Home News Amasengesho y’iminsi dusengera ubwami bw’uRwanda,n’Umwami YUHI VI

Amasengesho y’iminsi[3] dusengera ubwami bw’uRwanda,n’Umwami YUHI VI

0

Jan 29,2017 ijambo ry’Uwiteka Uhoraho Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,taganzariza ubwoko bw’Uhoraho Imana Uwiteka Nyiringabo,bukore amasengesho uhereye ejo ku wa mbere taliki ya 30 mutarama 2017 basengera ubwami bw’uRwanda kandi ayo masengesho azaba ayo kwiyiriza nta kunywa no gufungura uhereye mugitondo ukageza nimugoroba uko niko Uwiteka ategetse.Ayo masengesho azamara iminsi [3] babwire basabe Uwiteka abakize Umwakagara kandi kuko ari we ubivuze arahita abikora,(ndetse nufite ikibazo,aboneyeho umwanya mwiza wo kuvuga ariko ibi nijye ubyivugiye kuko nibwira yuko umwuka w’Uwiteka ari muri jye niko Uwiteka avuze!Ubwo urabe wumva birenge niwowe ubwirwa.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumburira uburyo Umwakagara arimo guhiga hasi no hejuru Umwami YUHI VI hamwe n’umwiru mukuru wamwimitse Boniface Benzinge.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uhoraho  yuko bukwiriye kwitonda cyane abakora politike bilinde cyane kuko ibintu bimeze nabi cyane kuko umwakagara atewe impungege zikomeye cyane niceceka ry’abatavuga rumwe nawe niko Uwiteka avuze!

Nerekwa inzabibu nyinshi cyane,izimaze gushya nizindi zitarashya,kandi zari nyinshi cyane.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha uraje kandi mwinshi cyane,hari uwamaze gutunganywa,ndetse hari nutaratunganywa uwo wose uraje nk’uko Uwiteka yabigusezeranije yuko azakubera umugisha kandi akazakugira ubwoko bukomeye bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Nuko umwuka w’Uwiteka akomeza kumpangaho cyane,bidasanzwe,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,senga kugirango Uhoraho aburizemo imigambi ya leta ya Kenya (JUBILEE) dore barashaka kugura umunyapolitike witwa MUDAVADI.Bakamuha za miliyari [40] kugirango basenye NASA(National Super Aliance) kuko bamaze kubona yuko badashobora gutsinda amatora ateganijwe kandi bakaba badashaka kuva kubutegetsi kuko bakoze ibyo gukiranirwa niko Uiwteka avuze!

Nuko nkomeza kuburirwa ibyo umwanzi alimo gutegura,kandi ko afite imigambi mibi kandi mibisha,nerekwa Umwakagara ibyo agambiriye byose nta nakimwe kizamuhira kuko yarwanije umwuka w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Ndabwirwa ngo”azagerageza byose,ariko ntabwo bizamuhira”.Kandi ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,nta kizabubuza guhirwa n’Uwiteka Imana,kuko bwatonnye k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kandu buzi neza yuko Uhoraho ari we mwungeri wabwo ndetse akaba numukiza wabwo kandi ko ari we bwiringiye kuzakurwa muburetwa bw’Umwami FARAO uko niko Uwiteka abivuga.

Nimuhumure nzi numvise kurira kwanyu,kandi namenye ibyababayeho byose,ndetse narabirebye ndongera ndabyitegereza kugirango hatazagira umbarira inkuru nkaho ntari mpari.Ariko naramanutse ndaza ndirebera ntega amatwi kugirango numve urusaku rwahabarega baririra mu buvumo kubera kurenganywa cyane n’umwanzi wabakiranutsi(satani hamwe n’Umwakagara) ibyo byose maze kubyumva ndetse n kubyitegereza ndirahira mu izina ryanjye Uwiteka ndavuga nti,ubu bwoko bwararushye kandi kurira kwabo gufite impamvu.Nuko rero reka mbutabare kuko nabuhaye Umuhanuzi uzabuyobora inzira yo gukiranuka kuko muri we niho nahishe ibanga ry’Umwami wanjye Yesu Kristo kugirango abazaryizera abe ari bo bazinjira mu masezerano uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nkomeza kwibera mu iyerekwa mbona inkoko(umuzimu) w’umuterekerano mbona ufatwa ucibwa ighanga.Ubwo menya yuko imyuka y’Umwakagara arimo kohera kubwoko bw’Uwiteka itsinzwe hamwe numwuka w’ubukene atwoherezaho kugirango tunanirwe gusohoza imilimo y’Uwiteka Imana ikiranuka menya yuko uwo mudayimoni atsinzwe kandi ko aciriweho iteka n’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Nerekwa Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe yongera guhabwa isezerano ry’umugisha maze mbona abantu baturutse imihanda yose,ariko cyane cyane abo mukarere kibiyaga bigari,baza kumushaka kugirango abaramburireho ibiganza by’umugisha bahabwe umugisha.Ariko mbona ntabwo abahesheje umugisha kuko bari baje gushaka umugisha gusa,ariko badafite umutima ukunda Uwiteka Imana Nyiringabo.

Mbona Umuhanuzi Mukuru ajya kwinjira mu nzu,mu gihe atarinjiramo mbona haje umwe mu bari baje gusaba umugisha,ariko akaba yari umupagani,maze aza yirukanka ashaka guhohotera Umuhanuzi Mukuru ariko Umuhanuzi Mukuru amukubita ibuye rimwe gusa (ijambo) maze yikubita hasi ahita amuta kungoyi babandi bose bari kumwe nuwo mwicanyi bahita barahunga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwo Uhoraho azasohoza ibyasezeranijwe kubagaragu be,niko bizagenda.Kandi dore umugisha uraje kande igihe cyawo kirasohoye ariko haraburaho gato kugirango uwavuzweho umugisha w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo awakire kugirango bimenyekane yuko Uhoraho agira neza niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar