Jan 30, 2017 njyanwa mu iyerekwa ridasanzwe kandi rikomeye cyane,iryo yerekwa ryasobanuraga ikibazo gikomeye ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bukomeje kwibaza cyane kuba butarabona ibisubizo!Abantu benshi cyane ndetse nitangaza makuru bakomeje kwibaza impamvu itumye Umwakagara adategura amatora nk’uko ibindi bihugu birimo kuyategura cyane azaba muri uyu mwaka.
Netse usanga akenshi Umwakagara atanayavugaho ngo abanyarwanda bamenye uburyo alimo gutegurwa.Nuko njyanwa mur’iryo yerekwa kugirango mbashe gusobanurira abanyarwanda (ubwoko bw’Uwiteka) impamvu ingana ururo,maze bamenye ikihishe inyuma yabyo.
Muri iyo nama yafashe igihe kirekire kandi igihe gikomeye kuko ariyo yanyuma,ntayindi izongera kubaho,usibye guhita barasa Umwakagara agakurwa kungoma,nta kindi kizaba gisigaye!Abahagarariye Umwakagara ubwo ninako bahitaga bamubwira uko ibintu birimo kugenda kuko hari uwarushinzwe amakuru muri iyo mana wahaga amakuru Umwakagara uko ibintu biri kugenda nimyanzuro bagezeho.
Gusa muri iyo nama,byagaragaye yuko RNC,yahise yifatanya n’ubwami bw’uRwanda kugirango bashobore gukorera hamwe maze bazatsinde ayo matora ya kamarampaka alimo gusabwa nabarutuku badashyigikiye yuko habaho intambara ariko ikazaba mu gihe Umwakagara azaba yanze yuko habaho amatora ya Kamarampaka kugirango abaturage bihitiriremo ubuyobozi bubabereye.
Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambaza riti,mwana w’umuntu,witegereje iriya nama irimo gukorwa ikuba gahu?Ndasubiza nti,cyane nayitegereje ndetse nibyavugiwemo nabyo nabikurikiranye.Arambaza ati se,urabona byashoboka yuko Umwakagara yemera amatora yabaturage bakihitiramo ubuyobozi bubabereye?Ndasubiza nti,nkurikije ubuhanuzi uko bwavuze,ndabona bidashoboka.
Niyompamvu ari buhitemo intambara kuko adakunda uRwanda nabanyarwanda,kuko we n’umwuzukuru wa ‘NYIRABIYORO’abereyeho kwica abanyarwanda kuko atar’umuntu usanzwe ahubwo numudayimoni mu buryo bugaragara aboneka nk’umuntu,ariko umwuka umugize,imbere agizwe numuzima wa Nyirabiyoro ugambiriye kwihimura ku bwami bw’uRwanda uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko aho narindi kumusozi nkomeza kwitegereza ibiri kubera muri iyo nama,kuko nari kure yabo gato,ntabwo bari bantumiye,ariko ntabwo byambuzaga kuyikurikiranira hafi ngo mbashe kumenya ibirimo gutegurwa nk’umwanditsi uhagarariye Ijuru nabashije kuyikurikirana ndetse nta nakimwe cya ncitse byose nabyitegereje mbasha kumenya ibyahavugiwe byose uko byakurikiranaga.
Ubwo uwari ayoboye inama yabajije abahagarariye umwakagara impamvu atemera ko habaho “Referendumu”niba koko yizeye abaturage be,ayobora?Abura icyo asubiza kuko nta nakimwe abazwa mu bijyanye nitegurwa rya matora ya kamarampaka niba ko ahamya yuko abaturage aribo bamutoye.
Ubwo Umwakagara waruri mu nama ya African Union AU,yabwirwaga ibirimo gukorwa byose ndetse nimyanzuro yose irimo kuhafatirwa,yarari mu nama ebyeri icyarimwe.Ariko umudayimoni burya aba ar’umudayimoni.Yanze bidasubirwaho avuga ko,igishaka kizabe ntiyemera ko habaho kamarampaka kandi ko badashobora kumutegeka uko ayobora igihugu cye,kuko nawe atabategeka uko bayobora bihugu byabo.
