyiri munsi ya gakondo ya bakiranutsi,mbona ziraje zishorewe numushumba maze mbona zimaze kugera mugikombe ako kanya mbona wa mulima uhindutse umwirare.Mbaza uwanyerekaga nti,bigenze gute,ngo umulima w’Uwiteka uhinduke umwirare?Ndabwirwa ngo,Uhoraho yahishe intama ze,abanza kuzikura muri gakondo azimanura mugikombe azihishayo kugirango abone uko arimbura gakondo ya bakiranutsi kuko bidashoboka yuko abakiranutsi batarimbukana nabanyabyaha uko uko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uriya mucyo ubonye wakumanukiye,Uwiteka amanuye umucyo mwinshi cyane kuri wowe kuko inkozi z’umwijima zamaze gutegura uburyo bwo ku kuvangira kugirango udakomeza kubona no kwerekwa ibikorerwa mu isi yumwijima ukabishyira ahagaragara kuko ubwoko bw’Uhoraho uwiteka Nyiringabo bwamaze kwizera no kwiringira Uhoraho uwiteka Imana yawe nyuma yuko ijambo ry’Uhoraho rikoze umulimo waryo Trump akima ingoma,hamwe n’Umwami YUHI VI nawe akima ingoma.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abakagara bagiye guhunga bakwire imshwaro aho bazahagaragara imihanda yose mu bihugu bigiye guhungiramo bazaba basabiriza amahanga ko babafasha ariko ntabwo bazahabwa ubufasha ndetse nta nubuhungiro bazahabwa kuko ijambo ry’Uwiteka ryababayeho akarande kandi ukuboko k’Uwiteka kuzabaremerera birenze kwizera kwabo uko niko Uwiteka yabivuze!Ibyo bakoreye ubwoko bw’Uwiteka bazakubirwa inshuro [7] kugirango bazamenye yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uwiteka avuze!
Nkomeza kwerekwa imigambi y’umwanzi nerekwa abanyeshuli binjira mu ishuri,mu gihe abandi basubiraga mu ishuli ahagana kugicamunsi mu masaha ya saa munani [14] maze aho kugirango nihutire kujya muri iryo shuli,ahubwo njya gushakisha bibiliya yanjye maze nibagirwa kujya mushuli.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyago,akaga amakuba byategurwaga n’umwanzi byose bikuweho n’Uwiteka Imana yawe kubwo amasengesho wakoze uyu munsi kuko umwanzi yari agambiriye nabi ariko noneho akozwe nisoni uko niko Uhoraho uwiteka Nyiringabo avuga.
Save
Save
Save
Save