Ubwo inama yarangiye hemejwe yuko abarwanya Umwakagara bashobora kwitabaza amahanga kugirango umunyagitugu akurwe kubutegets,ndetse ubutegetsi bwe burandurwe burundu nta mananiza uko niko Uwiteka avuga.Nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,wabonye rero uko ibintu bikomeye!Ubonye ibyo ejo umwuka w’Uhoraho wakubwiraga ko hagiye kubaho ibikomeye mu isi yabazima?Ngaho rero andikira bene so batataniye impande [4] z’isi maze bamenye uko ibintu bimeze ahasigaye aheza ni mwijuru uko niko Uwiteka abitegetse,kandi niko avuze!
Nerekwa abamalaika [2] boherejwe gukora ubulinzi bukomeye cyane,kuko Uwiteka wenyine yari yimanukiye yazanywe no kwikimika Umwami YUHI VI kugirango ayobore uRwanda nk’ubwami bugendera ku itegekonshinga.Har’ubulinzi bukomeye cyane kandi budasanzwe kuko Umwami wimitswe n’Uhoraho niko agomba kumera.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami YUHI VI ararahiye kuyobora ubwami bugendera ku itegekonshinga.Kandi dore Umwakagara azabiranijwe nuburakari bukomeye ahise aca igihanga cya gisambo EZRA MPYISI kuko inama zose yamugiriye zimuteje akaga gakomeye cyane,ahubwo bikaba bitumye akurwa ku ngoma igitaraganya uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuze!
Nuko nerekwa abagiye muriyo minsi mikuru bagenda bigengesereye,ndetse nabashyitsi bakuru bakomeye cyane kurwego rw’isi bari batumiwe baje kwizihiza uwo munsi mukuru wa Nyir’uRwanda Umwami YUHI VI Nyir’uRwanda yokagira Imana N’INKA,N’INGOMA.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,ngaho rero nezerwa ushire umubabaro Umwakagara yari yaraguteye kubera yaciye igihanga Umwami Kigeli V Ndahindurwa wari umubyeyi wawe ndetse akaba ni inshuti yawe kuko habonetse umusimbura mu bwami waharaniye ko busimbura ikinyoma cyimitswe ni nkozi z’ibibi zihaye kurwanya umwuka w’imana kandi zitabishoboye uko niko Uwiteka Nyiringabo avuze!
Nuko nshima Uwiteka Nyiringabo yuko atemereye umwanzi kutwishima hejuru ngo yigaragaze yuko ar’umunyembaraga kurusha Uhoraho Uwiteka Imana yacu twiringiye yirinze kudukoza isoni.Mbona abagore b’Abakagara Kazi,bahindutse nkabasazi mbona batangiye kunywa MUGO (core)ituma basinda kugirango basigare badashobora kumva ibirimo gukorerwa mu isi yabazima.
Nerekwa ikizamini nagombaga gukora ko ntazagikora ahubwo ko ngomba kuzarega ikigo nizemo kuko cyakoresheje uburiganya bagahindura amanota yanjye kubera ko bandwanyaga banziza ubusa ariko bashaka kunsubirishamo gukora ikizamini ndabangira ahubwo mpitamo kuyoboka ubutabera bw’Uhoraho kugirango amburanire kandi ampe ubutabera busesuye uko niko Uwiteka abitegetse!
Jyewe Majeshi Leon,Umuhanuzi w’Uwiteka maze kubona ibyo byose,nkomeza kandi ndushaho kugira imbaraga zo gukorera Uwiteka Imana Nyiringabo,no kwiyiringira kurushaho kuko ibasha cyane gukora ibirenze ubwenge bwa abana b’abantu.Numva nongeye gushimira Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko ishimwe nicyubahiro ari bye iteka niteka ryose Amen.
Save
Save
Save
